1 Muri iyo minsi Abafilisiti bakoranya ingabo kugira ngo batere Abisiraheli. Akishi abwira Dawidi ati: “Umenye neza ko wowe n’ingabo zawe muzatabarana natwe.”
2 Dawidi aramusubiza ati: “Databuja, ahubwo nawe ubwawe uzaba wirebera ibyo nzakora!”
Akishi aramubwira ati: “Kuva ubu rero uzaba umutware w’ingabo zindinda.”
Sawuli n’umushitsikazi wa Endori
3 Muri icyo gihe Samweli yari yarapfuye, Abisiraheli baramaze kumuririra no kumushyingura mu mujyi w’iwabo i Rama. Sawuli kandi yari yaraciye mu gihugu cye hose abapfumu n’abashitsi.
4 Nuko Abafilisiti barakorana bashinga ibirindiro i Shunemu. Sawuli na we akoranya ingabo z’Abisiraheli bashinga ibirindiro ku musozi wa Gilibowa.
5 Sawuli abonye ibirindiro by’ingabo z’Abafilisiti, agira ubwoba cyane akuka umutima.
6 Agisha Uhoraho inama ariko ntiyagira icyo amusubiza, haba mu nzozi cyangwa hakoreshejwe Urimu, cyangwa binyuze ku bahanuzi.
7 Nuko Sawuli abwira ibyegera bye, ngo bijye kumushakira umugore ushobora gushika abazimu, kugira ngo ajye kumushikishaho. Ibyegera bye bimurangira umushitsikazi wa Endori.
8 Nijoro Sawuli ariyoberanya ahindura imyambaro, ajyana n’abagabo babiri kwa wa mugore. Sawuli aramubwira ati: “Ndagusabye unshikire umuzimu w’uwo ndi bukubwire.”
9 Uwo mugore aramubwira ati: “Uzi ko Sawuli yaciye mu gihugu abashitsi n’abapfumu bose. None ni iki gitumye untega umutego wo kunyicisha?”
10 Sawuli amurahira mu izina ry’Uhoraho ati: “Nkurahiye Uhoraho, ibyo nta cyo bizagutwara.”
11 Umugore aramubaza ati: “Ngushikire nde?”
Sawuli aramusubiza ati: “Nshikira Samweli.”
12 Wa mugore abonye Samweli atera hejuru, abaza Sawuli ati: “Ni iki cyatumye umbeshya bene aka kageni? Uri Sawuli!”
13 Sawuli aramubwira ati: “Humura witinya! Ariko se ubonye iki?”
Umugore aramubwira ati: “Mbonye umuzimu azamuka ava ikuzimu!”
14 Sawuli aramubaza ati: “Ubonye asa ate?”
Umugore ati: “Ni umusaza wifubitse igishura.” Sawuli amenya ko ari Samweli, yikubita hasi yubamye akoza uruhanga hasi.
15 Nuko Samweli abaza Sawuli ati: “Ni kuki wankubaganiye ukampamagaza?”
Sawuli aramusubiza ati: “Ndi mu kaga gakomeye cyane, Abafilisiti banteye kandi Imana yaranzinutswe! Nta cyo yigeze insubiza, yaba ikoresheje abahanuzi cyangwa mu nzozi. None naguhamagaje kugira ngo umbwire icyo ngomba gukora.”
16 Samweli aramubaza ati: “None se niba Uhoraho yarakuzinutswe akaba yarabaye umwanzi wawe, urangishiriza iki inama?
17 Uhoraho ashohoje ibyo yakuntumyeho, akuvanye ku ngoma ayihaye mugenzi wawe Dawidi.
18 Icyatumye Uhoraho akugenza atyo, ni uko utamwumviye ngo ukore ibyo yagutegetse, ukurikije uko yari yarakariye Abamaleki.
19 Wowe ubwawe n’Abisiraheli bose Uhoraho azabagabiza Abafilisiti, ndetse ejo wowe n’abahungu bawe tuzaba turi kumwe ikuzimu, naho ingabo z’Abisiraheli zizatsindwa.”
20 Ako kanya Sawuli yikubita hasi arambaraye kuko amagambo ya Samweli yari amuteye ubwoba cyane, kandi nta n’agatege yari afite kuko yari amaze umunsi n’ijoro nta cyo akoza ku munwa.
21 Wa mugore yegera Sawuli asanga yazahaye cyane. Ni ko kumubwira ati: “Databuja, nakumviye nemera guhara amagara yanjye nkora ibyo wambwiye.
22 None nanjye umuja wawe ndakwinginze wumve icyo nkubwira: ureke nguhe utwo ufungura ufate agatege, maze ubone gukomeza urugendo.”
23 Ariko Sawuli aranga ati: “Ntabwo ndi burye.” Nyamara ibyegera bye na wa mugore bakomeje kumuhata aremera, arahaguruka yicara ku buriri.
24 Uwo mugore yari afite ikimasa cy’umushishe akibagisha vuba vuba, afata n’ifu akora imigati idasembuye.
25 Arangije ahereza Sawuli n’abagaragu be barafungura. Hanyuma barahaguruka basubira mu birindiro byabo muri iryo joro.