1 Sam 21

Dawidi ahungira i Nobu

1 Dawidi ajya i Nobu ku mutambyi Ahimeleki, Ahimeleki amubonye amusanganira ahinda umushyitsi, aramubaza ati: “Ni kuki uri wenyine, akaba nta muntu muri kumwe?”

2 Dawidi aramusubiza ati: “Umwami yampaye ubutumwa, antegeka ko nta muntu ugomba kubumenya. Ingabo zanjye nazibwiye aho duhurira.

3 Mbese nta cyo kurya ufite? Mpa imigati itanu cyangwa icyo ufite cyose.”

4 Umutambyi aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe mfite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho. Niba ingabo zawe zaririnze abagore, nayiguha.”

5 Dawidi asubiza umutambyi ati: “N’ubusanzwe iyo turi bujye ku rugamba dutegetswe kwirinda abagore, kubera ibyo ingabo zanjye ntizihumanye. Niba se abantu banjye baba badahumanye mu rugendo rusanzwe, babura bate kudahumana mu rugendo rukomeye nk’uru?”

6 Uwo munsi ni bwo bari bakuye ku meza imigati yeguriwe Uhoraho, bayisimbuza imishya. Nuko umutambyi aha Dawidi imigati bari bakuye ku meza, kuko nta yindi yari afite.

7 Ubwo hakaba hari umutware w’abashumba ba Sawuli wari imbere y’Inzu y’Uhoraho, witwaga Dowegi w’Umwedomu.

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”

9 Umutambyi aramusubiza ati: “Hariya inyuma y’igishura cy’ubutambyi, hari inkota ya wa Mufilisiti Goliyati watsinze mu kibaya cya Ela, izingiye mu mwenda. Niba uyishaka uyijyane nta yindi ihari.”

Dawidi ni ko kuvuga ati: “Nta yindi ihwanye na yo, yimpe!”

Dawidi ahungira mu Bafilisiti

10 Uwo munsi Dawidi ahungira Sawuli kure, ajya kwa Akishi umwami w’i Gati.

11 Abagaragu ba Akishi baramubaza bati: “Ariko uriya si we Dawidi, umwami w’Abisiraheli? Mbese si we babyinnye bikiranya ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

12 Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w’i Gati.

13 Ni ko kwisarisha mu maso yabo, atangira ibyo gusaragurika aharabika inzugi, yiha guta inkonda zigashoka mu bwanwa.

14 Nuko Akishi atonganya abagaragu be ati: “Ko mubona uyu muntu ari umusazi, ni kuki mwamunzaniye?

15 Mbese mwasanze nkeneye abasazi ku buryo mwazanye uyu nguyu, kugira ngo ansaragurike imbere? Ese murabona uyu muntu akwiriye kwinjira iwanjye koko?”