Ibaruwa Antiyokusi wa karindwi yandikiye Simoni
1 Antiyokusiwa karindwi umuhungu w’Umwami Demeteriyo wa mbere, igihe yari mu birwa byo mu Bugereki yandikiye Simoni Umutambyi mukuru n’umutware w’Abayahudi, n’igihugu cyose.
2 Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:
“Simoni Umutambyi mukuru n’umutware w’Abayahudi, namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.
3 Abagizi ba nabi bigabije igihugu cya ba sogokuruza, none niyemeje kukigarura kigasubira uko cyari kimeze mbere. Koko rero nakoranyije ingabo nyinshi ntegura n’amato y’intambara,
4 kugira ngo njye kurwanya abashenye igihugu cyacu bakayogoza n’imijyi myinshi yacyo.
5 “None rero nkuvaniyeho imisoro yose n’amakoro, abami bambanjirije bari bagusoneye.
6 Nguhaye uburenganzira bwo gucurisha ifaranga ryawe, rikazagira agaciro mu gihugu cyawe.
7 Yeruzalemu n’Ingoro bizishyira byizane. Intwaro wacuze n’ibigo ntamenwa wubatse kandi ukaba ukibifite, bizakomeza bibe ibyawe.
8 Byongeye kandi kuva ubu ndetse n’igihe cyose, ukuriweho imyenda wari ufite n’iyo wagombaga kuzafata mu mutungo w’ibwami.
9 Nimara gusubirana ubutegetsi bw’igihugu cyanjye, nzaguhesha icyubahiro cyinshi wowe n’igihugu cyawe n’Ingoro y’i Yeruzalemu, ku buryo ikuzo ryawe rizamamara ku isi yose.”
Antiyokusi wa karindwi agota Tirifoni i Dora
10 Mu mwaka wa 174Antiyokusi ajya mu gihugu cya ba sekuruza ingabo zose ziramuyoboka, Tirifoni asigarana ingabo nke cyane.
11 Antiyokusi aramukurikirana, maze Tirifoni ahungira i Doriku nkengero y’inyanja.
12 Koko rero yari yamenye ko ibyago byamukoraniyeho, n’ingabo ze zikaba zamutereranye.
13 Nuko Antiyokusi araza agota umujyi wa Dori, ari kumwe n’ingabo zigenza amaguru ibihumbi ijana na makumyabiri, n’ibihumbi umunani zirwanira ku mafarasi.
14 Nuko agota uwo mujyi mu gihe amato na yo yari yawusatiriye ku nkengero y’inyanja, ku buryo nta washoboraga kuwusohokamo cyangwa kuwinjiramo, anyuze ku butaka cyangwa mu nyanja.
Ivugururwa ry’amasezerano y’Abayahudi n’Abanyaroma
15 Muri icyo gihe Numeniyo n’abo bari kumwe baza bavuye i Roma, bazanye amabaruwa yohererejwe abami b’ibihugu byinshi. Dore ibyari bikubiyemo:
16 “Umwami Putolemeyi, jyewe Lusiyusi umutware w’Abanyaroma ndakuramutsa.
17 Intumwa z’Abayahudi zoherejwe na Simoni Umutambyi mukuru n’Abayahudi bose, zaje iwacu nk’incuti kandi twunze ubumwe, kugira ngo tuvugurure amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.
18 Bari bazanye ingabo y’izahabu ipima ibiro magana atanu by’ifeza.
19 Ni yo mpamvu rero twiyemeje kwandikira abami b’ibihugu byinshi, tubasaba kutagirira nabi Abayahudi no kutabarwanya, kudatera imijyi yabo cyangwa igihugu cyabo, no kutifatanya n’abashaka kubarwanya.
20 Twiyemeje kandi kwakira ingabo baduhaye ho impano.
21 Kubera iyo mpamvu nihagira abagizi ba nabi batoroka igihugu cyabo bagahungira iwanyu, mujye mubashyikiriza Simoni Umutambyi mukuru, kugira ngo abahane akurikije amategeko y’Abayahudi.”
22 Lusiyusi umutware w’Abanyaroma yoherereje kandi ibaruwa nk’iyo Umwami Demeteriyo na Atale, na Ariyarate na Arizase.
23 Yayoherereje n’ibihugu byose bikurikira: Sampusame na Siparita na Delosi, na Mindosi na Sisiyone na Kariya, na Samosi na Pamfiliya na Lisiya, na Halikarinase na Rode na Faselisi, na Kosi na Side na Aradosi, na Goritine na Kinida na Shipure na Sirene.
24 Kopi y’iyo baruwa yohererejwe kandi Simoni, Umutambyi mukuru.
Antiyokusi arenga ku masezerano ye na Simoni
25 Umwami Antiyokusi yari yaragose umujyi wa Dori n’insisiro ziwukikije, agahora awutera n’ingabo ze kandi akahashinga imashini z’intambara. Antoyokusi yari yaragoteye Tirifoni muri uwo mujyi, ku buryo nta muntu washoboraga kuwusohokamo cyangwa kuwinjiramo.
26 Simoni amwoherereza ingabo ibihumbi bibiri z’ingenzi zo kumwunganira, amwoherereza n’ifeza n’izahabu n’ibikoresho byinshi.
27 Nyamara Antiyokusi yanga kubyakira, ndetse asesa n’amasezerano yose bari baragiranye mbere, kandi amufata nk’umwanzi.
28 Amutumaho Atenobiyo, umwe mu ncuti ze kumubwira ati: “Wigaruriye imijyi y’igihugu cyanjye ari Yope na Gezeri, n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu
29 kandi wayogoje igihugu cyabo. Wakoze ibibi bitagira ingano mu gihugu, kandi wigarurira n’uturere twinshi tw’igihugu cyanjye.
30 None rero ugomba gusubiza imijyi wafashe, hamwe n’imisoro yose wakuye muri utwo turere wigaruriye tutari utw’u Buyuda.
31 Niba ubyanze utange ibiro ibihumbi cumi na bitatu by’ifeza mu kigwi cy’iyo mijyi, wongereho n’ibindi biro ibihumbi cumi na bitatu by’ifeza byo kuriha ibyo wangije n’imisoro yakomotse muri iyo mijyi. Ibyo nibiramuka bibuze tuzaza tukurwanye.”
32 Atenobiyo incuti y’umwami ajya i Yeruzalemu. Agezeyo atangazwa no kubona ubukire bwa Simoni, akabati ke kuzuye ibikoresho by’izahabu n’ifeza, n’umuteguro utangaje. Nuko amugezaho ubutumwa bw’umwami.
33 Simoni aramusubiza ati: “Nta gihugu na kimwe cy’amahanga twigeze twigarurira, nta n’umutungo w’abandi twanyaze. Twigaruriye gusa ubutaka twarazwe na ba sogokuruza, ari na bwo abanzi bacu bari baratunyaze.
34 Icyo twakoze gusa ni uko twisubije mu gihe gikwiye, umurage twasigiwe na ba sogokuruza.
35 Naho ku byerekeye umujyi wa Yope n’uwa Gezeri usaba, abaturage bayo bateje ingorane mu bantu bacu no mu gihugu cyacu. Icyakora tuzaguha ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi ho ingurane z’iyo mijyi.”
Ariko Atenabiyo ntiyagira icyo asubiza.
36 Nuko asubira ibwami arakaye cyane, abwira umwami ibyo Simoni yamusubije kandi amutekerereza iby’ubukire bwe n’ibyo yari yabonye byose. Umwami ararakara cyane.
Kendebe atera Yudeya
37 Tirifoni afata ubwato ahungira i Oritoziya.
38 Umwami ashyiraho Kendebe, amugira umugaba mukuru w’ingabo z’akarere ko ku nyanja. Amuha ingabo zigenza amaguru hamwe n’izirwanira ku mafarasi,
39 amutegeka gushinga inkambi ahateganye n’u Buyuda. Yamutegetse kandi kongera kubaka umujyi wa Kederoni,no gukomeza amarembo yawo kugira ngo habe ibirindiro byo gutera Abayahudi. Naho umwami akurikirana Tirifoni
40 Nuko Kendebe ajya i Yaminiya, atangira kubuza amahoro Abayahudi, atera u Buyuda, afunga abantu kandi arabica.
41 Yongera kubaka umujyi wa Kederoni, ahashyira ingabo zirwanira ku mafarasi n’iz’igenza amaguru kugira ngo zijye zigenzura kandi zigabe ibitero mu mayira y’u Buyuda, nk’uko umwami yari yabitegetse.