Shishaki umwami wa Misiri atera u Buyuda
1 Robowamu amaze gukomeza ingoma ye ntiyaba acyumvira Amategeko y’Uhoraho, Abisiraheli bose baramukurikiza.
2 Kubera ko bari bacumuriye Uhoraho, mu mwaka wa gatanu Robowamu ari ku ngoma Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu.
3 Shishaki yari ayoboye amagare y’intambara igihumbi na magana abiri, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi mirongo itandatu, n’ingabo zitabarika zivuye mu Misiri, zirimo n’iz’Abanyalibiya n’iz’Abasuki n’iz’Abanyekushi.
4 Afata imijyi ntamenwa y’u Buyuda maze agera i Yeruzalemu.
5 Umuhanuzi Shemaya asanga Robowamu n’abayobozi b’u Buyuda bari bakoraniye i Yeruzalemu bahunga Shishaki, arababwira ati: “Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwaranyimūye! Ni cyo gitumye nanjye mbagabiza Shishaki.’ ”
6 Abayobozi b’Abisiraheli ndetse n’umwami bicisha bugufi baravuga bati: “Uhoraho ni Intungane.”
7 Uhoraho abonye ko bicishije bugufi abwira Shemaya ati: “Ubwo bicishije bugufi sinzabarimbura, ahubwo mu minsi mike nzabagoboka maze ndeke kurakarira Yeruzalemu ngo itsembwe na Shishaki.
8 Icyakora bazaba abagaragu be, kugira ngo bamenye ko ari byiza kunkorera kurusha gukorera abami bo ku isi.”
9 Nuko Shishaki umwami wa Misiri atera Yeruzalemu. Asahura umutungo wo mu Ngoro y’Uhoraho n’uwo mu ngoro ya cyami, abijyana byose hamwe n’ingabo z’izahabu Salomo yari yaracurishije.
10 Umwami Robowamu acurisha ingabo mu muringa zo gusimbura iz’izahabu zasahuwe, aziha abakuru b’abasirikari barindaga ingoro ya cyami.
11 Buri gihe uko yinjiraga mu Ngoro y’Uhoraho, abarinzi bitwazaga izo ngabo basohoka bakazibika mu bubiko bwazo.
12 Kubera ko umwami yari yicishije bugufi, Uhoraho ntiyakomeje kumurakarira ngo amutsembe, bityo ibintu bigenda neza mu Buyuda.
Iherezo ry’ingoma ya Robowamu
13 Nuko Umwami Robowamu akomera i Yeruzalemu. Yabaye umwami afite imyaka mirongo ine n’umwe, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Yeruzalemu, umurwa Uhoraho yari yahisemo mu gihugu cyose cya Isiraheli kugira ngo bahamusengere. Nyina yitwaga Nāma w’Umwamoni.
14 Robowamu akora ibibi kuko atashatse Uhoraho abikuye ku mutima.
15 Ibindi bikorwa bya Robowamu byose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Shemaya, no mu gitabo cy’ibisekuruza by’umuhanuzi Ido. Hakomeje kuba intambara zishyamiranya Robowamu na Yerobowamu.
16 Robowamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Abiya amusimbura ku ngoma.