Hana ashimira Uhoraho
1 Hana asenga agira ati:
“Umutima wanjye wasābwe n’ibyishimo kubera Uhoraho,
Uhoraho ni we nkesha imbaraga.
Abanzi banjye mbahaye urw’amenyo,
Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.
2 Uhoraho, ni wowe muziranenge wenyine,
nta yindi mana ibaho uretse wowe,
Mana yacu, ni wowe wenyine rutare twegamira.
3 “Ntimugasukiranye amagambo y’ubwirasi,
ntimukavugane agasuzuguro,
koko Uhoraho ni Imana izi byose,
ni we uzi impamvu z’ibikorwa byose by’abantu.
4 Imiheto y’intwari iravunika,
naho abanyantegenke abagwiriza imbaraga.
5 Abari barariye bagahaga ubu barashaka aho baca incuro,
naho abari baraguye umudari ubu baradamaraye.
Umugore wari ingumba abyaye karindwi,
naho uwari wishimiye urubyaro, arigunze.
6 Uhoraho arica kandi akabeshaho,
ni we ujyana abantu ikuzimu,
kandi ni we ubakurayo.
7 Uhoraho atanga ubukene n’ubukire,
acisha bugufi kandi agakuza.
8 Akura umunyantegenke mu mukungugu,
umukene na we amukura mu ivu,
abicaza mu mwanya w’ibikomangoma,
abashyira mu rwego rw’abanyacyubahiro.
Koko isi yose ni iy’Uhoraho,
ni we wayishinze ku mfatiro zayo.
9 Uhoraho arinda abamwubaha,
naho abagome batikirira mu icuraburindi,
nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.
10 Uhoraho azarimbura abanzi be,
azabakubitisha inkuba yibereye mu ijuru.
Azacira imanza abatuye isi bose,
azaha ububasha umwami yitoranyirije,
azakuza uwo yimikishije amavuta.”
11 Hanyuma Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana Samweli aguma i Shilo akorera Uhoraho, atozwa n’umutambyi Eli.
Abahungu ba Eli
12 Abahungu ba Eli bari abapfayongo, ntibitaga ku Uhoraho
13 no ku byo abatambyi bagombaga gukorera rubanda. Iyo umuntu yaturaga igitambo, umwe mu bagaragu babo yazaga aho batetse inyama afite igikanya cy’amenyo atatu,
14 akakijomba mu ngunguru cyangwa mu isafuriya, cyangwa mu nkono cyangwa mu cyungo. Nuko ibyo icyo gikanya kijabuye, bikaba iby’umutambyi. Nguko uko bene Eli bagenzerezaga Abisiraheli bose bazaga i Shilo.
15 Ndetse umutambyi ataranatwika urugimburw’igitambo, umugaragu we yarazaga akabwira uwatambaga igitambo ati: “Mpa inyama zo kokereza umutambyi, ntashaka ko umuha izitetse arishakira imbisi.”
16 Iyo undi yamusubizaga ati: “Reka babanze batwike urugimbu, hanyuma utware izo ushaka”, umugaragu yaramubwiraga ati: “Zimpe nonaha, niba wanze ndazitwara ku gahato.”
17 Icyo cyaha cya bene Eli cyari gikomeye cyane ku Uhoraho, kuko batubahaga amaturo yamugenewe.
Samweli akiri muto
18 Umwana Samweli yiyambariraga ikanzu y’umweru, agakorera Uhoraho.
19 Uko umwaka utashye, nyina wa Samweli yamudoderaga umwambaro, akawumushyīra iyo yajyanaga n’umugabo we i Shilo gutamba igitambo cya buri mwaka.
20 Eli yasabiraga umugisha Elikana n’umugore we, akabwira Elikana ati: “Uhoraho azaguhe kubyarana n’uwo mugore abandi bana, bo gusimbura uwo yasabye Uhoraho akamumutura.” Hanyuma bagasubira iwabo.
21 Nuko Uhoraho agirira Hana impuhwe, abyara abandi bahungu batatu n’abakobwa babiri, naho umwana Samweli akomeza gukurira mu Nzu y’Uhoraho.
Eli acyaha abahungu be
22 Umutambyi Eli yari ageze mu zabukuru. Amenye uko abahungu be bitwara mu Bisiraheli, n’uko basambanaga n’abagore bakoraga ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro,
23 arababwira ati: “Ibyo nabumviseho ni ibiki? Abantu bose bavuga ko mwifata nabi!
24 Bana banjye, nimusigeho! Ibyo numva ubwoko bw’Uhoraho bubavugaho biteye isoni!
25 Iyo umuntu akoreye undi ikosa, Uhoraho ashobora kubunga, ariko se iyo umuntu acumuye ku Uhoraho, ni nde wabunga?” Nyamara abo bahungu ntibigeze bita ku byo se ababwira. Koko rero, Uhoraho yari yamaze kwemeza ko bagomba gupfa.
26 Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n’Uhoraho n’abantu.
Umuhanuzi ahanurira Eli n’urugo rwe ko bazahanwa
27 Umuhanuzi asanga Eli aramubwira ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nimenyesheje ba sokuruza igihe bari mu Misiri bakorera umwami waho.
28 Mu miryango yose y’Abisiraheli sokuruza Aroni ni we nahisemo ngo ambere umutambyi, ashingwa imirimo y’urutambiro rwanjye no kunyosereza imibavu no kungisha inama. Ndetse we n’abamukomokaho nabeguriye umugabane ku bitambo bitwikwa, Abisiraheli batura.
29 None se, ni kuki mutubaha ibitambo n’amaturo nategetse ko banzanira mu Nzu yanjye? Dore murabyibushywa n’inyama nziza z’ibitambo ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli banzanira! Kuki wubaha abahungu bawe kuruta uko unyubaha?
30 Jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli nari nasezeranyije urugo rwawe ndetse n’abazagukomokaho bose ko muzambera abatambyi iteka ryose, ariko noneho mvuze ko atari ko bikimeze. Abanyubaha nzabakuza, naho abansuzugura nzabakoza isoni.
31 Bidatinze, ngiye kukuvutsa abanyamaboko mu rugo rwawe no mu nzu yawe, ku buryo nta wo muri mwe uzagera mu zabukuru.
32 Abisiraheli bazagubwa neza, naho mu Ngoro yanjye uzahasimburwa n’undi, kandi mu rugo rwawe nta musaza uzongera kuhaboneka.
33 Abenshi mu muryango wawe bazakenyuka, n’abazakomeza umurimo w’ubutambyi bazaguteza ishavu n’intimba.
34 Ikizabikwemeza ni uko abahungu bawe bombi, Hofuni na Finehasi bazapfira umunsi umwe.
35 Nzitoranyiriza umutambyi w’umunyamurava uzakora ibyo nifuza. Nzamutonesha we n’abazamukomokaho, bazahora bagaragiye umwami nimikishije amavuta.
36 Uzaba yararokotse mu bazagukomokaho, azajya kwikubita imbere y’abo batambyi kugira ngo arebe ko yabona igikoroto cy’ifeza cyangwa akamanyu k’umugati, kandi abinginge kugira ngo bamuhe akazi babonye kose mu mirimo y’abatambyi, abone icyo kumutunga.’ ”