1 Sam 1

Hana asengera i Shilo

1 I Rama y’Abasufu mu misozi y’Abefurayimu, hari hatuye Umwefurayimu witwaga Elikana mwene Yerohamu wa Elihu, wa Tohu wa Sufu.

2 Yari afite abagore babiri, Hana na Penina. Penina yari afite abana, naho Hana nta n’umwe yari afite.

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilogusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b’Uhoraho i Shilo.

4 Uko Elikana yaturaga igitambo cy’umusangiro, yahaga Penina na buri mwana umurwi,

5 ariko Hana akamuha umugabane w’akarusho kuko yari inkundwakazi, nubwo Uhoraho atari yaramuhaye kubyara.

6 Mukeba we Penina yahoraga amukwena kugira ngo amubabaze, kuko Uhoraho yamugize ingumba.

7 Buri mwaka uko bajyaga ku Nzu y’Uhoraho, ni ko Penina yamukwenaga, Hana akarira akanga no kurya.

8 Umugabo we Elikana akamubaza ati: “Urarizwa n’iki? Ni kuki wanga kurya? Ni iki kikubabaje? Mbese sinkurutira abahungu icumi?”

Hana na Eli

9 Umunsi umwe bari i Shilo bamaze gufungura, Hana arahaguruka ajya gusenga. Ubwo umutambyi Eli akaba yicaye ku ntebe ye hafi y’umuryango w’Ingoroy’Uhoraho.

10 Hana yari afite agahinda kenshi, ararira cyane.

11 Nuko ahiga umuhigo agira ati: “Uhoraho Nyiringabo, reba akababaro umuja wawe ndimo. Unyiteho ntuntererane, ahubwo umpe akana k’agahungu. Niyemeje kuzakakwegurira burundu, kandi ntikazigera kogoshwa.”

12 Hana amara umwanya muremure asenga Uhoraho. Eli yaramwitegerezaga

13 akabona iminwa inyeganyega, ariko ntagire icyo yumva kuko yasengaga bucece. Nuko Eli agira ngo Hana yasinze,

14 ni ko kumubwira ati: “Uzakomeza gusinda kugeza ryari? Waretse inzoga!”

15 Hana aramusubiza ati: “Oya nyakubahwa, sinanyoye divayi cyangwa izindi nzoga, ahubwo ndi umugore washavuye nkaba naje kuganyira Uhoraho.

16 Ishavu n’agahinda byandenze, ni byo natinze mbwira Uhoraho. Ntumfate nk’umugore w’umupfayongo!”

17 Eli aramubwira ati: “Genda amahoro, kandi Imana y’Abisiraheli iguhe icyo wayisabye.”

18 Hana na we ati: “Nyakubahwa, ubonye nakugizeho ubutoni!” Nuko Hana aragenda yemera kurya, no mu maso he haracya.

Ivuka rya Samweli

19 Bukeye Elikana n’urugo rwe bazinduka bajya kuramya Uhoraho, barangije basubira iwabo i Rama.

Elikana aryamana n’umugore we Hana, maze Uhoraho yumva isengesho rye.

20 Hana asama inda, abyara umuhungu amwita Samwelikuko yagiraga ati: “Namusabye Uhoraho.”

21 Uwo mwaka Elikana asubira i Shilo hamwe n’urugo rwe, gutura Uhoraho igitambo cya buri mwaka n’icyo guhigura umuhigo.

22 Icyakora Hana ntiyajyanye n’umugabo we, aramubwira ati: “Ntegereje ko umwana acuka nkabona kuzamujyana i Shilo, nkamutura Uhoraho akigumirayo burundu.”

23 Elikana aramusubiza ati: “Nta cyo bitwaye, nushaka igumire hano kugeza ubwo umwana azacuka. Uhoraho nasohoze ijambo rye.” Nuko Hana aguma imuhira, yonsa umwana we kugeza acutse.

24 Amaze kumucutsa, ahita amujyana mu Nzu y’Uhoraho i Shilo nubwo yari akiri muto. Hana n’umugabo we bajyana ikimasa cy’imyaka itatu, n’ibiro icumi by’ifu n’uruhago rw’uruhurwuzuye divayi.

25 Nuko batamba cya kimasa, naho umwana bamushyikiriza Eli.

26 Hana ni ko kubwira Eli ati: “Nyakubahwa, ndakumenyesha rwose ko ndi wa mugore wari ukuri iruhande, nganyira Uhoraho.

27 Uyu mwana ni we nasabaga, none Uhoraho yaramumpaye.

28 Nanjye rero mutuye Uhoraho, azibere uw’Uhoraho ubuzima bwe bwose .” Nuko baramyaUhoraho.