1 Sam 30

Dawidi arwanya Abamaleki

1 Ku munsi wa gatatu ni bwo Dawidi n’ingabo ze bageze i Sikulagi, basanga Abamaleki barateye mu majyepfo ya Kanāni, ndetse barashenye Sikulagi baranayitwika.

2 Abamaleki bari baranyaze abagore n’abandi bantu bose bari bahari, abakuru n’abato. Nta muntu n’umwe bishe, ahubwo bose barabajyanye.

3 Dawidi n’ingabo ze bahageze basanga umujyi ari umuyonga, abagore babo n’abahungu babo n’abakobwa babo barajyanywe ho iminyago.

4 Dawidi n’ingabo ze baraboroga kugeza ubwo bari batagishobora kurira.

5 Abagore bombi ba Dawidi, Ahinowamu w’i Yizerēli na Abigayile wahoze ari muka Nabali w’i Karumeli, na bo bari baranyazwe.

6 Ingabo zose zari zarakaye cyane kubera ko abana babo bari banyazwe, bityo bajya inama yo kwicisha Dawidi amabuye. Ariko muri ayo makuba yose, Dawidi arushaho kugira ubutwari ku bw’Uhoraho Imana ye.

7 Dawidi abwira umutambyi Abiyatari mwene Ahimeleki ati: “Zana igishura cy’ubutambyi.” Abiyatari arakizana.

8 Dawidi abaza Uhoraho ati: “Mbese ninkurikira Abamaleki nzabashyikira?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Bakurikire uzabashyikira, kandi uzabohōza abo banyaze.”

9 Dawidi ahagurukana n’ingabo ze magana atandatu, bageze ku mugezi wa Besori

10 ingabo magana abiri zirahasigara, kubera ko bari bananiwe. Dawidi akomezanya n’ingabo magana ane.

11 Bakigenda ingabo za Dawidi zibona Umunyamisiri ku gasozi, ziramumuzanira. Zimuha umugati ararya, zimuha n’amazi aranywa,

12 zimuha n’agatsima k’imbuto z’imitini n’amaseri abiri y’imizabibu yumye. Amaze kurya arahembuka. Yari amaze iminsi itatu n’amajoro atatu nta cyo arya nta n’icyo anywa.

13 Dawidi aramubaza ati: “Uri umugaragu wa nde, kandi uri uwa he?”

Uwo musore aramusubiza ati: “Ndi Umunyamisiri w’inkoreragahato y’Umwamaleki. Databuja yantaye aha ndwaye, ubu mpamaze iminsi itatu.

14 Twari twarateye mu majyepfo ya Kanāni, dutera Abakereti n’Abayuda n’abakomoka kuri Kalebu, ndetse dutwika Sikulagi.”

15 Dawidi aramubaza ati: “Wajya kunyereka aho izo ngabo ziri?”

Na we aramusubiza ati: “Ndahira mu izina ry’Imana ko utazanyica cyangwa ngo unsubize databuja, ndajya kukwereka aho ziri.”

16 Nuko arabajyana basanga Abamaleki bari aho hose barya banywa, bari mu birori byo kwishimira iminyago myinshi bavanye mu gihugu cy’Abafilisiti no mu cy’Abayuda.

17 Ingabo za Dawidi zirabica, kuva mu museso kugeza ku mugoroba w’umunsi wakurikiyeho. Uretse abasore magana ane buriye ingamiya zabo bagahunga, nta wundi muntu warokotse.

18 Dawidi abohōza abantu bose Abamaleki bari banyaze, harimo n’abagore be bombi.

19 Ntihagira umuntu n’umwe ubura yaba umuto cyangwa umukuru, yaba umuhungu cyangwa umukobwa, n’iminyago yose Abamaleki bari batwaye arayigaruza.

20 Anyaga amashyo n’imikumbi by’Abamaleki, abashoreye ayo matungo bakagenda bavuga bati: “Uyu ni umunyago wa Dawidi.”

21 Dawidi agera aho ba bandi magana abiri bari bananiriwe, ntibambukane na we umugezi wa Besori. Bamubonye baza kumusanganira we n’abantu bari kumwe. Dawidi arabegera arabaramutsa.

22 Bamwe mu ngabo za Dawidi b’abagome n’ibipfayongo baravuga bati: “Aba bantu tutatabaranye ntituzabaha ku minyago twazanye, uretse ko buri muntu tuzamuha umugore we n’abana be akabajyana.”

23 Dawidi arababwira ati: “Oya bavandimwe, ntimugenze mutyo mu byo Uhoraho yaduhaye, kuko yaturinze akaduha gutsinda abari badutereye umujyi.

24 Nta wakwemera rero igitekerezo cyanyu. Ahubwo mwese muragabana muringanize, ari abagiye ku rugamba ari n’abasigaye barinze ibintu.”

25 Ibyo Dawidi abigira ihame n’itegeko mu Bisiraheli, kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

26 Bageze i Sikulagi, Dawidi yoherereza abakuru b’Abayuda b’incuti ze ku minyago bazanye, arababwira ati: “Nimwakire iyo mpano ivuye mu minyago yo mu banzi b’Uhoraho.”

27 Ayoherereza ab’i Beteli n’ab’i Ramoti yo mu majyepfo n’ab’i Yatiri,

28 n’aba Aroweri n’ab’i Sifemoti n’aba Eshitemowa,

29 n’ab’i Rakala n’abo mu mijyi y’Abayerahimēli n’abo mu mijyi y’Abakeni,

30 n’ab’i Horuma n’ab’i Borashani n’aba Ataki,

31 n’ab’i Heburoni n’ab’ahantu hose Dawidi n’ingabo ze bigeze kugera.