1 Mak 13

Simoni asimbura Yonatani

1 Bukeye Simoniamenya ko Tirifoni yakoranyije igitero kinini, kugira ngo ajye kuyogoza igihugu cy’u Buyuda.

2 Simoni abonye ko abantu bose bagize ubwoba, arazamuka ajya i Yeruzalemu akoranya Abayahudi,

3 maze arabakomeza ababwira ati: “Muzi neza ibyo jyewe n’abavandimwe banjye n’umuryango wacu wose twakoze, kugira ngo turwanire ishyaka Amategeko n’Ingoro y’Imana. Muzi kandi intambara twarwanye n’amakuba yatugwiririye.

4 Ni na cyo cyatumye abavandimwe banjye bose bapfira gushira bazize kurengera Isiraheli, none nkaba nsigaye njyenyine.

5 Ntibikamvugweho ko nagerageje gukiza amagara yanjye igihe cyose cy’amakuba, kuko nta cyo ndusha abavandimwe banjye.

6 Ahubwo nzarwana kugira ngo ndengere ubwoko bwanjye n’Ingoro y’Imana, n’abagore banyu n’abana banyu, kuko abanyamahanga bashyize hamwe kugira ngo baturimbure babitewe n’urwango.”

7 Abayahudi bumvise ayo magambo ya Simoni bagira akanyabugabo,

8 bamusubiza mu ijwi riranguruye bati: “Ubaye umutware wacu mu cyimbo cya Yuda na Yonatani abavandimwe bawe.

9 Tuyobore mu ntambara turwana kandi icyo uzatubwira cyose tuzagikora.”

10 Nuko Simoni akoranya abantu bose bamenyereye intambara, yihutira kurangiza kubaka inkuta z’umujyi wa Yeruzalemu, arawukomeza impande zose.

11 Hanyuma yohereza Yonatani mwene Abusalomu i Yope n’igitero kinini, amenesha abaturage b’uwo mujyi maze arahatura.

Tirifoni abeshya Simoni hanyuma yica Yonatani

12 Bukeye Tirifoni ava i Putolemayida afite igitero kinini kugira ngo yinjire mu gihugu cy’u Buyuda, ajyana na Yonatani wari imfungwa akaba n’umuvandimwe wa Simoni.

13 Nuko Simoni araza ashinga inkambi i Hadidi, ahateganye n’ikibaya.

14 Tirifoni amaze kumenya ko Simoni yasimbuye umuvandimwe we Yonatani kandi yitegura kumurwanya, amutumaho intumwa kumubwira ziti:

15 “Imirimo umuvandimwe wawe Yonatani yari ashinzwe, yamusabaga gutanga ifeza zigashyirwa mu mutungo w’ibwami. None rero naramufunze kubera ko atabikoze.

16 Nzamufungura ari uko wohereje ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by’ifeza, kandi ukohereza n’abahungu be babiri ho ingwate, kugira ngo atazaduhinduka amaze gufungurwa.”

17 Simoni yari azi ko Tirifoni amubeshya, ariko yohereza abajya kuzana ifeza n’abana. Koko rero yatinyaga ko abaturage bazamuhindukirana bavuga bati:

18 “Yonatani yazize ko Simoni atoherereje Tirifoni ifeza n’abana.”

19 Nuko yohereza abo bana n’ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by’ifeza, ariko Tirifoni wari wamubeshye ntiyarekura Yonatani.

20 Hanyuma Tirifoni arahaguruka ajya gufata igihugu no kukiyogoza. Tirifoni n’ingabo ze babanza kuyobya uburari berekeza mu mujyi wa Adora, ariko Simoni n’ingabo ze bakomeza kubakurikirana aho bashakaga kunyura hose.

21 Muri icyo gihe abantu bari mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bohereza intumwa kuri Tirifoni, bamusaba kwihutira kubageraho anyuze mu butayu, no kuboherereza ibibatunga.

22 Tirifoni rero ategura ingabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo ajyeyo, ariko muri iryo joro hagwa urubura rwinshi cyane ntiyabishobora, ahubwo yerekeza mu gihugu cya Gileyadi.

23 Ageze hafi y’i Basikama yicisha Yonatani, maze bamuhamba aho ngaho.

24 Hanyuma Tirifoni yisubirira mu gihugu cye.

25 Nuko Simoni yohereza abantu kuzana umurambo wa Yonatani umuvandimwe we, bawushyingura i Modini mu mujyi wa ba sekuruza.

26 Abisiraheli bose baramuririra cyane, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo.

27 Simoni yubaka urwibutso rurerure ku mva ya se n’iy’abavandimwe be kugira ngo rujye rugaragarira kure, ku ruhande rw’imbere n’urw’inyuna ahataka amabuye asennye.

28 Nuko yubaka imva nini ndwi imwe iteganye n’indi, kugira ngo zibe urwibutso rwa se, urwa nyina n’urw’abavandimwe be uko ari bane.

29 Izo mva azikizaho inkingi ndende cyane azitakaho intwaro zose zakoreshwaga n’ingabo, kugira ngo bajye bahora bibuka Abamakabe. Iruhande rw’izo ntwaro ahashyira amashusho agaragara y’amato, kugira ngo abagenda mu nyanja bose bajye bayabona.

30 Iyo mva Simoni yubakishije i Modini iracyahari na n’ubu.

Demeteriyo wa kabiri ashimangira amasezerano yagiranye n’Abayahudi

31 Muri icyo gihe Tirifoni agirira nabi wa mwami w’umusore ari we Antiyokusi wa gatandatu, maze aramwica.

32 Nuko amusimbura ku ngoma,aba umwami w’ibihugu bikomatanyije byo mu burengerazuba bwa Efurati kandi ateza ibyago bikomeye mu gihugu.

33 Naho Simoni yongera kubaka ibigo ntamenwa byo mu Buyuda, abikikiza iminara n’inkuta ndende kandi abikingisha inzugi zifite ibihindizo by’ibyuma, maze ahahunika ibyokurya.

34 Hanyuma atoranya abantu abatuma ku Mwami Demeteriyo, kugira ngo bamusabe kuvaniraho u Buyuda imisoro bwari butegetswe gutanga, kuko nta kindi Tirifoni yari yarakoze atari ugusahura igihugu.

35 Umwami Demeteriyo yoherereza Simoni igisubizo gihuje n’ibyo amusaba, amwandikira agira ati:

36 “Simoni Umutambyi mukuru n’incuti y’abami, bakuru b’Abayahudi namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

37 Twabonye ikamba ry’izahabu n’umukindo mwaduhaye ho impano. Twiteguye kugirana namwe amasezerano y’amahoro asesuye, no kwandikira abasoresha kugira ngo babavanireho imisoro.

38 Ibyo twari twarabasezeranyije turabyemeje, ndetse n’ibigo ntamenwa mwiyubakiye bizakomeza kuba ibyanyu.

39 Tubababariye amakosa n’ubuhemu bwose mwatugiriye kugeza ubu. Ntimuzongera gutanga umusoro udasanzwe wagenewe umwami, kandi niba hari n’andi mahōro mwajyaga mutangaga i Yeruzalemu, kuva ubu ntimuzongera kuyatanga.

40 Niba muri mwe hari abashobora kwinjira mu ngabo zirinda umwami tuzabemerera. Ahasigaye amahoro aganze muri twe.”

41 Mu mwaka wa 170ni bwo Isiraheli yibohoye ubutegetsi bw’abanyamahanga.

42 Nuko abaturage batangira gushyira amatariki ku nyandiko no ku masezerano ku buryo bukurikira: “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Simoni Umutambyi mukuru, umugaba w’ingabo n’umukuru w’Abayahudi.”

Simoni afata Gezeri n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu

43 Muri icyo gihe Simoni agota umujyi wa Gezeri,awukikiza ingabo. Yubaka n’umunara basunika awegereza inkuta z’umujyi, awucamo icyuho maze arawigarurira.

44 Abari muri uwo munara barasimbuka bagwa mu mujyi, bituma abantu bakangarana.

45 Abatuye uwo mujyi burira inkuta bari kumwe n’abagore babo n’abana babo, bashishimura imyambaro yabo kandi basakuriza icyarimwe, basaba Simoni ngo abahe amahoro.

46 Baravugaga bati: “Ntuduhanire ibibi twakoze ahubwo utugirire impuhwe!”

47 Simoni yemera kuva ku izima ahagarika intambara, ariko abamenesha mu mujyi. Nuko ahumanura amazu ayavanamo ibigirwamana byari biyarimo. Ibyo birangiye yinjirana n’ingabo ze mu mujyi wa Gezeri, baririmba indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira.

48 Avana mu mujyi ibyawuhumanyaga byose, ahashyira abantu bubahiriza Amategeko. Akomeza ibigo ntamenwa by’uwo mujyi kandi ahubaka inzu ye yo guturamo.

49 Abatuye mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bo bari babujijwe gusohoka, kugira ngo batagira icyo bagura cyangwa bagurisha. Nuko barasonza cyane ndetse benshi muri bo barapfa bazize inzara.

50 Batakambira Simoni ngo abahe amahoro, na we arabyemera. Icyakora abamenesha mu kigo ntamenwa maze aragihumanura.

51 Abayahudi binjiye muri icyo kigo ntamenwa, ku itariki ya makumyabiri n’eshatu z’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa 171bishimye kandi bafite imikindo mu ntoki. Baririmbaga ibisingizo n’indirimbo biherekejwe n’amajwi y’inanga z’amoko yose n’ibyuma birangīra, kuko umwanzi ukomeye yatsinzwe kandi akameneshwa muri Isiraheli.

52 Simoni ategeka ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka mu byishimo. Akomeza ibigo ntamenwa byari ku musozi wubatsweho Ingoro, ahateganye n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, arahatura we n’abantu be.

53 Simoni abonye ko umuhungu we Yohani amaze kuba mukuru, amugira umugaba w’ingabo zose. Nuko Yohani atura i Gezeri.