1 Sam 16

Samweli asīga Dawidi amavuta

1 Uhoraho abaza Samweli ati: “Uzageza ryari kuririra Sawuli kugeza ryari? Jyewe naramuzinutswe, sinkimwemera ho umwami w’Abisiraheli. Uzuza ihembe ryawe amavuta, ugende. Ngutumye i Betelehemu kwa Yese, kuko nitoranyirije umwami mu bahungu be.”

2 Samweli aramusubiza ati: “Najyayo nte se, ko Sawuli azabimenye akanyica.”

Uhoraho aramubwira ati: “Ujyane inyana y’ishāshi, maze uvuge ko uzanywe no kuntambira igitambo.

3 Uzatumire Yese mugisangire, nanjye nzakwereka uwo uzanyimikishiriza amavuta.”

4 Nuko Samweli abigenza nk’uko Uhoraho yari yabimubwiye, ajya i Betelehemu. Abakuru b’umujyi baza kumusanganira bafite ubwoba, baramubaza bati: “Aho uragenzwa n’amahoro?”

5 Arabasubiza ati: “Ni amahoro, nzanywe no gutambira Uhoraho igitambo; none nimwisukure tujyane.” Samweli abwira Yese n’abahungu be ngo na bo bisukure bajyane aho atambira igitambo.

6 Yese n’abahungu be bahageze, Samweli abona Eliyabu maze aribwira ati: “Nta kabuza uriya ni we Uhoraho agomba kuba yitoranyirije kugira ngo abe umwami.”

7 Ariko Uhoraho abwira Samweli ati: “Ntukangwe n’uko asa cyangwa n’igihagararo cye, namuhinyuye. Simpitamo nk’abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima.”

8 Nuko Yese ahamagaza Abinadabu amwereka Samweli. Samweli ati: “Uyu na we si we Uhoraho yahisemo.”

9 Yese ahamagaza Shama, ariko Samweli aravuga ati: “Uyu na none si we Uhoraho yahisemo.”

10 Yese ahamagaza barindwi mu bahungu be, ariko Samweli aramubwira ati: “Nta n’umwe muri bo Uhoraho yahisemo.

11 Ariko se nta bandi bana usigaranye?”

Aramusubiza ati: “Hasigaye umuhererezi ariko aragiye amatungo.”

Nuko Samweli abwira Yese ati: “Mutumeho aze, kuko tudashobora gusangira igitambo ataraza.”

12 Yese yohereza ujya kumuzana. Uwo musore yari igituku, akagira mu maso heza n’igikundiro. Uhoraho abwira Samweli ati: “Ngaho musīge amavuta kuko ari we.”

13 Nuko Samweli afata rya hembe ririmo amavuta, amusīgira imbere ya bakuru be. Kuva uwo munsi Mwuka w’Uhoraho aza kuri Dawidi amugumaho.Birangiye Samweli asubira iwe i Rama.

Dawidi akorera Sawuli

14 Mwuka w’Uhoraho ava kuri Sawuli, maze Uhoraho amuteza umwuka mubi umubuza uburyo.

15 Nuko abagaragu be baramubwira bati: “Dore Imana yaguteje umwuka mubi ukubuza amahoro.

16 None nyagasani, tubwire tugushakire umucuranzi maze igihe uhanzweho n’uwo mwuka mubi, ajye agucurangira bizagufasha.”

17 Sawuli arabasubiza ati: “Ngaho nimunshakire umuntu uzi gucuranga neza, mumunzanire.”

18 Umwe mu bakozi aravuga ati: “Yese w’i Betelehemu afite umuhungu uzi gucuranga neza. Ni intwari kandi azi kurwana, avuga neza kandi afite igikundiro, n’Uhoraho ari kumwe na we.”

19 Nuko Sawuli atuma kuri Yese ati: “Nyoherereza umuhungu wawe Dawidi uragira amatungo.”

20 Yese afata imigati n’uruhago rwa divayi n’umwana w’ihene, abishyira ku ndogobe maze abiha umuhungu we Dawidi, kugira ngo abishyīre Sawuli.

21 Dawidi ahageze atangira gukorera Sawuli, maze Sawuli aramukunda cyane amuha kujya amutwaza intwaro.

22 Sawuli atuma kuri Yese ati: “Ndagusaba undekere Dawidi akomeze kunkorera, kuko namukunze.”

23 Iyo Sawuli yahangwagaho na wa mwuka mubi, Dawidi yafataga inanga akamucurangira. Nuko Sawuli akoroherwa akamererwa neza, maze umwuka mubi ukamuvamo.