Samweli ahugūra Abisiraheli
1 Samweli abwira Abisiraheli bose ati: “Dore numvise ibyo mwambwiye byose maze mbimikira umwami.
2 None rero nguyu umwami wanyu, jyewe ndisaziye dore imvi ni uruyenzi, n’abahungu banjye muri kumwe. Narabayoboye kuva mu buto bwanjye kugeza ubu.
3 Mbese hari uwo nanyaze ikimasa cye cyangwa indogobe ye? Mbese hari uwo nariganyije cyangwa nakandamije? Ese hari uwo natse ruswa kugira ngo nirengagize ibikorwa bye bibi? Dore ndi hano, nimunshinje imbere y’Uhoraho n’imbere y’umwami yimikishije amavuta. Niba narabikoze nzabyishyura.”
4 Baramusubiza bati: “Ntabwo waturiganyije cyangwa ngo udukandamize, kandi nta we wagize icyo waka.”
5 Arongera arababwira ati: “Uyu munsi Uhoraho n’uyu mwami bambereye abagabo ko nta kintu na kimwe munshinja.”
Abisiraheli baramusubiza bati: “Uhoraho yakubereye umugabo.”
6 Nuko Samweli arababwira ati: “Uhoraho ni we watoranyije Musa na Aroni, kandi ni we wavanye ba sokuruza mu Misiri.
7 None rero nimuhaguruke mbashinje imbere y’Uhoraho mbibutsa ibyiza byose yabakoreye, mwebwe na ba sokuruza.
8 Nyuma y’aho Yakobo agereye mu Misiri, ba sokuruza batakambiye Uhoraho maze atuma Musa na Aroni, babavana mu Misiri babatuza muri iki gihugu.
9 Icyakora birengagije Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w’ingabo z’i Hasori, abagabiza n’Abafilisiti n’umwami wa Mowabu barabarwanya.
10 Barongera batakambira Uhoraho bagira bati: ‘Twaracumuye twimūra Uhoraho, tuyoboka za Bāli na za Ashitaroti, none dukize abanzi tuzakuyoboka.’
11 Nuko Uhoraho aboherereza Gideyoni na Bedani na Yefute nanjye Samweli, abakiza abanzi bari babakikije maze mubaho mu mutekano.
12 Nyamara mubonye Nahashi umwami w’Abamoni yitegura kubatera, mwirengagiza ko Uhoraho Imana yanyu ari we mwami wanyu, murambwira muti: ‘Ibyo ntibihagije turashaka umwami wo kudutegeka.’
13 “Dore umwami mwahisemo ari na we mwasabye, nguyu Uhoraho aramubahaye.
14 Mujye mwubaha Uhoraho mumuyoboke, mumwumvire kandi ntimugateshuke ku mabwiriza ye. Bityo mwebwe n’umwami wanyu muzayoboka Uhoraho Imana yanyu.
15 Ariko nimutamwumvira ntimwite ku mabwiriza ye, azabibasira nk’uko yibasiye ba sokuruza.
16 None ubu nimugume aho muri, mwitegure kureba igitangaza Uhoraho agiye gukora.
17 Dore turi mu mpeshyi mu isarura ry’ingano, ariko ngiye gusenga Uhoraho ahindishe inkuba kandi agushe imvura. Ubwo ni bwo muri bumenye kandi mwemere ko mwacumuye bikomeye ku Uhoraho mwisabira umwami.”
18 Nuko Samweli arasenga, Uhoraho ahindisha inkuba agusha n’imvura, maze Abisiraheli bose batinya cyane Uhoraho na Samweli.
19 Nuko babwira Samweli bati: “Databuja, udusabire Uhoraho Imana yawe ye kutwica, kuko ku bicumuro byacu byose twongeyeho n’icyo kwisabira umwami.”
20 Samweli arabasubiza ati: “Nimuhumure! Koko mwaracumuye, ariko muramenye ntimuzongere kwimūra Uhoraho, mujye mumukorera n’umutima wanyu wose.
21 Ntimukayoboke ibigirwamana kuko nta cyo byabungura, ntibibasha no kubakiza, nta n’icyo byabamarira.
22 Uhoraho ntazabatererana kuko yiyemeje kubagira ubwoko bwe, kandi ntiyakwitesha icyubahiro.
23 Nanjye ntibikamvugweho ko nacumura ku Uhoraho ndeka kubasabira. Nzakomeza no kubereka imigenzereze itunganiye Uhoraho.
24 Mujye mumwubaha mumukorere mu kuri n’umutima wanyu wose, muzirikana ibikomeye byinshi yabakoreye.
25 Ariko nimukomeza gukora ikibi muzarimbukana n’umwami wanyu.”