1 Sam 20

Ubucuti bwa Yonatani na Dawidi

1 Nuko Dawidi ava mu macumbi i Nayotih’i Rama arahunga, ajya kureba Yonatani aramubaza ati: “Rwose nakoze iki? Icyaha cyanjye ni ikihe? So namucumuriye iki gituma ashaka kunyica?”

2 Yonatani aramusubiza ati: “Humura ntugipfuye kuko data nta cyo akora atakimbwiye, cyaba gikomeye cyangwa cyoroheje. Ubwo se data yabimpishira iki? Humura ntibishoboka.”

3 Dawidi arongera aramubwira ati: “So azi neza ko unkunda cyane, ni yo mpamvu yabiguhishe kugira ngo utababara. Icyakora ndahiye Uhoraho ndetse nawe ndakurahiye, urupfu rurangera amajanja!”

4 Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Icyo wifuza cyose nzakigukorera.”

5 Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, nari kuzaba nicaranye n’umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.

6 So naramuka anshatse, uzamubwire ko nagusabye uruhushya kugira ngo nyarukire iwacu i Betelehemu, gusangira na bene wacu igitambo cya buri mwaka.

7 Navuga ati: ‘Ni byiza’, ubwo bizaba ari amahoro. Ariko narakara, uzamenye ko yiyemeje kunyica.

8 None rero databuja, ngirira ubuntu ubyemere kuko twanywanye mu izina ry’Uhoraho. Ariko niba hari icyaha nakoze nyiyicira ubwawe, utiriwe unshyīra so!”

9 Yonatani aramubwira ati: “Ibyo ntibikavugwe! Ndamutse menye ko data yiyemeje kukugirira nabi, nabikumenyesha.”

10 Dawidi aramubaza ati: “So nagusubiza nabi ni nde uzabimenyesha?”

11 Yonatani abwira Dawidi ati: “Ngwino tujye mu gasozi!” Nuko barajyana.

12 Yonatani abwira Dawidi ati: “Nkurahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli, nzinja data ninsanga akuvuga neza, ejobundi nk’iki gihe nzagutumaho umuntu wo kubikumenyesha.

13 Ariko ninumva data ashaka kukugirira nabi sinkuburire kugira ngo wicikire, Uhoraho azampane yihanukiriye! Uhoraho azabane nawe nk’uko yahoze abana na data.

14 Igihe nkiriho ntuzabure kungirira ineza, nk’uko wabirahiye mu izina ry’Uhoraho. Ndamutse mpfuye

15 na bwo uzagirire abanjye ineza wandahiriye, kabone n’igihe Uhoraho azaba amaze gutsemba abanzi bawe. ”

16 Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawidi, aravuga ati: “Nuryica Uhoraho azakugabize abanzi.”

17 Yonatani yongera kugirana na Dawidi isezerano ry’urukundo. Koko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.

18 Nuko Yonatani aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, ubwo rero bazibaza ibyawe kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.

19 Ejobundi uzamanuke ujye ha handi wari wihishe bwa bundi, wigumire hafi y’urutare rwa Ezeli.

20 Nzaharasa imyambi itatu nk’urasa intego,

21 maze nohereze umusore tuzaba turi kumwe kuyizana. Nimubwira nti: ‘Imyambi iri hino yawe yifate’, uzabone kuza bizaba ari amahoro. Nkurahiye Uhoraho, nta kibi kizaba kikuriho.

22 Ariko nimubwira nti: ‘Imyambi iri hirya yawe’, ubwo uzigendere kuko Uhoraho azaba akohereje ahandi.

23 Naho ku byerekeye ukunywana kwacu, Uhoraho azahore aturinda guhemukirana.”

24 Nuko Dawidi ajya kwihisha mu gasozi. Ku munsi mukuru w’imboneko y’ukwezi, umwami ajya ku meza

25 nk’uko bisanzwe, yicara ahegamiye urukuta. Yonatani amwicara imbere naho Abuneri amwicara iruhande, ariko intebe ya Dawidi ibura uyicaraho.

26 Uwo munsi Sawuli ntiyagira icyo avuga kuko yibwiraga ati: “Ni ibyamugwiririye birashoboka ko yahumanye, na ko ubwo yahumanye.”

27 Ku munsi wa kabiri, intebe ya Dawidi na bwo ibura uyicaraho. Noneho Sawuli abaza umuhungu we Yonatani ati: “Ni kuki mwene Yese yabuze ku meza ari ejo ari n’uyu munsi?”

28 Yonatani asubiza se ati: “Dawidi yaransabye ngo anyarukire i Betelehemu

29 agira ati: ‘Mukuru wanjye yantegetse kuza gusangira na bene wacu igitambo, none ungiriye neza wareka nkajyayo.’ Ni yo mpamvu ataje ku meza nyagasani.”

30 Nuko Sawuli arakarira Yonatani cyane, aramubwira ati: “Wa mwana we, n’ubundi uri uwa nyoko w’ikirāra, sinyobewe ko ubogamiye kuri mwene Yese! Bityo wikojeje isoni, ukoza na nyoko isoni wifata nk’ikinyandaro!

31 Igihe cyose mwene Yese azaba akiriho, ntabwo uzima ingoma mu mutekano. Agomba gupfa. None ohereza abantu bajye kumunzanira.”

32 Yonatani abaza se Sawuli ati: “Ni kuki agomba gupfa? Ese ubundi yakoze iki?”

33 Nuko Sawuli amutera icumu kugira ngo amwice. Yonatani ahita yumva ko se yiyemeje kwica Dawidi.

34 Ahaguruka ku meza arakaye cyane kubera ibitutsi bya se, ntiyagira icyo arya kuri uwo munsi wa kabiri w’ukwezi. Yari ababaye cyane kubera Dawidi.

35 Bukeye mu gitondo Yonatani ajya mu gasozi nk’uko yari yabisezeranye na Dawidi, ajyana n’umwana w’umuhungu umuherekeje.

36 Yonatani aramubwira ati: “Iruka ujye gushaka imyambi ngiye kurasa.” Uwo mwana ariruka, Yonatani arasa umwambi arawumurenza ugwa imbere ye kure.

37 Uwo mwana yegereye aho umwambi waguye, Yonatani aramuhamagara aramubwira ati: “Umwambi waguye hirya yawe,

38 gira vuba wihagarara ahubwo ihute!” Nuko uwo mwana atoragura imyambi agaruka aho shebuja ari,

39 ariko nta cyo yigeze amenya. Dawidi na Yonatani ni bo bonyine bari babiziranyeho.

40 Yonatani aha intwaro ze uwo musore, aramubwira ati: “Ngaho genda uzisubize mu rugo.”

41 Uwo mwana w’umuhungu amaze kugenda Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’urutare, yikubita imbere ya Yonatani yubamye incuro eshatu. Barahoberana bombi bararira, ariko Dawidi arahogora.

42 Nuko Yonatani abwira Dawidi ati: “Igendere amahoro, kandi ujye wibuka amasezerano twagiranye mu izina ry’Uhoraho. Uhoraho azahore aturinda guhemukirana, azabirinde n’abazadukomokaho iteka ryose.” Nuko Dawidi arigendera, naho Yonatani asubira mu mujyi.