1 Sam 26

Dawidi yongera kwanga kwica Sawuli

1 Abanyazifu bongera kujya i Gibeya kubwira Sawuli ko Dawidi yihishe ku musozi wa Hakila, ahateganye na Yeshimoni.

2 Sawuli atoranya mu Bisiraheli ingabo z’intwari ibihumbi bitatu, bajya gushakira Dawidi mu butayu bw’i Zifu.

3 Sawuli ashinga amahema ku musozi wa Hakila ahateganye na Yeshimoni, iruhande rw’inzira. Dawidi we yiberaga mu butayu, yumva ko Sawuli yaje kumuhīga.

4 Nuko yohereza abatasi, amenya ko Sawuli yahageze koko.

5 Dawidi ajya kugenzura, amenya aho Sawuli na Abuneri mwene Neri umugaba w’ingabo ze baryamye. Sawuli yari aryamye hagati ingabo ze zimukikije.

6 Dawidi abaza Ahimeleki w’Umuheti, na Abishayimukuru wa Yowabu mwene Seruya ati: “Ni nde turi bumanukane tukajyana aho Sawuli n’ingabo ze baraye?”

Abishayi aramusubiza ati: “Ni jye turi bujyane.”

7 Nijoro Dawidi na Abishayi bajyayo basanga Sawuli asinziriye, icumu rye rishinze iruhande rw’umusego. Abuneri n’izindi ngabo bari baryamye bamukikije.

8 Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n’icumu rimwe gusa ntashubijemo.”

9 Dawidi asubiza Abishayi ati: “Uramenye ntugire icyo umutwara kuko nta kuntu utabarwaho igicumuro, wishe uwo Uhoraho yimikishije amavuta.

10 Ndahiye Uhoraho, Uhoraho azabe ari we umwiyicira, yapfa igihe cye kigeze cyangwa akagwa ku rugamba.

11 Uhoraho arandinde gukora ishyano ngo nice uwo yimikishije amavuta. Ahubwo fata icumu rye riri iruhande rw’umusego, n’agacuma ke k’amazi twigendere.”

12 Dawidi na Abishayi batwara icumu n’agacuma k’amazi byari iruhande rw’umusego wa Sawuli barigendera. Ntihagira n’umwe ubabona cyangwa ngo abimenye, cyangwa ngo akanguke, kuko bose bari basinziriye ubuticura babitewe n’Uhoraho.

13 Nuko Dawidi ajya hakurya mu mpinga y’umusozi ahitaruye,

14 ahamagara ingabo za Sawuli na Abuneri mwene Neri ati: “Abuneri we, uranyumva?”

Abuneri aramubaza ati: “Uri nde yewe muntu usakuriza umwami?”

15 Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z’Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.

16 Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n’agacuma ke k’amazi bikiri iruhande rw’umusego we.”

17 Sawuli yumvise iryo jwi amenya ko ari irya Dawidi, ni ko kumubaza ati: “Mwana wanjye Dawidi, koko iryo jwi ni iryawe?”

Dawidi aramusubiza ati: “Ni iryanjye, nyagasani.

18 Ariko se databuja, ni iki gituma ukomeza kunkurikirana? Nakoze iki? Ikibi nakugiriye ni ikihe?

19 None nyagasani, wumve icyo nkubwira. Niba Uhoraho ari we wakunteje, nzamuha ituro ryo kwiyunga na we, ariko niba ari abantu bakunteje Uhoraho abavume. Banciye mu gihugu cy’Uhoraho bagira ngo njye aho ndamya izindi mana,

20 ariko Uhoraho ntiyemere ko mpfira mu mahanga. Ni kuki umwami w’Abisiraheli yahagurutswa no guhīga imbaragasa nkanjye, cyangwa akaba nk’uhīga inkware mu gasozi?”

21 Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk’umusazi kandi naribeshye bikabije!”

22 Dawidi aramubwira ati: “Dore icumu ryawe, ohereza umwe mu basore bawe yambuke aze arifate.

23 Uhoraho yitura buri wese ibihwanye n’ubutungane n’ubudahemuka bwe. Iri joro Uhoraho yakungabije, ariko nanze kukwica kuko yakwimikishije amavuta.

24 None rero nk’uko nakijije ubugingo bwawe iri joro, nanjye Uhoraho azankize andinde amakuba yose.”

25 Sawuli aramubwira ati: “Dawidi mwana wanjye, ngusabiye umugisha! Icyo uzajya ukora cyose uzajye uhirwa, no gutsinda uzatsinda!”

Nuko Dawidi arigendera, naho Sawuli asubira iwe.