Ikoraniro ry’i Shekemu
1 Robowamu ajya i Shekemu kuko ari ho imiryango y’Abisiraheli bose yari yaje kumwimikira.
2 Icyo gihe Yerobowamu mwene Nebati yari mu Misiri aho yari yarahungiye Umwami Salomo. Yumvise bavuga iby’ikoraniro ry’i Shekemu ava mu Misiri aratahuka.
3 Abisiraheli batuma kuri Yerobowamu maze araza aherekeza ikoraniro ryose. Basanga Robowamu baramubwira bati:
4 “So yatwikoreje imitwaro iremereye. Wowe rero nuyitworohereza ukatworohereza n’imirimo y’agahato yadukoresheje, tuzagukorera.”
5 Robowamu arababwira ati: “Nimugende muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko barataha.
6 Umwami Robowamu agisha inama abantu b’inararibonye bakoranaga na se Salomo, arababaza ati: “Bariya bantu nabasubiza iki?”
7 Baramusubiza bati: “Nugaragariza aba bantu ko wiyemeje kubakorera, ukabanezeza ukabasubiza neza, na bo bazakubera abagaragu iteka ryose.”
8 Nyamara Robowamu ntiyita ku nama inararibonye zamuhaye, ahubwo agisha inama abasore babyirukanye bari bamushagaye.
9 Arababaza ati: “Bariya bantu bansaba ngo mborohereze imitwaro data yabikoreje nabasubiza iki?”
10 Abo basore babyirukanye baramubwira bati: “Abo bantu binubira ko so yabagize inkoreragahato, nyamara baragusaba ngo uzaborohereze. Uzabasubize uti: ‘Ubukana bwanjye ni bwinshi kuruta ubwa data.
11 Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jye nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.’ ”
12 Ku munsi wa gatatu Yerobowamu n’abantu be bose, basubira kwa Robowamu nk’uko yari yarabibasezeranyije.
13 Nuko Robowamu abasubizanya inabi nyinshi, ntiyita ku nama abantu b’inararibonye bari bamugiriye,
14 ahubwo abasubiza akurikije inama yahawe n’abasore ati: “Data yabikoreje imitwaro iremereye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubise iminyafu, nyamara jyewe nzabakubita ibibōko.”
15 Robowamu arinangira ntiyita ku byo abo bantu bamubwiye. Uhoraho ni we washatse ko biba bityo, kugira ngo asohoze ibyo yari yarabwiye Yerobowamu mwene Nebati, atumye Ahiya w’i Shilo.
Ubwami bwigabanyamo kabiri: Robowamu umwami w’u Buyuda
16 Abisiraheli bo mu majyaruguru babonye ko umwami atabumvise, baramusubiza bati: “Duhuriye he n’abakomoka kuri Dawidi? Mbese hari isano dufitanye n’abakomoka kuri Yese? Abisiraheli buri wese nasubire iwe, naho wowe mwene Dawidi menya iby’iwanyu.” Bityo bagomera Robowamu barigendera.
17 Abisiraheli bari batuye mu mijyi y’u Buyuda, ni bo bonyine bemeye gutegekwa na Robowamu.
18 Nuko Umwami Robowamu atuma Adoniramu wakoreshaga imirimo y’agahato ku Bisiraheli bo mu majyaruguru, maze bamwicisha amabuye. Umwami abyumvise ahita yurira mu igare rye ahungira i Yeruzalemu.
19 Guhera ubwo imiryango y’Abisiraheli bo mu majyaruguru, igomera abami bakomoka kuri Dawidi kugeza na n’ubu.