Abisiraheli bashyamirana n’Abafilisiti
1 Sawuli yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatuavutse, kandi yamaze imyaka ibiriku ngoma y’Abisiraheli.
2 Sawuli yatoranyije ingabo ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, ibihumbi bibiri ajyana na zo i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, naho igihumbi zijyana n’umuhungu we Yonatani i Gibeya mu ntara y’Ababenyamini. Abisiraheli basigaye Sawuli arabasezerera barataha.
3 Yonatani atera Abafilisiti bari bakambitse i Geba, maze iyo nkuru igera ku bandi Bafilisiti. Sawuli ategeka ko bavuza amahembe mu gihugu hose kugira ngo Abaheburayi batabare.
4 Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y’Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali.
5 Abafilisiti barakorana kugira ngo barwanye Abisiraheli. Bari bafite amagare y’intambara ibihumbi mirongo itatu, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi bitandatu, n’izindi ngabo nyinshi nk’umusenyi wo ku nyanja. Nuko barazamuka bashinga ibirindiro i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.
6 Abisiraheli babonye ko bari mu kaga, Abafilisiti babasatiriye, bajya kwihisha mu buvumo no mu bigunda no mu bitare, no mu myobo no mu mariba,
7 ndetse bamwe bambuka Yorodani bahungira mu Bagadi mu ntara ya Gileyadi. Sawuli yari acyibereye i Gilugali, maze ingabo zose bari kumwe zishya ubwoba.
8 Sawuli ategereza iminsi irindwi Samweli yari yamubwiye, ariko Samweli ntiyaza i Gilugali, maze ingabo zitoroka Sawuli zirahunga.
9 Sawuli aravuga ati: “Nimunzanire itungo ry’igitambo gikongorwa n’umuriro, n’amatungo y’ibitambo by’umusangiro.” Nuko atamba igitambo gikongorwa n’umuriro.
10 Akimara kugitamba Samweli aba araje, Sawuli ajya kumusanganira.
11 Samweli aramubaza ati: “Ibi wakoze ni ibiki?”
Sawuli aramusubiza ati: “Nabonye ingabo zintorotse nawe utinze, kandi Abafilisiti bakoraniye i Mikimasi,
12 ndibwira nti: ‘Abafilisiti bagiye kuza i Gilugali bandwanye kandi ntaratakambira Uhoraho!’ Ni bwo niyemeje gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro.”
13 Samweli abwira Sawuli ati: “Wakoze iby’ubucucu, ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Iyo urikurikiza, Uhoraho yajyaga guha ingoma yawe kuzaramba mu Bisiraheli!
14 None ingoma yawe ntizamara kabiri. Uhoraho yitoranyirije undi muntu umunogeye amugira umuyobozi w’Abisiraheli, kuko wowe utakurikije itegeko yaguhaye.”
15 Samweli ava i Gilugali, arazamuka ajya i Gibeya mu ntara y’Ababenyamini. Sawuli abarura ingabo zisigaranye na we, asanga zigera kuri magana atandatu.
16 Ubwo Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’ingabo bari kumwe, bari bashinze ibirindiro i Geba mu ntara y’Ababenyamini, naho Abafilisiti bari babishinze i Mikimasi.
17 Igihe kimwe, mu nkambi y’Abafilisiti hava amatsinda atatu agiye gusahura, itsinda rimwe ryerekeza Ofura mu ntara ya Shuwali,
18 irindi ryerekeza i Betihoroni, naho irya gatatu ryerekeza ku mupaka uri hejuru y’igikombe cyitwa icy’impyisi, ahagana mu butayu.
19 Mu gihugu cy’Abisiraheli ntihari hakiboneka umucuzi n’umwe, kuko Abafilisiti bari barabibabujije kugira ngo Abaheburayi batazacura inkota cyangwa amacumu.
20 Kugira ngo Abisiraheli batyarishe amasuka cyangwa intorezo cyangwa ibindi bikoresho, bagombaga kujya mu Bafilisiti.
21 Gutyarisha buri gikoresho bishyuraga igiceri.
22 Bityo mu ngabo zose zari kumwe na Sawuli na Yonatani, nta n’umwe wari ufite inkota cyangwa icumu, uretse Sawuli n’umuhungu we Yonatani.
23 Nuko ingabo z’Abafilisiti zishinga ibirindiro ku nzira y’i Mikimasi.