1 Asa yakoze ibyiza kandi binogeye Uhoraho Imana ye.
2 Yakuyeho intambiro z’abanyamahanga n’ahasengerwaga ibigirwamana, amenagura inkingi z’amabuye asengwa, atemagura n’amashusho y’ikigirwamanakazi Ashera.
3 Yategetse Abayuda gushakashaka Uhoraho Imana ya ba sekuruza, no gukurikiza amategeko ye n’amabwiriza ye.
4 Asa yashenye ahasengerwaga ibigirwamana n’ibicaniro byoserezwagaho imibavu, mu mijyi yose y’u Buyuda. Ku ngoma ye igihugu cyose kigira umutekano.
5 Bityo Asa yubakisha imijyi ntamenwa mu Buyuda. Muri icyo gihe ntihagira umurwanya kuko Uhoraho yari yamuhaye ituze.
6 Nuko abwira Abayuda ati: “Nimuze twubake imijyi tuyizengurutse inkuta n’iminara, n’amarembo yayo tuyakingishe inzugi zifite ibihindizo, mu gihe igihugu kikiri icyacu. Kubera ko twashakashatse Uhoraho Imana yacu, twaramushatse na we aduha amahoro ku mpande zose.” Nuko barubaka kandi bagira ishya n’ihirwe.
7 Asa yari afite ingabo z’Abayuda ibihumbi magana atatu bitwaje ingabo nini n’amacumu, n’iz’Ababenyamini ibihumbi magana abiri na mirongo inani barwanisha ingabo nto n’imiheto. Bose bari abagabo b’intwari.
8 Nuko Zera w’Umunyakushi abatera ayoboye ingabo ibihumbi n’ibihumbi, n’amagare y’intambara magana atatu, arakomeza agera i Maresha.
9 Asa aza amusanga, ingabo zihanganira mu kibaya cya Sefata hafi y’i Maresha.
10 Asa yambaza Uhoraho Imana ye ati: “Uhoraho, nta wundi usibye wowe wagoboka umunyantegenke utewe n’umunyambaraga. Udutabare Uhoraho Mana yacu, kuko ari wowe twiringiye, kandi ni ku bwawe twaje guhangana n’igitero kingana gitya! Uhoraho, ni wowe Mana yacu ntutume hagira umuntu wagutsinda.”
11 Uhoraho atsindira Abanyakushi imbere ya Asa n’ingabo ze z’Abayuda, Abanyakushi barahunga.
12 Asa n’ingabo ze barabirukana babageza i Gerari. Abanyakushi benshi cyane barapfa kuko barimbuwe n’Uhoraho n’ingabo z’Abayuda, maze Abayuda batwara iminyago myinshi.
13 Bateye n’imidugudu ikikije Gerari kubera ko Uhoraho yari yateye ubwoba abaturage, maze yose barayisahura kuko yari irimo iminyago myinshi.
14 Batera no mu biraro by’amatungo banyaga imikumbi y’intama n’ingamiya, hanyuma basubira i Yeruzalemu.