1 Sam 4

Isanduku y’Isezerano inyagwa

1 Samweli na we arigeze ku Bisiraheli bose.

Umunsi umwe Abisiraheli bajya kurwanya Abafilisiti, bakambika Ebenezeri, naho Abafilisiti bakambika Afeki.

2 Nuko Abafilisiti batera Abisiraheli, urugamba rurakomera batsinda Abisiraheli, babicamo abantu bagera ku bihumbi bine kuri urwo rugamba.

3 Abasigaye bageze mu nkambi, abakuru b’Abisiraheli baravuga bati: “Ni kuki Uhoraho yatumye Abafilisiti badutsinda? Nimuze tujye i Shilo kuzana Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho, nituyijyana ku rugamba izaduha gutsinda abanzi bacu.”

4 Nuko bohereza abantu i Shilo bo kuzana Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho Nyiringabo, uganje hagati y’amashusho y’abakerubi. Abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi ni ho bari bari.

5 Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho igeze mu nkambi, ingabo zose z’Abisiraheli zirasakuza cyane, isi iratingita.

6 Abafilisiti bumvise urwo rusaku, baravuga bati: “Urwo rusaku rwinshi ruvugiye mu nkambi y’Abaheburayi rusobanura iki?” Bamenye ko Isanduku y’Uhoraho yahageze,

7 bashya ubwoba maze barabwirana bati: “Imana yageze mu nkambi yabo, ibintu nk’ibi ntibyigeze bibaho, noneho turashize!

8 Koko turashize! Ni nde uzaturokora ububasha bw’izo mana z’ibihangange? Ni zo zateje Abanyamisiri ibyago by’ishyano ryose mu butayu!

9 Bafilisiti, nimukomere kandi mube intwari, naho ubundi twaba inkoreragahato z’Abaheburayi nk’uko na bo babaye izacu! Nimuze rero turwane kigabo.”

10 Abafilisiti bagaba igitero batsinda Abisiraheli, babicamo ingabo zigenda ku maguru ibihumbi mirongo itatu, abacitse ku icumu buri wese ahunga yigira iwe.

11 Isanduku y’Imana Abafilisiti barayinyaga, n’abahungu bombi ba Eli, Hofuni na Finehasi barahagwa.

Urupfu rw’umutambyi Eli

12 Uwo munsi umugabo w’Umubenyamini ava ku rugamba yiruka agera i Shilo, yari yashishimuye imyambaro ye kandi yisize umukungugu mu mutwe kubera agahinda.

13 Yahageze Eli yicaye ku ntebe ye ku muhanda aho yari ategerereje, kuko yari ahangayikishijwe n’Isanduku y’Imana. Uwo mugabo ahita atangaza iyo nkuru mbi, umujyi wose ucura imiborogo.

14 Eli yumvise iyo nduru arabaza ati: “Urwo rusaku ni urw’iki?” Wa mugabo yihutira kumenyesha Eli iyo nkuru.

15 Icyo gihe Eli yari amaze imyaka mirongo cyenda n’umunani avutse, yari atakibona.

16 Nuko uwo mugabo aramubwira ati: “Mvuye ku rugamba kandi naje mpunze.”

Eli aramubaza ati: “Mwana wanjye se, byagenze bite?”

17 Iyo mbitsi irasubiza iti: “Abisiraheli bakubiswe incuro n’Abafilisiti, kandi twatakaje ingabo nyinshi, ndetse n’abahungu bawe bombi Hofuni na Finehasi bapfuye, n’Isanduku y’Imana iranyagwa.”

18 Uwo mugabo yabaye akivuga Isanduku y’Imana, Eli ahanuka ku ntebe agwa agaramye imbere y’irembo, akuba ijosi arapfa, kuko yari ashaje cyane kandi yiremereye. Eli yari yarategetse Abisiraheli imyaka mirongo ine.

Urupfu rwa muka Finehasi

19 Umukazana wa Eli ari we muka Finehasi, yari atwite inda nkuru. Yumvise ko Isanduku y’Imana yanyazwe kandi ko sebukwe n’umugabo we bapfuye, afatwa n’ibise, arapfukama arabyara.

20 Kubera ko yendaga gupfa, abagore bamubyazaga baramubwira bati: “Humura! Dore ubyaye umuhungu!” Nyamara ntiyagira icyo abasubiza ndetse ntiyanabyitaho.

21 Ariko yita uwo mwana Ikabodiagira ati: “Hehe n’ikuzo mu Bisiraheli!” Yamwise atyo kubera ko Isanduku y’Imana yari yanyazwe, n’uko sebukwe n’umugabo we bari bapfuye.

22 Nuko asamba avuga ati: “Hehe n’ikuzo mu Bisiraheli, ko Isanduku y’Imana yanyazwe!”