Ubuhanuzi bwa Shemaya
1 Robowamu ageze i Yeruzalemu atoranya mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini, abagabo ibihumbi ijana na mirongo inani b’abarwanyi kabuhariwe, kugira ngo bajye kurwanya Abisiraheli bo mu majyaruguru bagarurire Robowamu ubwami.
2 Nuko Uhoraho abwira Umuhanuzi Shemaya ati:
3 “Jyana ubu butumwa kwa Robowamu mwene Salomo umwami w’u Buyuda, no ku Bisiraheli bose bo mu muryango wa Yuda n’uwa Benyamini uti:
4 Uhoraho aravuze ngo: ‘Ntimurwanye abavandimwe banyu b’Abisiraheli, ahubwo buri wese nasubire iwe kuko ibyabaye byose ari jye wabiteye.’ ” Bumvira itegeko ry’Uhoraho barataha bareka gutera Yerobowamu.
Robowamu akomeza imijyi
5 Robowamu atura i Yeruzalemu, akomeza imijyi mu Buyuda ayigira ntamenwa. Iyo mijyi ni
6 Betelehemu na Etamu na Tekowa,
7 na Betisuri na Soko na Adulamu,
8 na Gati na Maresha na Zifu,
9 na Adorayimu na Lakishi na Azeka,
10 na Soreya na Ayaloni na Heburoni. Ngiyo imijyi ntamenwa yo mu Buyuda no mu Bubenyamini.
11 Ayizengurutsa inkuta zikomeye, ayishyiramo abatware, ayishyiramo n’ibiribwa n’amavuta na divayi.
12 Muri buri mujyi: yahabitse ingabo n’amacumu maze arayikomeza cyane, yigarurira Abayuda n’Ababenyamini.
Abatambyi n’Abalevi bifatanya na Robowamu
13 Abatambyi n’Abalevi baza bavuye mu gihugu cyose cya Isiraheli, bifatanya na Robowamu.
14 Koko rero Abalevi bari basize imirima yabo n’ibyabo byose, baza i Yeruzalemu no mu gihugu cy’u Buyuda, kuko Yerobowamu n’abahungu be bari barababujije gukora umurimo w’Uhoraho.
15 Icyakora Yerobowamu yishyiriraho abatambyi b’ahasengerwaga, n’ab’ibigirwamana yakoze bisa n’amasekurume n’inyana.
16 Abantu b’imiryango yose y’Abisiraheli bari bafite umwete wo gusenga Uhoraho Imana ya Isiraheli, baza i Yeruzalemu bakurikiye Abalevi, kugira ngo batambire ibitambo Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
17 Bityo batera inkunga ubwami bw’u Buyuda, bashyigikira Robowamu mwene Salomo. Ibyo byamaze imyaka itatu. Abo Bisiraheli bamaze iyo myaka bakurikiza imigenzereze ya Dawidi n’iya Salomo.
Umuryango wa Robowamu
18 Robowamu arongora Mahalati umukobwa wa Yerimoti mwene Dawidi, nyina yari Abihayili umukobwa wa Eliyabu mwene Yese.
19 Babyarana abana batatu ari bo Yewushi na Shemariya na Zahamu.
20 Nyuma Robowamu arongora Māka umukobwa wa Abusalomu, babyarana Abiya na Atayi, na Ziza na Shelomiti.
21 Robowamu akundwakaza Māka umukobwa wa Abusalomu, kurusha abandi bagore be bose n’inshoreke ze zose. Yari afite abagore cumi n’umunani n’inshoreke mirongo itandatu, babyarana abahungu makumyabiri n’umunani n’abakobwa mirongo itandatu.
22 Robowamu aha umwanya wa mbere Abiya umuhungu wa Māka, amugira umutware w’abo bava inda imwe, kuko yashakaga ko amusimbura ku ngoma.
23 Robowamu yagize n’igitekerezo cyo gutatanyiriza abandi bahungu be mu mijyi ikomeye y’u Buyuda n’iyo mu ntara y’Ababenyamini, abaha ibyokurya byinshi kandi abashakira abagore benshi.