1 Sam 15

Sawuli atera Abamaleki

1 Samweli abwira Sawuli ati: “Ubushize Uhoraho yaranyohereje kugira ngo nkwimikishe amavuta, ube umwami w’Abisiraheli ubwoko bwe. None rero tega amatwi ibyo yakuntumyeho.

2 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati: ‘Ngiye guhanira Abamaleki ko bateye Abisiraheli bakabicira mu nzira, ubwo bavaga mu Misiri.

3 None genda ubatere, urimbure ibyabo byose ntihagire ikihasigara, wice abagabo n’abagore, abana n’impinja, inka n’intama, ingamiya n’indogobe.’ ”

4 Nuko Sawuli ahamagaza ingabo zikoranira i Telemu. Hari ingabo z’Abisiraheli ibihumbi magana abiri, n’iz’Abayudaibihumbi icumi.

5 Sawuli ajya kubikīrira hafi y’umujyi w’Abamaleki, yihisha mu mubande

6 maze abwira Abakeniati: “Nimumanuke muve mu Bamaleki ntabatsembana na bo, kuko mwebwe mwagiriye neza Abisiraheli bose, ubwo bavaga mu Misiri.” Nuko Abakeni bava mu Bamaleki.

7 Sawuli atsinda Abamaleki kuva Havila kugera i Shuru, iri ku mupaka wa Misiri.

8 Agagi umwami w’Abamaleki arafatwa, naho abandi Bamaleki bose Abisiraheli babamarira ku icumu.

9 Sawuli n’ingabo ze ntibagira icyo batwara Agagi, kimwe n’amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo: ibimasa by’imishishe n’abana b’intama. Ibintu byiza byose banze kubitsemba, ariko ibitari byiza n’ibidafite akamaro barabitsemba.

Uhoraho azinukwa Sawuli

10 Nuko Uhoraho abwira Samweli ati:

11 “Nicujije icyatumye nimika Sawuli, kuko yancumuyeho ntakurikize amabwiriza namuhaye.” Samweli arababara cyane, maze akesha ijoro atakambira Uhoraho.

12 Bukeye arazinduka ajya gusanganira Sawuli, ariko bamubwira ko Sawuli yagiye i Karumeli, akahashinga ibuye ryo kwibuka gutsinda kwe, kandi ko avuyeyo yamanutse akajya i Gilugali.

13 Samweli amusangayo, maze Sawuli aramubwira ati: “Uhoraho aguhe umugisha! Nubahirije icyo yantegetse.”

14 Ariko Samweli aramubaza ati: “None se ayo matungo numva atāma, n’andi yābira yaturutse he?”

15 Sawuli aramusubiza ati: “Ni ayo ingabo zanyaze mu Bamaleki. Amatungo arusha andi kuba meza mu mikumbi no mu mashyo ntizayishe, ahubwo zarayazanye kugira ngo zizayatambire Uhoraho Imana yawe, naho ayandi zarayatsembye.”

16 Samweli aramubwira ati: “Rekera aho nanjye nkumenyeshe ibyo Uhoraho yaraye ambwiye.”

Sawuli ati: “Ngaho mbwira.”

17 Samweli aravuga ati: “Nubwo wigaya, uri umutegetsi w’imiryango y’Abisiraheli, Uhoraho yakwimikishije amavuta akugira umwami wabo!

18 Yagutumye kurwanya bariya Bamaleki b’abagome kugeza ubwo ubarimbuye ukabatsemba.

19 None ni kuki utumviye Uhoraho? Ni kuki watwaye iminyago, bityo ugakora ibitanogeye Uhoraho?”

20 Nuko Sawuli aramusubiza ati: “Nyamara numviye Uhoraho ntera aho yanyohereje. Abamaleki nabamariye ku icumu, mfata n’umwami wabo Agagi.

21 Naho amatungo meza ingabo zanyaze, ni ayo gutambira Uhoraho Imana yawe i Gilugali.”

22 Samweli aramubaza ati: “Mbese ikirusha ibindi gushimisha Uhoraho ni ibitambo cyangwa ni ukumwumvira? Menya ko kumwumvira biruta ibitambo, kandi ko kwitonda biruta ibinure by’amasekurume.

23 Erega yanga abamugomera, abafata kimwe n’abapfumu! Abatava ku izima na bo abafata kimwe n’abasenga ibigirwamana. Ubwo rero wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami.”

24 Nuko Sawuli abwira Samweli ati: “Naracumuye sinakurikiza amabwiriza y’Uhoraho wampaye, natinye rubanda nkora ibyo bashatse.

25 None rero ndakwinginze mbabarira icyaha cyanjye, umperekeze njye gutakambira Uhoraho.”

26 Samweli aramusubiza ati: “Singuherekeza kuko wanze kumvira Uhoraho, na we yanze ko ukomeza kuba umwami w’Abisiraheli.”

27 Samweli ahindukiye kugira ngo agende, Sawuli asingira ikinyita cy’umwitero we kiracika kivaho.

28 Nuko Samweli aramubwira ati: “Uko ni ko Uhoraho akuvanye ku ngoma y’Abisiraheli! Iyo ngoma azayiha undi ukurusha umurava.

29 Imana nyir’ikuzo y’Abisiraheli ntibeshya, kandi si umuntu ngo yivuguruze.”

30 Sawuli arongera aravuga ati: “Koko naracumuye! Ariko ndakwinginze winkoza isoni imbere y’abagaba b’ingabo zanjye n’abandi Bisiraheli. Mperekeza njye kwambaza Uhoraho Imana yawe.”

31 Nuko Samweli aramuherekeza, maze Sawuli yambaza Uhoraho.

32 Samweli aravuga ati: “Nimunzanire Agagi umwami w’Abamaleki.”

Agagi aza nta cyo yishisha yibwira ati: “Koko ubanza ntagipfuye!”

33 Samweli aramubwira ati: “Nk’uko inkota yawe yahekuye ababyeyi, bityo na nyoko agiye guhekurwa.” Nuko amutsinda aho imbere y’Uhoraho i Gilugali.

34 Hanyuma Samweli yitahira i Rama, naho Sawuli ataha iwe i Gibeya.

35 Kuva ubwo Samweli yarinze apfa batarongera kubonana. Samweli yakomeje kugira agahinda kubera Sawuli, Uhoraho na we yicuza icyatumye yimika Sawuli muri Isiraheli.