1 Sam 25

Urupfu rwa Samweli

1 Samweli aza gupfa, Abisiraheli bose barakorana baramuririra maze bamushyingura iwe i Rama.

Nyuma y’ibyo Dawidi ajya mu butayu bwa Parani.

Nabali yanga gufungurira Dawidi

2-3 I Mawoni hāri umugabo w’umukungu ukomoka kuri Kalebu, akitwa Nabali. Yari afite isambu i Karumeli, n’intama ibihumbi bitatu, n’ihene igihumbi. Umugore we Abigayile yari umunyamutima kandi afite uburanga, ariko Nabali akaba umunyamwaga n’umugome. Umunsi umwe ajya i Karumeli gukemuza intama ze.

4 Dawidi akiri mu butayu amenya ko Nabali akemuza intama ze,

5 amutumaho abasore icumi ati: “Nimujye i Karumeli, mundamukirize Nabali

6 muti: ‘Gira amahoro n’ubugingo wowe n’abawe, n’ibyo utunze biguhire.

7 Namenye ko waje gukemuza intama. Igihe cyose twamaranye n’abashumba bawe i Karumeli twabanye neza, kandi nta tungo ryawe twatwaye,

8 na bo ubibarize barabikubwira. None rero kubera umunsi mukuru, abo basore banjye ubakīre neza, ubahe ibyo gufungurira abagaragu bawe nanjye Dawidi umwana wawe.’ ”

9 Abo basore bageze kwa Nabali, bamusubiriramo amagambo yose Dawidi yabatumye maze barategereza.

10 Nabali arabasubiza ati: “Dawidi uwo mwene Yese ni nde? Muri iki gihe hari abagaragu benshi batoroka ba shebuja,

11 none ngo nimfate imigati n’amazi n’inyama nazigamiye abakemura intama zanjye, maze mbihe abantu ntazi n’iyo baturuka!”

12 Abo basore basubira aho Dawidi ari, bamutekerereza ibyo Nabali yavuze.

13 Nuko Dawidi abwira ingabo ze ati: “Buri wese nafate inkota ye.” Maze babigenza batyo, Dawidi na we afata iye ajyana n’ingabo zigera kuri magana ane, izindi magana abiri zisigara zirinze ibintu.

14 Hagati aho umwe mu bagaragu ba Nabali aza kubwira Abigayile muka Nabali ati: “Dawidi aho ari mu butayu yatumye abantu gusuhuza databuja, ariko ababwira nabi.

15 Nyamara abo bantu batugiriye neza cyane igihe cyose twamaranye na bo mu gasozi twabanye neza kandi nta tungo ryacu na rimwe batwaye.

16 Igihe cyose twari kumwe na bo turagiye imikumbi, batubereye nk’urukuta rudukingira ijoro n’amanywa.

17 None rero gerageza urebe icyo ukwiriye gukora, kuko ibya databuja n’urugo rwe byarangiye, dore ko we ari indakoreka umuntu akaba nta cyo yamubwira!”

18 Nuko Abigayile ategura bwangu imigati magana abiri n’intama eshanu zitetse neza, n’impago ebyiri za divayi, n’ibiro cumi na bitanu by’ingano zikaranze, n’amaseri ijana y’imizabibu yumye, n’utubumbe magana abiri tw’imbuto z’umutini, abihekesha indogobe.

19 Abwira abagaragu be ati: “Nimugende ndaza mbakurikiye.” Ariko ntiyagira icyo abwira umugabo we Nabali.

20 Nuko amanuka umusozi rwihishwa ari ku ndogobe, Dawidi n’ingabo ze na bo bamanutse barahura.

21 Dawidi yari yavuze ati: “Ni ishyano kuba nararinze amatungo yose y’uriya mugabo mu gasozi, akaba nta na rimwe ryanyazwe, none akaba anyituye inabi ku neza namugiriye!

22 Uhoraho azampane yihanukiriye, nibucya hari umuntu w’igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali!”

23 Abigayile akubise Dawidi amaso ahita yururuka ku ndogobe, amwikubita imbere yubamye.

24 Acyubamye imbere ye aramubwira ati: “Databuja, ube ari jye ubaraho icyaha! Mbabarira untege amatwi wumve icyo nkubwira.

25 Databuja, ntiwite ku by’iriya ndakoreka Nabali. Koko izina ni ryo muntu. Nabali risobanurwa ngo ikigoryi kandi ubugoryi ni bwo bumuranga! Icyakora databuja, sinabonye abo basore wari watumye.

26 None rero databuja, ndahiye Uhoraho kandi nawe ndakurahiye, ni Uhoraho ukubujije kumena amaraso no kwihorēra. Databuja, icyampa abanzi bawe n’abashaka kukugirira nabi bose bakaba nka Nabali!

27 None rero databuja, aya maturo nkuzaniye uyahe ingabo zawe muri kumwe.

28 Ndakwinginze umbabarire icyaha cyanjye, ikibi ntikikarangwe mu mibereho yawe yose. Uhoraho azaguha kwima ingoma wowe n’abazagukomokaho, kuko umurwanirira.

29 Nihagira umuntu uzagukurikirana ashaka kukwica, Uhoraho Imana yawe azakinga ukuboko agukomereze ubuzima, naho abanzi bawe azabata iyo gihera nk’ukoresheje umuhumetso.

30 Databuja, Uhoraho namara kugukorera ibyo yagusezeranyije byose, akakugira umutegetsi w’Abisiraheli,

31 ntuzicuze ko utihōreye umena amaraso nta mpamvu. Databuja, Uhoraho namara kukugabira uzanyibuke.”

32 Nuko Dawidi abwira Abigayile ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y’Abisiraheli, we wakohereje uyu munsi kugira ngo duhure!

33 Nawe ushimirwe gushyira mu gaciro kwawe, kuko uyu munsi wambujije kumena amaraso kugira ngo nihorēre.

34 Nari narahiye Uhoraho Imana y’Abisiraheli, ko bwari gucya nta muntu w’igitsinagabo ukirangwa kwa Nabali. Ariko Uhoraho yambujije kukugirira nabi, kuko wahise unsanganira.”

35 Nuko Dawidi yakira ibyo Abigayile amutuye, maze aramubwira ati: “Isubirire imuhira amahoro, wiboneye ko nakumvise nkakwakira neza.”

36 Abigayile ageze imuhira, asanga Nabali yakoresheje ibirori nk’iby’umwami. Yari yanezerewe ndetse yasinze. Abigayile ntiyagira icyo amubwira kugeza mu gitondo.

37 Bukeye Nabali amaze gusinduka, umugore we amutekerereza ibyari byabaye maze umutima urahagarara amera nk’igiti.

38 Hashize nk’iminsi icumi, Uhoraho atuma Nabali apfa.

39 Dawidi amenye ko Nabali yapfuye aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho wandengeye akankiza agasuzuguro ka Nabali, kandi akandinda kugira nabi. Uhoraho yatumye ubugome bwa Nabali bumugaruka.” Nuko Dawidi atuma abagaragu be kumurehereza Abigayile, kugira ngo amubere umugore.

40 Bageze i Karumeli baramubwira bati: “Dawidi yakudutumyeho kugira ngo tukuzane umubere umugore.”

41 Nuko Abigayile yubama imbere yabo aravuga ati: “Dore ndi umuja we, niyemeje kujya nōza ibirenge by’abagaragu ba databuja.”

42 Abigayile ahaguruka bwangu yurira indogobe, aherekezwa n’abaja batanu, akurikira intumwa za Dawidi maze aba umugore we.

43 Dawidi yari yaranarongoye Ahinowamu w’i Yizerēli, bombi bamubera abagore.

44 Naho Mikali umukobwa wa Sawuli wahoze ari umugore wa Dawidi, Sawuli yari yaramushyingiye Palitiyeli mwene Layishi w’i Galimu.