2 Amateka 15

Asa avugurura iyobokamana

1 Mwuka w’Imana atuma Azariya mwene Odedi

2 kujya gusanganira Asa. Aramubwira ati: “Asa n’Abayuda n’Ababenyamini mwese, nimunyumve! Uhoraho ari kumwe namwe, niba namwe muri kumwe na we. Nimumushakashaka muzamubona, ariko nimumureka na we azabareka.

3 Dore Abisiraheli bamaze igihe kirekire batamenya Imana nyakuri, nta mutambyi wo kubigisha nta n’Amategeko yayo bafite.

4 Nyamara bageze mu makuba bagarukira Uhoraho Imana ya Isiraheli, baramushakashaka arabiyereka.

5 Muri icyo gihe abantu ntibari bafite umutekano, ahubwo cyari igihe cy’imidugararo mu bihugu byose.

6 Igihugu cyashyamiranaga n’ikindi, umujyi: ukarwanya undi, kuko Imana yabatezaga amakuba y’uburyo bwose.

7 Mwebwe rero nimukomere mureke kwiheba, kuko Imana izabitura ikurikije ibikorwa byanyu.”

8 Asa yumvise ubwo butumwa agejejweho n’umuhanuzi Azariya mwene Odedi, agira akanyabugabo maze atsemba ibigirwamana byo mu ntara y’u Buyuda n’iy’u Bubenyamini, n’ibyo mu mijyi yari yarigaruriye yo mu ntara ya Efurayimu. Yavuguruye n’urutambiro rw’Uhoraho rwari imbere y’ibaraza ry’Ingoro y’Uhoraho.

9 Nuko akoranya Abayuda n’Ababenyamini bose, hamwe n’abakomokaga mu miryango y’Abefurayimu, n’Abamanase n’Abasimeyoni batuye u Buyuda, kuko bari bagarukiye umwami wa Isiraheli ari benshi, bamaze kubona ko Uhoraho Imana ye ari kumwe na we.

10 Bakoranira i Yeruzalemu mu kwezi kwa gatatu k’umwaka wa cumi n’itanu Asa ari ku ngoma.

11 Uwo munsi batambira Uhoraho ibimasa magana arindwi, n’intama ibihumbi birindwi banyaze.

12 Basezerana kuramya Uhoraho Imana ya ba sekuruza, n’umutima wabo wose n’ubugingo bwabo bwose.

13 Umuntu wese yaba umusore cyangwa umusaza, yaba umugabo cyangwa umugore utajyaga kwemera kuramya Uhoraho Imana y’Abisiraheli, yagombaga kwicwa nta kabuza.

14 Bagirira indahiro imbere y’Uhoraho baranguruye ijwi, bavuza amahembe n’amakondera.

15 Abayuda bose bishimira iyo ndahiro kubera ko bari bararahiye babikuye ku mutima, kandi bashakashaka Uhoraho bashyizeho umwete baramubona, abaha umutekano usesuye.

16 Umwami Asa avana nyirakuru Māka ku mwanya w’ubugabekazi, kuko yari yarikoreshereje inkingi yeguriwe ikigirwamanakazi Ashera. Ategeka ko bamenagura iyo nkingi bakayijanjagura, bakayitwikira ku kagezi ka Kedironi.

17 Asa ntiyasenya ahasengerwaga muri Isiraheli, nyamara yakomeje gukunda Uhoraho mu mibereho ye yose.

18 Nuko Asa ajyana ibintu we na se beguriye Imana abishyira mu Ngoro y’Imana, ari byo ifeza n’izahabu n’ibindi bikoresho.

19 Maze ntihongera kuba intambara, kugeza mu mwaka wa mirongo itatu n’itanu Asa ari ku ngoma.