1 Mak 11

Urupfu rwa Putolemeyi wa gatandatu n’urwa Alegisanderi

1 Putolemeyi umwami wa Misiri akoranya ingabo nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja n’amato menshi, ashaka amayeri yo gutera igihugu cya Alegisanderi kugira ngo acyomeke ku cye.

2 Nuko Putolemeyi ajya muri Siriya abizeza amahoro, abantu bo muri iyo mijyi bamwugururira amarembo baramwakira. Umwami Alegisanderi yari yarabategetse kumwakira kuko yari sebukwe.

3 Ariko uko Putolemeyi yanyuraga muri buri mujyi, yawusigagamo umutwe w’ingabo.

4 Igihe yari ageze hafi y’umujyi wa Ashidodi, bamwereka ingoro ya Dagoni yatwitswe, amatongo y’umujyi n’insisiro ziwukikije, intumbi z’abantu zari zinyanyagiye impande zose n’ibisigazwa by’abo Yonatani yatwitse mu ntambara, kuko bari bagiye babirunda aho umwami aza kunyura.

5 Batekerereza Putolemeyi ibyo Yonatani yakoze byose kugira ngo amwamagane, ariko we aricecekera.

6 Nuko Yonatani ajya gusanganira umwami i Yope yabukereye, bararamukanya maze barara aho.

7 Bukeye Yonatani aherekeza umwami amugeza ku ruzi rwitwa Elewuteri, hanyuma agaruka i Yeruzalemu.

8 Naho Umwami Putolemeyi yigarurira imijyi yose yo ku nkombe kugeza kuri Selewukiya iri ku Nyanja, kandi akomeza gucura imigambi mibi yo kurwanya Alegisanderi.

9 Putolemeyi yohereza intumwa ku Mwami Demeteriyo ziramubwira ziti: “Ngwino tugirane amasezerano, nzaguha umukobwa wanjye Kilewopatira muka Alegisanderi kandi uzategeka igihugu cya so.

10 Koko rero ndicuza icyatumye mushyingira umukobwa wanjye kandi yarashatse kunyica.”

11 Putolemeyi yamuvugaga nabi kuko na we ubwe yashakaga kumunyaga igihugu.

12 Amunyaga umukobwa we amuha Demeteriyo ahita acana umubano na Alegisanderi, maze barangana ku mugaragaro.

13 Putolemeyi agera Antiyokiya ahatangariza ko abaye umwami. Atamiriza amakamba abiri, irya Misiri n’iry’ibihugu bikomatanyije by’iburengarazuba bwa Efurati.

14 Icyo gihe Umwami Alegisanderi yari muri Silisiya, kuko abantu bo muri ako karere bari bivumbagatanyije.

15 Alegisanderi amaze kumenya ibyo Putolemeyi yakoze ajya kumurwanya. Putolemeyi na we arahaguruka amusanganiza igitero gikomeye aramutsinda.

16 Alegisanderi ahungira muri Arabiya naho Putolemeyi araganza.

17 Umwarabu witwa Zabudiyeli, aca igihanga cya Alegisanderi acyoherereza Putolemeyi.

18 Umwami Putolemeyi na we apfa nyuma y’iminsi ibiri, ingabo yari yasize mu mijyi ntamenwa na zo zicwa n’abaturage.

19 Nuko Demeteriyo aba umwami mu mwaka wa 167.

Demeteriyo wa kabiri agirana amasezerano n’Abayahudi

20 Muri iyo minsi Yonatani akoranya abaturage b’u Buyuda kugira ngo batere ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, bahashinga imashini nyinshi z’intambara.

21 Nuko Abayahudi batubahiriza Amategeko kandi badakunda igihugu, bajya kubonana n’Umwami Demeteriyo bamumenyesha ko Yonatani yagose ikigo ntamenwa.

22 Umwami yumvise iyo nkuru ararakara cyane, ahita afata icyemezo cyo kujya i Putolemayida. Agezeyo yandikira Yonatani amusaba ngo areke kugota ikigo ntamenwa, ahubwo yihutire kujya kubonana na we i Putolemayida.

23 Yonatani akibona iyo baruwa, ategeka ko bakomeza kugota icyo kigo ntamenwa. Hanyuma atoranya bamwe mu bakuru b’Abayahudi no mu batambyi kugira ngo bamuherekeze, maze yigerezaho ajya muri urwo rugendo.

24 Nuko ajya i Putolemayida kubonana n’umwami Demeteriyo, amushyira ifeza n’izahabu n’imyambaro n’andi maturo menshi, bituma amwakira neza.

25 Bamwe mu Bayahudi batubahiriza Amategeko bagerageza kurega Yonatani,

26 ariko umwami amugenzereza nk’abamubanjirije, amugaragariza icyubahiro cyinshi imbere y’incuti ze.

27 Amukomereza umurimo we w’ubutambyi bukuru n’indi myanya y’icyubahiro yari yarahawe, kandi amuha umwanya w’ingenzi mu ncuti ze.

Amategeko mashya yashyiriweho Abayahudi

28 Nuko Yonatani asaba umwami kuvaniraho umusoro igihugu cy’u Buyuda, kimwe na za ntara eshatu zakuwe kuri Samariya. Na we asezeranya umwami kuzamuha ibiro ibihumbi umunani n’ijana by’ifeza.

29 Umwami arabyemera maze yandikira Yonatani muri aya magambo:

30 “Muvandimwe wanjye Yonatani namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

31 Tuboherereje kopi y’ibaruwa twandikiye Lasiteni umubyeyi wacu, kugira ngo mumenye ibiyirimo.

32 Mubyeyi wanjye Lasitene,jyewe Umwami Demeteriyo, ndakuramutsa.

33 Niyemeje kugirira neza Abayahudi kubera ubudahemuka bangaragarije. Abayahudi ni incuti zacu kandi ibyo bakora bihuje n’ibyifuzo byacu.

34 Nongeye gushimangira uburenganzira bari barahawe ku gihugu cy’u Buyuda na za ntara eshatu ari zo Aferema, na Lida na Ramatayimu. Izo ntara n’uturere tuzikikije zavanywe kuri Samariya zomekwa ku Buyuda, kugira ngo umusaruro wazo ujye wunganira abajya gutamba ibitambo i Yeruzalemu. Kuva ubu ntibazongera guha umwami amakoro basabwaga buri mwaka, yavaga ku musaruro w’imyaka no ku mbuto zera ku biti:.

35 Mbavaniyeho kandi kimwe cya cumi cyari kingenewe ku musaruro, ku misoro isanzwe, ku mahōro y’umunyu no ku makoro y’ibwami.

36 Nta na kimwe muri ibi byemezo kizavanwaho, uhereye ubu ndetse no mu gihe kizaza.

37 Mukore kopi y’iyi nyandiko muyihe Yonatani, na we azayishyire ku musozi weguriwe Imana aho bose bayibona.”

Yonatani atabara Demeteriyo wa kabiri Antiyokiya

38 Umwami Demeteriyo abonye ko ku ngoma ye igihugu kiri mu ituze kandi ko ntawe ukimurwanya, asezerera ingabo ze zose buri wese asubira iwe. Ariko asigarana abacancuro yari yarakuye mu birwa byo mu Bugereki. Icyo cyemezo gituma yangwa n’ingabo yari yarasigiwe n’abamubanjirije.

39 Nuko Tirifoniwahoze ari umuyoboke wa Alegisanderi, abonye ko ingabo zose zinubira Demeteriyo, arahaguruka ajya kwa Yamiliko, wa Mwarabu wareraga Antiyokusiumuhungu wa Alegisanderi.

40 Agerageza kumvisha Yamiliko ko agomba kumuha uwo mwana kugira ngo asimbure se ku ngoma. Tirifoni amutekerereza icyemezo Demeteriyo yafashe, n’urwango ingabo ze zari zimufitiye. Nuko ahamara iminsi myinshi.

41 Yonatani na we yoherereza Umwami Demeteriyo ubutumwa, amusaba kuvana ingabo ze mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu no mu bindi bigo ntamenwa by’u Buyuda, kuko zari zikirwanya Abisiraheli.

42 Demeteriyo atuma kuri Yonatani ati: “Si ibyo gusa nzagukorera wowe n’igihugu cyawe, ahubwo nzaguhesha icyubahiro cyinshi igihe cyose bizaba bishoboka.

43 Icyiza wankorera ubu ni uko wanyoherereza ingabo zo kuntabara, kuko izanjye zose zanyigometseho.”

44 Yonatani amwoherereza ingabo ibihumbi bitatu z’intwari aho yari ari Antiyokiya. Demeteriyo azibonye aranezerwa cyane,

45 kuko abaturage bagera ku bihumbi ijana na makumyabiri bari bakoraniye mu mujyi wa Antiyokiya, bagambiriye kumwica.

46 Demeteriyo yari yahungiye mu ngoro ye, mu gihe abaturage bari bakwiriye hose mu mihanda batangiye kumutera.

47 Umwami na we ahamagara Abayahudi ngo bamutabare maze bose baramugoboka. Nuko bakwira mu mujyi, uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi ijana.

48 Umujyi barawutwika, uwo munsi batwara iminyago myinshi kandi bakiza umwami.

49 Abaturage babonye ko Abayahudi bigaruriye umujyi bitabagoye, bacika intege maze batakambira umwami bavuga bati:

50 “Duhe amahoro, utegeke Abayahudi bareke kuturwanya no gutera umujyi.”

51 Abaturage bafasha intwaro zabo hasi maze bagirana amasezerano y’amahoro n’umwami. Nuko Abayahudi bihesha icyubahiro imbere ya Demeteriyo n’abaturage bose, ibyo bituma bamamara mu igihugu cyose. Hanyuma basubira i Yeruzalemu bafite iminyago myinshi.

52 Umwami Demeteriyo aganza ku ntebe ya cyami, n’igihugu kigira ituze ku ngoma ye.

53 Ariko Demeteriyo yirengagiza amasezerano yari yaragize, yanga Yonatani kandi ntiyamwitura ibyiza byose yamugiriye, ahubwo atangira kumubuza amahoro.

Yonatani yifatanya na Antiyokusi wa gatandatu

54 Hanyuma y’ibyo, Tirifoni agaruka azanye na wa mwana Antiyokusi. Nubwo yari akiri muto bwose, Antiyokusi yambikwa ikamba maze aba umwami.

55 Ingabo zose Demeteriyo yari yarirukanye zifatanya na Antiyokusi, zirwanya Demeteriyo ziramutsinda arahunga.

56 Nuko Tirifoni afata inzovuajya kwigarurira Antiyokiya.

57 Wa musore Antiyokusi yandikira Yonatani amubwira ati: “Ngukomereje umurimo w’ubutambyi bukuru, ndetse nkweguriye n’ubutegetsi bwa za ntara enye, kandi ngushyize mu mubare w’incuti zanjye.”

58 Nuko amwoherereza ibyungo by’izahabu n’ibikoresho byo ku meza, amuha uburenganzira bwo kunywera mu bikombe by’izahabu, no kwambara igishura cy’umuhemba n’umudari w’izahabu.

59 Naho Simoni umuvandimwe wa Yonatani, amugira umutware guhera ku byambu by’igihugu cya Tiri akageza ku mupaka wa Misiri.

60 Yonatani arahaguruka ajya kuzenguruka ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, ava mu mujyi ajya mu wundi, maze ingabo zose za Siriya zifatanya na we. Nuko ajya Ashikeloni, abaturage b’uwo mujyi bamwakira neza cyane.

61 Avuye Ashikeloni ajya i Gaza, ariko abaturage ntibamwugururira amarembo y’umujyi. Nuko arawugota, arawusahura kandi atwika insisiro ziwukikije.

62 Abaturage b’i Gaza basaba Yonatani amahoro na we arayabaha, ariko afata abana b’abatware babo ho ingwate abohereza i Yeruzalemu. Hanyuma azenguruka igihugu kugera i Damasi.

63 Yonatani amenya ko abagaba b’ingabo ba Demeteriyo bageze i Kadeshi muri Galileya bazanye n’igitero gikomeye, bagambiriye kumubuza gusohoza umugambi we.

64 Nuko Yonatani ajya kubasanganira, ariko asiga Simoni umuvandimwe we mu Buyuda.

65 Simoni na we ajya gushinga ibirindiro i Betisuri, arahagota maze intambara imara igihe kirekire.

66 Abaturage baho bamusaba amahoro, na we arayabaha. Icyakora arabamenesha yigarurira umujyi wabo, kandi awushyiramo ingabo zo kuwurinda.

67 Naho Yonatani n’ingabo ze bari bashinze inkambi ku nkombe z’ikiyaga cya Genezareti, mu gitondo cya kare bajya mu kibaya cya Hasori.

68 Igitero cy’abanzi kiza kumurwanyiriza mu kibaya, ariko bari basize igico mu misozi cyo gutega Yonatani. Igihe rero icyo gitero cyagendaga kumusatira,

69 ba bantu bari muri cya gico baturumbuka mu bwihisho bwabo bashoza intambara.

70 Ingabo zose za Yonatani zirahunga ntihasigara n’umwe, uretse Matatiya mwene Abusalomu na Yuda mwene Kalifi, bombi bari abagaba b’ingabo.

71 Nuko Yonatani ashishimura imyambaro ye, yisiga umukungugu mu mutwe maze arasenga.

72 Hanyuma agaruka ku rugamba arwanya abanzi arabatsinda maze barahunga.

73 Ingabo ze zari zahunze zibibonye atsinze ziramugarukira, zimufasha gukurikirana abanzi kugera i Kadeshi aho inkambi yabo yari iri, na zo zihashinga inkambi yazo.

74 Uwo munsi hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu mu ngabo z’abanzi. Nuko Yonatani asubira i Yeruzalemu.