1 Mak 8

Ibigwi by’Abanyaroma

1 Yuda yumva bavuga ibyerekeye Abanyaroma. Bari abantu b’intwari, babanira neza abemeye imigambi yabo kandi bakakira neza ababasanze bose.

2 Bamutekerereje ibitero Abanyaroma bagabye n’ibigwi byabo mu Bagaluwa,n’ukuntu babigaruriye bakabategeka no gutanga umusoro.

3 Bamubwiye ibyo bakoze byose mu gihugu cya Esipaniya, kugira ngo bigarurire ibisimu by’aho by’ifeza n’iby’izahabu.

4 Bamubwiye kandi uko bigaruriye icyo gihugu cyose babikesheje ubuhanga bwabo n’umuhate wabo. Koko rero icyo gihugu cyari kure y’iwabo cyane. Abanyaroma batsinze bidasubirwaho n’abami baturutse mu bihugu bya kure baje kubarwanya, abacitse ku icumu bakajya babazanira umusoro buri mwaka.

5 Batsinze kandi Filipo na Perise abami b’Abanyamasedoniya, kimwe n’abandi bose bari barahagurukiye kubarwanya, barabigarurira.

6 Antiyokusi mukuru,umwami wa Aziya wari waje kubarwanya afite inzovuijana na makumyabiri n’abarwanira ku mafarasi, n’amagare y’intambara n’izindi ngabo nyinshi, na we baramutsinze

7 ndetse bamufata mpiri. Bamutegeka we n’abamusimbuye ku ngoma, kujya bazana mu gihe cyagenwe imisoro y’ikirenga, no gutanga abantu ho ingwate.

8 Bamunyaga igihugu cy’u Buhindi n’icy’u Bumedi, icya Lidiya na zimwe mu ntara zirusha izindi ubwiza, babigabira Umwami Ewumene.

9 Abagereki bari bafite umugambi wo kujya kubatsemba.

10 Abanyaroma babimenye bohereza umugaba w’ingabo umwe arabarwanya, Abagereki benshi baricwa, abagore babo n’abana babo bajyanwa ho iminyago. Abanyaroma basahura ibyabo byose, bigarurira igihugu kandi basenya ibigo ntamenwa byabo, n’abantu babo babagira inkoreragahato kugeza n’ubu.

11 Ibindi bihugu n’ibirwa byari byarabigometseho, Abanyaroma bari barabitsinze kandi barabyigarurira.

12 Nyamara amacuti yabo n’abemeye imigambi yabo, bakomeje kugirana na bo umubano mwiza. Bigaruriye abami baturanye n’aba kure, bityo ababyumvise bose bakabatinya.

13 Bimikaga abo bashatse kandi bakanyaga abo badashaka, baba koko ibihangange ku buryo buhanitse.

14 Nyamara muri ibyo byose, nta Munyaroma n’umwe wambaraga ikamba cyangwa umwambaro wa cyami, agamije kwihesha ikuzo.

15 Bashyizeho inama nkuru igizwe n’abantu magana atatu na makumyabiri yateranaga buri munsi, kugira ngo basuzume ibibazo by’abaturage kandi barusheho kugira imibereho myiza.

16 Buri mwaka umuntu umwe yashingwaga ubuyobozi bw’iyo nama nkuru, agategeka n’igihugu cyose. Nuko bose bakamwumvira nta ngingimira cyangwa ishyari.

Abayahudi bagirana amasezerano n’Abanyaroma

17 Yuda atoranya Ewupolemi mwene Yohani wo mu muryango wa Akosi, na Yasoni mwene Eleyazari, abatuma i Roma kugira ngo bagirane amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye n’Abanyaroma.

18 Yuda yibwiraga ko bazava ku ngoyi bari barashyizweho n’abami b’Abagereki,bakandamizaga Isiraheli bikabije.

19 Nyuma y’urugendo rurerure Ewupolemi na Yasoni bagera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru bafata ijambo baravuga bati:

20 “Yuda Makabe n’abavandimwe be hamwe n’Abayahudi bose, babadutumyeho kugira ngo tugirane amasezerano kandi tubane mu mahoro, bityo tubarirwe mu mubare w’abifatanyije namwe n’incuti zanyu.”

21 Ubwo butumwa bushimisha abagize inama nkuru.

22 Dore amagambo banditse ku bisate by’umuringa bakabyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bibere Abayahudi urwibutso rw’amahoro n’urw’amasezerano bagiranye:

23 “Abanyaroma n’Abayahudi nibagire amahoro iteka ryose, haba ku butaka cyangwa mu nyanja! Intambara n’umwanzi ntibikabagereho!

24 Nyamara Abanyaroma nibaramuka batewe cyangwa bamwe mu bifatanyije na bo,

25 Abayahudi bose bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

26 Abayahudi ntibazagira icyo baha cyangwa baguriza abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

27 “Na none kandi Abayahudi nibaterwa, Abanyaroma bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

28 Nta cyo Abanyaroma bazaha abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

29 Izo ni zo ngingo zikubiyemo amasezerano Abanyaroma bagiranye n’Abayahudi.

30 Niba kandi mu gihe kizaza hari bamwe muri bo bashatse kugira icyo bongeraho cyangwa bakuraho, bizakorwa mu bwumvikane. Ibizongerwaho cyangwa ibizakurwaho bizaba ihame.

31 “Naho ku byerekeye amarorerwa yose Demeteriyo yakoreye Abayahudi, tumwandikiye muri aya magambo: ‘Ni iki gituma ukandamiza Abayahudi bifatanyije natwe bakaba n’incuti zacu?

32 Nibongera kukurega tuzabatabara tukurwanye, haba ku butaka cyangwa mu nyanja.’ ”