Sawuli agirira Dawidi ishyari
1 Dawidi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani aba incuti magara ya Dawidi, amukunda nk’uko yikunda.
2 Kuva uwo munsi kandi Sawuli agumana Dawidi, ntiyareka asubira kwa se.
3 Yonatani anywana na Dawidi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.
4 Yikuramo igishura yari yambaye agiha Dawidi, kimwe n’indi myamabaro ye n’inkota ye, n’umuheto we n’umukandara we.
5 Dawidi yatabaraga ahantu hose Sawuli amwohereje agatsinda, Sawuli amuha umutwe w’ingabo ategeka, kandi Dawidi akundwa n’ingabo zose ndetse n’abagaragu ba Sawuli.
6 Ingabo zitabarutse Dawidi amaze kwica wa Mufilisiti, abagore basohotse mu mijyi yose y’Abisiraheli aho Sawuli yanyuraga, bakamusanganira n’ubwuzu baririmba babyina, bavuza ingoma kandi bacuranga.
7 Abo bagore barikiranyaga bishimye bagira bati:
“Sawuli yishe ibihumbi,
Dawidi we yica ibihumbagiza.”
8 Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.”
9 Kuva uwo munsi Sawuli atangira kureba nabi Dawidi.
10 Nyuma y’aho Imana iteza Sawuli wa mwuka mubi, atangira gusaragurikira mu nzu iwe afashe icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga nk’uko bisanzwe.
11 Nuko Sawuli aribwira ati: “Ndatera Dawidi icumu rimushite ku nzu.” Ariteye Dawidi aryizibukira kabiri kose.
12 Sawuli yatinyaga Dawidi kuko Uhoraho yari kumwe na we, naho Sawuli Uhoraho yaramuzinutswe.
13 Sawuli ni ko kumwikura iruhande amugira umutware w’ingabo igihumbi, nuko Dawidi akajya aziyobora ku rugamba.
14 Ibyo Dawidi yakoraga byose byaramuhiraga kuko Uhoraho yari kumwe na we,
15 Sawuli abibonye aramutinya.
16 Icyakora Abisiraheli bose n’Abayuda bose bakundaga Dawidi, kuko ari we wayoboraga ingabo ku rugamba.
Dawidi arongora umukobwa wa Sawuli
17 Sawuli abwira Dawidi ati: “Dore Merabu umukobwa wanjye w’impfura, nzamugushyingira, upfa kunkorera gitwari ukayobora ingabo mu izina ry’Uhoraho.” Ubwo Sawuli yaribwiraga ati: “Ye kuzaba ari jye wica Dawidi, ahubwo azagwe ku Bafilisiti.”
18 Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w’umwami w’Abisiraheli?”
19 Ariko igihe cyo gushyingira Merabu kigeze, ntiyashyingirwa Dawidi ahubwo ahabwa Adiriyeli w’i Mehola.
20 Undi mukobwa wa Sawuli witwaga Mikali aza kubenguka Dawidi. Sawuli ngo babimumenyesheje biramushimisha
21 kuko yibwiraga ati: “Nzamumushyingira amubere umutego uzatuma yicwa n’Abafilisiti.” Sawuli arongera abwira Dawidi ubwa kabiri ati: “Uyu munsi uraba umukwe wanjye.”
22 Nuko Sawuli ategeka abagaragu be ati: “Muzihererane Dawidi mumubwire muti: ‘Ko uri umutoni w’umwami n’abagaragu be bakagukunda, wakwemeye ukaba umukwe w’umwami!’ ”
23 Abagaragu basubiriramo Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati: “Ariko se mwebwe mubona kuba umukwe w’umwami ari ibintu byoroshye? Ndi umukene n’intamenyekana.”
24 Abagaragu ba Sawuli bamutekerereza uko Dawidi yababwiye.
25 Nuko Sawuli ashaka uko Dawidi yazicwa n’Abafilisiti, abwira abagaragu be ati: “Mumubwire muti: ‘Umwami nta nkwano yindi ashaka uretse guhōra inzigo abanzi be. None rero uzamuzanire ibinyita ijana byakebwe ku Bafilisiti.’ ”
26 Barabimubwira maze Dawidi yishimira ko azaba umukwe w’umwami. Mbere y’igihe cyo kumushyingira
27 ahagurukana n’ingabo ze bagaba igitero, bica Abafilisiti magana abiri. Ibinyita byabo Dawidi arabizana babiha umwami nta na kimwe kiburamo, kugira ngo azakunde abe umukwe w’umwami. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.
28 Sawuli abona ko Uhoraho ari kumwe na Dawidi, n’uko umukobwa we Mikali yakundaga Dawidi cyane.
29 Nuko arushaho gutinya Dawidi, kandi akomeza kuba umwanzi we iteka ryose.
30 Abategetsi b’Abafilisiti bajyaga bagaba ibitero, ariko buri gihe Dawidi akabatsinda kurusha abandi bagaba b’ingabo za Sawuli, bituma aba ikirangirire.