Abafilisiti bashotōra Abisiraheli
1 Abafilisiti bakoranya ingabo zabo kugira ngo bashoze urugamba. Bakoranira ahitwa Soko mu Buyuda, bakambika hagati ya Soko na Azeka, ahitwa Efesidamimu.
2 Sawuli n’ingabo z’Abisiraheli na bo barakorana, bakambika mu kibaya cya Ela, bashinga ibirindiro kugira ngo bahangane n’Abafilisiti.
3 Abafilisiti bari hakurya y’ikibaya, naho Abisiraheli bari hakuno yacyo.
4 Nuko mu nkambi y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z’uburebure.
5 Yari ateze ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti ryometseho utwuma tw’umuringa dusobekeranye hose, ryapimaga ibiro mirongo itandatu.
6 Yari yambaye ibyuma bicuzwe mu muringa bikingira amaguru, yambaye n’inkota ku bitugu.
7 Uruti rw’icumu rye rwari rumeze nk’igiti cy’ikumbo, umuhunda waryo wapimaga nk’ibiro birindwi. Uwatwaraga ingabo ye yamugendaga imbere.
8 Nuko Goliyati arahagarara, abwira ingabo z’Abisiraheli aranguruye ati: “Ni kuki mwashinze ibirindiro by’intambara? Jyewe mpagarariye Abafilisiti, namwe muri inkoreragahato za Sawuli, nimwitoremo umuntu aze turwane.
9 Nashobora kurwana nanjye akanyica turaba inkoreragahato zanyu, ariko nanjye nimurwanya nkamwica muraba inkoreragahato zacu.
10 Uyu munsi mpinyuye ingabo za Isiraheli, nimumpe umuntu aze turwane.”
11 Sawuli n’ingabo z’Abisiraheli zose bumvise ayo magambo, bashya ubwoba bakuka umutima.
Dawidi ajya mu nkambi y’ingabo z’Abisiraheli
12 Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w’i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo.
13 Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw’impfura yitwaga Eliyabu, uw’ubuheta akitwa Abinadabu, n’uw’ubuheture akitwa Shama.
14 Dawidi ni we wari umuhererezi. Igihe bakuru be batabaranye na Sawuli,
15 Dawidi yajyaga kwa Sawuli, ariko akajya agaruka kwa se i Betelehemu kuragira amatungo.
16 Ubwo ariko, uko bukeye n’uko bwije wa Mufilisiti agashōtōra Abisiraheli, hashira iminsi mirongo ine.
17 Yese abwira umuhungu we Dawidi ati: “Fata ibi biro icumi by’ingano zikaranze n’iyi migati icumi, maze uzagemurire bakuru bawe ku rugamba,
18 n’aya maforomaji icumi uzayahe umutware w’umutwe w’ingabo barimo. Uzarebe uko bakuru bawe bameze, kandi uzanzanire ikimenyetso cy’uko mwabonanye.
19 Uzabasanga hamwe na Sawuli n’ingabo zose z’Abisiraheli mu kibaya cya Ela, aho bahanganye n’Abafilisiti.”
20 Bukeye Dawidi arazinduka amatungo ayasigira umushumba, afata za ngemu aragenda nk’uko Yese yari yabimutegetse. Agezeyo asanga ingabo zigiye mu birindiro, zivuga ibyivugo by’intambara.
21 Ingabo z’Abisiraheli n’iz’Abafilisiti zari zishyamiranye.
22 Dawidi atura imitwaro ye ayisigira uri ku izamu, maze ahita ajya ku birindiro aramutsa bakuru be.
23 Akivugana na bo, Goliyati w’i Gati wa Mufilisiti w’intwari ava mu birindiro by’Abafilisiti, asubira muri ya magambo na Dawidi abyiyumvira.
24 Ingabo zose z’Abisiraheli zibonye Goliyati, zishya ubwoba zirahunga.
25 Abisiraheli barabwirana bati: “Nimurebe uriya mugabo uje kudushōtōra! Umuntu uzamwica, umwami azamugororera ibintu byinshi cyane amushyingire n’umukobwa we, n’umuryango we uhabwe icyubahiro gikomeye mu Bisiraheli.”
26 Nuko Dawidi abaza abo bari kumwe ati: “Harya ngo uzica uriya Mufilisiti agakiza ikimwaro Abisiraheli bazamugirira bate? Ese ubundi uriya Mufilisiti utakebwe ni iki kugira ngo ashōtōre ingabo z’Imana nzima?”
27 Bamusubiriramo uko umuntu uzica Goliyati azagororerwa.
28 Mukuru we Eliyabu wari wumvise ibyo yavuganye na bo, aramurakarira cyane maze aramubaza ati: “Waje gukora iki? Ese ubundi ni nde wasigiye ya ngirwa matungo ku gasozi? Uriyemera ndabizi nzi n’amarere yawe, ubwo wazanywe no kureba intambara.”
29 Dawidi aramusubiza ati: “Ese hari ikibi nakoze uretse ko nibarije gusa?”
30 Nuko arahindukira abaza abandi iby’uzica Goliyati, na bo babimusubiriramo nk’aba mbere.
31 Abantu bumvise ibibazo Dawidi yabajije bajya kubibwira Sawuli, na we ahita amuhamagaza.
32 Dawidi ahageze abwira Sawuli ati: “Ntihagire uterwa ubwoba n’uriya Mufilisiti, jyewe umugaragu wawe ndarwana na we.”
33 Sawuli aramubwira ati: “Uracyari umwana, ntiwashobora guhangana n’uriya Mufilisiti wamenyereye intambara kuva mu buto bwe.”
34 Dawidi aramusubiza ati: “Jywe umugaragu wawe, ndagira amatungo ya data. Iyo haje intare cyangwa indi nyamaswa nk’ikirura igafata itungo,
35 nyirukaho nkayikubita nkayambura itungo ryanjye. Iyo impindukiranye nyifata mu ijosi, nkayikubita nkayica.
36 Nguko uko jyewe umugaragu wawe nishe intare n’ikirura, kandi ni ko nzica uriya Mufilisiti utakebwe wihaye gushōtōra ingabo z’Imana nzima.
37 Uhoraho wankijije intare n’ikirura, arankiza n’uriya Mufilisiti.”
Sawuli aramubwira ati: “Ni uko. Uhoraho abe kumwe nawe.”
38 Nuko yambika Dawidi imyambaro ye y’intambara n’ingofero ye icuzwe mu muringa, n’ikoti rye ry’icyuma.
39 Dawidi amaze kwambara atyo, ashyira inkota ya Sawuli ku mukandara we, maze agerageza kugenda kuko atari amenyereye iyo myambaro. Nuko abwira Sawuli ati: “Sinshobora kugendana ibi bintu byose, ntabwo mbimenyereye.” Dawidi abikuramo
40 maze afata inkoni ye, atoranya utubuyenge dutanu mu mugezi, adushyira mu gafuka k’uruhago rwe rw’abashumba. Hanyuma afata umuhumetso we, agenda asanga wa Mufilisiti.
Dawidi yica Goliyati
41 Umufilisiti na we aza amusanga, abanjirijwe n’uwamutwazaga ingabo.
42 Umufilisiti abonye Dawidi, asanga ari agahungu k’inzobe gafite uburanga, aramusuzugura
43 aramubwira ati: “Ni ko sha, wasanze ndi imbwa ku buryo waje kundwanya witwaje inkoni?” Amaze kumuvumisha imana ze
44 aramubwira ati: “Ngaho ngwino nkubagire ibisiga uribwe n’inyamaswa.”
45 Dawidi aramusubiza ati: “Waje kundwanya witwaje inkota n’icumu n’igihosho, naho jyewe nje kukurwanya mu izina ry’Uhoraho Nyiringabo, Imana y’ingabo z’Abisiraheli ari zo washōtōye.
46 Uyu munsi Uhoraho arakungabiza nkwice maze nguce umutwe, n’Abafilisiti bari mu nkambi ndababagira ibisiga inyamaswa zibarye. Bityo abatuye isi bose bazamenyeraho ko Abisiraheli bafite Imana,
47 n’abantu bose bazamenya ko Uhoraho adakeneye inkota n’amacumu kugira ngo atsinde. Uhoraho ni we utanga gutsinda urugamba kandi uyu munsi yabatugabije.”
48 Umufilisiti aza asanga Dawidi, Dawidi na we ariruka kugira ngo bahure barwane.
49 Dawidi akura akabuyenge mu ruhago rwe agashyira mu muhumetso, akamutera mu gahanga karinjira, Umufilisiti agwa yubamye.
50 Dawidi atsinda atyo Umufilisiti akoresheje umuhumetso n’akabuyenge, amwica nta nkota.
51 Nuko ariruka ajya aho Umufilisiti yaguye amukura inkota mu rwubati, amuca umutwe. Abafilisiti babonye intwari yabo ipfuye barahunga.
52 Nuko ingabo z’Abisiraheli n’iz’Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y’umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni.
53 Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo.
54 Dawidi afata igihanga cya Goliyati akijyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azishyira mu ihema rye.
Dawidi ashyikirizwa Sawuli
55 Igihe Sawuli yabonaga Dawidi asatiriye Umufilisiti, yari yabajije Abuneri umugaba w’ingabo ati: “Ni ko Abuneri, uriya musore ni uwa nde?”
Abuneri yari yamushubije ati: “Nyagasani, simbizi mba nkuroga!”
56 Umwami aramubwira ati: “Noneho ubaririze umenye se.”
57 Aho Dawidi agarukiye amaze kwica wa Mufilisiti, Abuneri amushyira Sawuli agifite cya gihanga mu ntoki.
58 Sawuli aramubaza ati: “Ni ko sha, uri uwa nde?”
Dawidi aramusubiza ati: “Ndi mwene Yese, umugaragu wawe w’i Betelehemu.”