1 Sam 14

Yonatani yongera gutera Abafilisiti

1 Umunsi umwe Yonatani mwene Sawuli abwira umusore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye hakurya hariya aho Abafilisiti bashinze ibirindiro.” Ariko ntiyabibwira se.

2 Ubwo Sawuli yari ari ku mupaka wa Gibeya, yicaye munsi y’igiti cy’umukomamanga i Migironi. Ingabo zari kumwe na we zageraga kuri magana atandatu.

3 Icyo gihe uwagishaga inama Uhorahoyari Ahiya mwene Ahitubu, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli wari umutambyi w’Uhoraho i Shilo. Ubwo ariko ingabo ntizari zizi ko Yonatani yagiye.

4 Yonatani yagombaga kunyura hagati y’ibitare bibiri birebire, kugira ngo agere aho ingabo z’Abafilisiti zari ziri. Igitare kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi kikitwa Sene.

5 Kimwe cyari ahagana mu majyaruguru ahateganye n’i Mikimasi, ikindi kiri ahagana mu majyepfo ahateganye n’i Geba.

6 Nuko Yonatani abwira wa musore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye mu nkambi ya bariya banyamahanga batakebwe, ahari Uhoraho yadufasha kuko ashobora kuduha gutsinda, twaba bake cyangwa benshi.”

7 Uwo musore aramusubiza ati: “Ukore uko wabitekereje, komeza dore ndi kumwe nawe.”

8 Nuko Yonatani aravuga ati: “Noneho reka tugane aho bari batubone.

9 Nibatubwira bati: ‘Nimuhagarare aho tubanze tumenye ikibagenza’, turahagarara twe kubegera.

10 Ariko nibatubwira ngo tuzamuke tubegere, turazamuka kuko biba ari ikimenyetso cy’uko Uhoraho yabatugabije.”

11 Bombi biyereka ingabo z’Abafilisiti, maze Abafilisiti baravuga bati: “Dore Abaheburayi bavumbutse mu myobo bari bihishemo.”

12 Nuko izo ngabo zibwira Yonatani n’uwari umutwaje intwaro ziti: “Nimuzamuke tubabwire.”

Yonatani abwira uwari umutwaje intwaro ati: “Nkurikira kuko Abafilisiti Uhoraho yabagabije Abisiraheli.”

13 Nuko Yonatani azamuka akambakamba, uwari umutwaje intwaro na we amuri inyuma. Yonatani agenda yararika Abafilisiti, umutwaje intwaro na we akabasonga.

14 Muri icyo gitero cya mbere, Yonatani n’umugaragu we bishe Abafilisiti bagera kuri makumyabiri, babatsinda ahantu h’intera nto cyane.

15 Nuko igikuba gicika mu nkambi no muri ako karere no mu baturage bose, abari mu birindiro n’abari bagiye gusahura bose bashya ubwoba. Igihugu kirahindagara, bose barakangarana bitewe n’Imana.

Abafilisiti batsindwa

16 Abarinzi ba Sawuli bari i Gibeya mu ntara y’Ababenyamini, babona icyo kivunge cy’Abafilisiti cyakwiriwe imishwaro.

17 Nuko Sawuli abwira ingabo zari kumwe na we ati: “Nimubarure abantu murebe abatuvuyemo.” Barabarura basanga habura Yonatani n’umutwaza intwaro.

18 Sawuli ni ko kubwira Ahiya ati: “Igiza hino Isanduku y’Imana.” Koko rero, muri icyo gihe Isanduku yari yaragarutse mu Bisiraheli.

19 Sawuli akivugana n’umutambyi, induru iba ndende mu nkambi y’Abafilisiti maze Sawuli abwira umutambyi ati: “Rekera aho!”

20 Nuko Sawuli akoranya ingabo zose bari kumwe bajya ku rugamba, basanga abanzi babo basubiranyemo bicana, maze bibabera urujijo rukomeye.

21 Abaheburayi bari bakambitse iruhande rw’Abafilisiti bakajya batabarana na bo, barahindukira bifatanya n’abandi Bisiraheli bari kumwe na Sawuli na Yonatani.

22 Ingabo zose z’Abisiraheli zari zihishe mu misozi y’Abefurayimu, zumvise ko Abafilisiti bahunze, na zo zirabakurikirana zirabarwanya.

23 Intambara irakomeza igera hakurya ya Betaveni, maze uwo munsi Uhoraho arokora Abisiraheli.

Ingabo z’Abisiraheli zikiza Yonatani

24 Uwo munsi ingabo z’Abisiraheli ziragorwa cyane, kubera ko Sawuli yari yarahiye agira ati: “Nihagira umuntu ugira icyo arya butarira, kandi ntaramara guhōra abanzi banjye, uwo abe ikivume!” Bityo nta n’umwe wari wagize icyo akoza mu kanwa.

25 Hanyuma abantu bose bagera mu ishyamba ryarimo ubuki bwashongeraga hasi.

26 Baryinjiyemo babona ubwo buki bwashongeraga hasi, ariko ntihagira n’umwe uburyaho kuko bose batinyaga umuvumo.

27 Ariko Yonatani we ntiyari yumvise indahiro ya se. Ni ko gukoza inkoni ye mu buki, abukombesha urutoki aratamira maze agarura agatege.

28 Umwe mu ngabo aramubwira ati: “So yari yarahiye agira ati: ‘Nihagira umuntu ugira icyo arya uyu munsi, abe ikivume.’ Ni yo mpamvu ubona ingabo zose nta gatege.”

29 Nuko Yonatani aravuga ati: “Data yateje imidugararo mu gihugu, nimwirebere ukuntu ngaruye agatege aho mariye kurya kuri ubu buki.

30 Ubu se koko iyo ingabo ziza kurya ku minyago zanyaze Abafilisiti, ntiziba zarushijeho kubica?”

31 Uwo munsi, Abisiraheli batsinda Abafilisiti kuva i Mikimasi kugera Ayaloni. Ingabo zari zananiwe cyane

32 maze ziroha ku minyago, zifata ihene n’intama n’inka n’izazo, bazibagira hasi batazimanitse kugira ngo amaraso avemo, bityo barya inyama zirimo amaraso.

33 Babwira Sawuli ko ingabo zacumuye ku Uhoraho zikarya inyama zirimo amaraso, aravuga ati: “Mwahemutse! Ngaho nimuhirike ibuye rinini murigeze hano.”

34 Hanyuma aravuga ati: “Nimujye mu ngabo mubwire abashaka kubaga amatungo banyaze, bayazane bayicire hano, bayavanemo amaraso maze mubone kurya mudacumuye ku Uhoraho.” Muri iryo joro buri wese azana ikimasa acyicira aho ngaho.

35 Nuko Sawuli yubakira Uhoraho urutambiro, ruba urwa mbere amwubakiye.

36 Iryo joro Sawuli aravuga ati: “Nimuze tumanuke dukurikirane Abafilisiti tubamarire ku icumu, tubasahure kugeza mu gitondo.”

Baramusubiza bati: “Turabyemeye, ukore uko wabitekereje.”

Ariko umutambyi aravuga ati: “Nimureke tubanze tubaze Imana.”

37 Sawuli agisha inama Imana ati: “Mbese nkurikirane Abafilisiti? Ese uraduha kubatsinda?” Ariko uwo munsi Imana ntiyamusubiza.

38 Sawuli ahita ahamagaza abagaba b’ingabo arababwira ati: “Nimushakashake uwaba yakoze icyaha uyu munsi.

39 Ndahiye Uhoraho Umukiza w’Abisiraheli, ko n’iyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, yicwa.” Ariko ntihagira umusubiza.

40 Nuko abwira Abisiraheli bose ati: “Nimuherere ku ruhande rumwe, nanjye n’umuhungu wanjye Yonatani tujye ku rundi.”

Ingabo zibwira Sawuli ziti: “Ubikore uko wabitekereje.”

41 Sawuli abwira Uhoraho ati: “Mana ya Isiraheli, tugaragarize uwakoze icyaha.” Bakoresha ubufindo bwerekana uruhande rwa Yonatani na Sawuli, ingabo ziba abere.

42 Sawuli aravuga ati: “Nimukoreshe ubufindo hagati yanjye n’umuhungu wanjye Yonatani.” Ubufindo bwerekana Yonatani

43 maze Sawuli aramubwira ati: “Mbwira icyo wakoze.”

Yonatani aramusubiza ati: “Nakojeje inkoni yanjye mu buki ndarigata, ngaho nimunyice!”

44 Nuko Sawuli aravuga ati: “Yonatani we, nudahanishwa urupfu Imana impane yihanukiriye!”

45 Ariko ingabo zibwira Sawuli ziti: “Yonatani ko ari we wahesheje Abisiraheli gutsinda, n’ibyo yakoze uyu munsi yari ahagarikiwe n’Imana. Byashoboka bite ko yahanishwa kwicwa? Ryaba ari ishyano! Turahiye Uhoraho ntihagire n’agasatsi kava ku mutwe we.” Ingabo zikiza Yonatani zityo ntiyicwa.

46 Sawuli arekera aho gukurikirana Abafilisiti, na bo bisubirira iwabo.

Ingoma ya Sawuli

47 Aho Sawuli yimiye ingoma, yarwanyije abanzi be bose mu bihugu bikikije Abisiraheli: Abamowabu n’Abamoni n’Abedomu n’abami ba Soba n’Abafilisiti, kandi aho yateraga hose yabagiriraga nabi.

48 Yabaye intwari atsinda n’Abamaleki, ntihongera kugira abasahura Abisiraheli.

49 Abahungu ba Sawuli bari Yonatani na Yishiwi na Malikishuwa. Abakobwa be, umukuru yitwaga Merabu, umuto akitwa Mikali.

50 Umugore wa Sawuli yitwaga Ahinowamu umukobwa wa Ahimāsi. Umugaba w’ingabo ze yitwaga Abuneri mwene Neri, se wabo wa Sawuli.

51 Neri na Kishi se wa Sawuli, bari bene Abiyeli.

52 Ku ngoma yose ya Sawuli, habaye intambara ikomeye yo kurwanya Abafilisiti. Ni yo mpamvu umuntu wese ukomeye kandi w’intwari Sawuli yabonaga, yamushyiraga mu ngabo ze.