Ingoma ya Abiya
1 Mu mwaka wa cumi n’umunani Yerobowamu ari ku ngoma, Abiya yabaye umwami w’u Buyuda,
2 amara imyaka itatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Māka, umukobwa wa Uriyeli w’i Gibeya. Nuko haba intambara ishyamiranya Abiya na Yerobowamu.
3 Abiya ajya ku rugamba afite abasirikari ibihumbi magana ane b’intwari, Yerobowamu na we aza kumurwanya afite abasirikari ibihumbi magana inani b’intwari.
4 Abiya ahagarara ku musozi wa Semarayimu wo mu misozi ya Efurayimu, maze abwira Yerobowamu n’Abisiraheli bose ati: “Nimunyumve!
5 Ntimuzi ko Uhoraho Imana ya Isiraheli yagiranye Isezerano ridakuka na Dawidi, ngo we n’abamukomokaho bazategeke Isiraheli iteka ryose?
6 Nyamara Yerobowamu mwene Nebati, umugaragu wa Salomo mwene Dawidi yigometse kuri shebuja.
7 Abantu b’imburamumaro baza kwifatanya na we, maze bagomera Robowamu mwene Salomo kubera ko yari akiri muto, nta mbaraga afite kugira ngo abarwanye.
8 None ubu, mwe murashaka kugomera ubwami Uhoraho yahaye abakomoka kuri Dawidi! Muri benshi kandi mufite amashusho y’inyana z’izahabu Yerobowamu yabakoreye ngo zibabere imana.
9 Mwirukanye abatambyi b’Uhoraho bakomoka kuri Aroni n’Abalevi, mwishyiriraho abatambyi mukurikije imigenzereze y’abanyamahanga. Umuntu wese wazanaga ikimasa cyangwa amapfizi y’intama arindwi, yahitaga agirwa umutambyi w’ibyo bigirwamana byanyu.
10 Naho twebwe, Uhoraho ni we Mana yacu kandi ntitwigeze tumwihakana, abatambyi bakorera Uhoraho bakomoka kuri Aroni kandi n’Abalevi bakora imirimo yabagenewe!
11 Buri gitondo na buri mugoroba batura Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’imibavu, bashyira imigati ku meza asukuye kandi buri mugoroba bagacana amatara yo ku gitereko cy’izahabu. Twebwe dukora ibyo Uhoraho Imana yacu yadutegetse, naho mwebwe mwaramwihakanye.
12 Imana iri kumwe natwe ni yo mutware wacu, abatambyi bayo biteguye kuvuza amakondera yo kuduhuruza. Nuko rero Bisiraheli, ntimukarwanye Uhoraho Imana ya ba sokuruza kuko mutatsinda.”
13 Ariko Yerobowamu yohereza igitero guca igico inyuma y’ingabo z’Abayuda, abasigaye babaturuka imbere, bityo abarwanya abaturutse imbere n’inyuma.
14 Abayuda bakebutse basanga bagoswe, batakambira Uhoraho naho abatambyi bavuza amakondera.
15 Ingabo z’Abayuda zivuza akamo, ako kanya Imana itsindira Yerobowamu n’Abisiraheli bose imbere ya Abiya n’Abayuda.
16 Abisiraheli bahunga Abayuda, ariko Imana irababagabiza.
17 Abiya n’ingabo ze barabatsinda barabahashya, maze Abisiraheli ibihumbi magana atanu bagwa ku rugamba.
18 Icyo gihe Abisiraheli bacishwa bugufi naho Abayuda baratsinda, kuko bari biyambaje Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
19 Nuko Abiya akurikirana Yerobowamu, amunyaga Beteli na Yeshana, na Efuroni n’imidugudu ikikije iyo mijyi.
20 Abiya akiri ku ngoma Yerobowamu ntiyongeye gukomera, bityo Uhoraho aramuhana arapfa.
21 Naho Abiya arakomera, arongora abagore cumi na bane babyarana abahungu makumyabiri na babiri, n’abakobwa cumi na batandatu.
22 Ibindi bikorwa bya Abiya, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n’umuhanuzi Ido”.
23 Abiya yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Asa amusimbura ku ngoma.
Umwami atsinda Abanyetiyopiya
Ku ngoma ya Asa igihugu kimara imyaka icumi gifite umutekano.