Dawidi yongera guhungira mu Bafilisiti
1 Nyuma y’ibyo Dawidi aribwira ati: “Umunsi umwe Sawuli azanyica. Icyiza ni uko nahungira mu gihugu cy’Abafilisiti. Nindenga umupaka w’Abisiraheli bizaca Sawuli intege ye gukomeza kunkurikirana, bityo mbe mukize.”
2 Nuko ahagurukana n’ingabo ze magana atandatu, bajya kwa Akishi mwene Mawoki umwami w’i Gati,
3 buri wese ajyana n’umuryango we. Dawidi na we ajyana n’abagore be bombi Ahinowamu w’i Yizerēli, na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli, batura i Gati kwa Akishi.
4 Baza kubwira Sawuli ko Dawidi yahungiye i Gati, ntiyakomeza kumukurikirana.
5 Dawidi abwira Akishi ati: “Nyagasani niba ngutonnyeho, umpe aho njya kwiturira mu mujyi wo mu cyaro, kuko bidakwiye ko dukomeza guturana nawe mu murwa wawe.”
6 Uwo munsi Akishi amugabira Sikulagi. Ni yo mpamvu uwo mujyi wabaye uw’abami b’u Buyuda kugeza n’ubu.
7 Dawidi yamaze umwaka n’amezi ane mu gihugu cy’Abafilisiti.
8 Bakiri i Sikulagi, Dawidi n’ingabo ze bāgabaga ibitero mu Bageshuri no mu Bagirizi no mu Bamaleki, kuva kera ayo moko yari atuye mu karere ka Shuru kugeza mu Misiri.
9 Aho Dawidi yateraga muri ako karere ntiyasigaga n’uwo kubara inkuru, yaba umugabo cyangwa umugore. Yanyagaga amashyo n’imikumbi, n’indogobe n’ingamiya n’imyambaro, yatabaruka akajya kwa Akishi.
10 Iyo Akishi yamubazaga niba hari aho bateye, Dawidi yamusubizaga ko bagiye mu majyepfo ya Kanāni, bagatera Abayuda cyangwa Abayerahimēli cyangwa Abakeni.
11 Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n’umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.
12 Akishi yaramwizeraga cyane kuko yibwiraga ati: “Dawidi yatumye Abisiraheli bamuzinukwa, none azaba umugaragu wanjye iteka.”