1 Sam 29

Abafilisiti banga kujyana na Dawidi ku rugamba

1 Mbere y’uko Abisiraheli bakambika hafi y’isōko mu kibaya cya Yizerēli, Abafilisiti bari bakoranyirije ingabo zabo zose Afeki.

2 Abategetsi b’Abafilisiti biyereka imbere y’imitwe y’ingabo zabo, iy’amagana n’iy’ibihumbi. Dawidi n’ingabo ze baza ubwa nyuma bakurikiye Akishi.

3 Nuko abategetsi b’Abafilisiti babaza Akishi bati: “Bariya Baheburayi baragenzwa n’iki?”

Arabasubiza ati: “Uriya ni Dawidi wari umugaragu wa Sawuli umwami w’Abisiraheli. Tumaranye umwaka urenga kandi kuva yagera iwanjye nta cyo munengaho.”

4 Ariko abategetsi b’Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati: “Sezerera uriya mugabo asubire aho wamugabiye. Ntatabarana natwe, kuko tugeze ku rugamba yaduhinduka akatugambanira. Mbese hari ukundi yakwiyunga na shebuja uretse kutwicisha?

5 Si we Dawidi babyinaga ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

6 Nuko Akishi ahamagaza Dawidi aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho ko uri intungane. Ndetse nakwishimira gutabarana nawe, kandi nta kibi nigeze nkubonaho kuva wagera iwanjye kugeza uyu munsi. Ariko abategetsi ntibakwishimiye.

7 None isubirireyo mu mahoro, we kugira icyo ukora kidashimishije abategetsi b’Abafilisiti.”

8 Dawidi abaza Akishi ati: “Nyagasani, icyo nakoze kibi ni iki, kuva aho nagereye iwawe kugeza uyu munsi? Databuja, ni iki wambonyeho kimbuza kujya kurwanya abanzi bawe?”

9 Akishi aramusubiza ati: “Ntacyo! Ku bwanjye unshimisha nk’umumarayika w’Imana, ariko abakuru b’ingabo z’Abafilisiti bavuze ko badashaka ko utabarana natwe.

10 None rero ejo uzazindukane n’ingabo mwazanye, nibumara gucya mugende.”

11 Bukeye Dawidi azindukana n’ingabo ze basubira mu gihugu cy’Abafilisiti, naho Abafilisiti bajya i Yizerēli.