Imana itora Samweli
1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry’Uhoraho n’ababonekerwaga bari mbarwa.
2 Umutambyi Eli yari atangiye guhuma, atabona neza. Ijoro rimwe yari yiryamiye ku buriri bwe.
3 Samweli we yari yiryamiye mu Nzu y’Uhoraho hafi y’Isanduku y’Imana. Igihe itara ryo mu Nzu y’Imana ryari ritarazima,
4 Uhoraho ahamagara Samweli, na we aritaba ati: “Karame!”
5 Samweli yiruka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”
Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye, subirayo uryame.” Samweli asubira kuryama.
6 Uhoraho yongera guhamagara Samweli. Samweli arabyuka asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”
Eli aramusubiza ati: “Sinaguhamagaye mwana wanjye, subirayo uryame.”
7 Samweli yari ataramenya Uhoraho, kuko Uhoraho yari ataramuvugisha.
8 Uhoraho ahamagara Samweli ubwa gatatu, maze Samweli asanga Eli, aramubwira ati: “Ndakwitabye kuko umpamagaye.”
Noneho Eli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.
9 Ni ko kumubwira ati: “Genda uryame, niyongera kuguhamagara umusubize uti: ‘Uhoraho, vuga umugaragu wawe nguteze amatwi.’ ” Nuko Samweli asubira ku buriri bwe araryama.
10 Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.”
Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”
11 Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Hari icyo ngiye gukora mu Bisiraheli, ku buryo uzabyumva wese azakubitwa n’inkuba.
12 Icyo gihe umuryango wa Eli nzawuteza ibyago byose navuze nta na kimwe nsize inyuma.
13 Namumenyesheje ko nzarimbura umuryango we burundu. Koko rero, abahungu be baracumuye biha kunsuzugura, maze arabihorera kandi abizi.
14 Ni yo mpamvu narahiriye umuryango wa Eli, ko nta bitambo cyangwa amaturo byo guhongerera ibyaha byabo nzemera.”
15 Nuko Samweli akomeza kuryama ageza mu gitondo, hanyuma arabyuka akingura inzugi z’Inzu y’Uhoraho, ariko ntiyatinyuka gutekerereza Eli ibyerekeye ibonekerwa rye.
16 Eli aramuhamagara ati: “Samweli mwana wanjye.”
Samweli aritaba ati: “Karame!”
17 Eli ati: “Imana yakubwiye iki? Uramenye ntugire icyo umpisha. Nugira ijambo na rimwe umpisha mu byo yakubwiye, iguhane yihanukiriye.”
18 Nuko Samweli amutekerereza byose nta cyo amuhishe. Eli ni ko kuvuga ati: “Ni Uhoraho, abigenze uko yishakiye.”
19 Samweli akomeza gukura kandi Uhoraho yari kumwe na we, ku buryo nta jambo rya Samweli ritasohoraga.
20 Mu gihugu cyose cya Isiraheli, guhera i Dani kugera i Bērisheba, bamenya ko Samweli ari umuhanuzi w’Uhoraho koko.
21 Uhoraho yakomeje kwigaragariza i Shilo. Ni ho yihishuriraga Samweli kugira ngo amugezeho ijambo rye,