Dawidi yanga kwica Sawuli
1 Aho Sawuli aviriye kumenesha Abafilisiti, yumva ko Dawidi ari mu butayu bwa Enigedi.
2 Nuko Sawuli atoranya ingabo z’intwari ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, maze ajyana na zo guhīga Dawidi n’ingabo ze aho bita mu bitare by’ihene z’agasozi.
3 Aragenda agera ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho hantu hakaba ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume, naho ubwo Dawidi n’ingabo ze bakaba bicaye ku mpera z’ubuvumo.
4 Ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Uyu ni wo munsi Uhoraho yakubwiye ko azakugabiza umwanzi wawe, ukamugenza uko ushaka.” Dawidi aromboka, akeba agatambaro ku mwitero wa Sawuli.
5 Ariko Dawidi yumva afite inkomanga ku mutima, kubera ko yakebye agatambaro ku mwitero wa Sawuli.
6 Nuko abwira ingabo ze ati: “Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice databuja. Ibyo ari byo byose ni umwami Uhoraho yimikishije amavuta!”
7 Ayo magambo ya Dawidi acubya ubukana bw’ingabo ze, ababuza kwiroha kuri Sawuli. Hanyuma Sawuli arahaguruka asohoka mu buvumo, yikomereza urugendo.
8 Dawidi na we asohoka mu buvumo ahamagara Sawuli ati: “Nyagasani databuja!” Sawuli arakebuka, maze Dawidi yikubita hasi yubamye.
9 Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?
10 Uyu munsi uribonera neza ko Uhoraho yari yakumpaye kugira ngo nkugenze uko nshaka mu buvumo. Bambwiye ngo nkwice ariko nakubabariye ndavuga nti: ‘Sinakwica databuja, kuko Uhoraho yamwimikishije amavuta!’
11 Mubyeyi, itegereze aka gatambaro mfite mu ntoki, nagakebye ku mwitero wawe. Ubwo nagakebye sinkwice, umenye kandi wemere ko ntashaka kukugirira nabi cyangwa kukwigomekaho. Sinigeze ngucumuraho, ahubwo wowe wirirwa umpīga kugira ngo unyice.
12 Uhoraho abe ari we uducira urubanza kandi azampōrere, icyakora jyewe nta cyo nzagutwara.
13 N’ubundi hari umugani w’aba kera uvuga ngo ‘Ubugome buva mu bagome!’ Ni yo mpamvu nta cyo nzagutwara.
14 Ariko se mwami w’Abisiraheli, urarwanya nde? Urampīga ndi iki? Urampīga ndi nk’imbwa yipfiriye! Urampīga ndi nk’imbaragasa!
15 Uhoraho nabe ari we udukiranura, nabe ari we uducira urubanza, nasanga ndi umwere akunkize.”
16 Dawidi amaze kumubwira ayo magambo, Sawuli aramubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?” Nuko Sawuli araturika ararira.
17 Abwira Dawidi ati: “Undushije ubutungane, kuko ungiriye neza kandi jyewe narakugiriye nabi.
18 Uyu munsi ugaragaje umutima mwiza umfitiye, kuko Uhoraho yari yakungabije ariko ukaba utanyishe.
19 Mbese ubundi umuntu yabona umwanzi we ntamwice, ahubwo akamureka akikomereza urugendo? Uhoraho azakwiture ineza wangiriye uyu munsi!
20 Ubu noneho menye ko uzaba umwami, ukaganza ku ngoma y’Abisiraheli.
21 None ndahira Uhoraho ko nimara gupfa, utazarimbura urubyaro rwanjye kugira ngo usibanganye izina ryanjye mu muryango wacu.”
22 Nuko Dawidi aramurahira, maze Sawuli arataha naho Dawidi n’ingabo ze basubira mu buhungiro.