Ingoma ya Yozafati
1 Yozafati asimbura se Asa ku ngoma, akomeza ubutegetsi bwe kugira ngo yirinde Abisiraheli.
2 Akwiza ingabo mu mijyi ntamenwa yose y’u Buyuda, ashyiraho n’abategetsi mu mijyi yo mu ntara ya Efurayimu se yari yarigaruriye.
3 Uhoraho ashyigikira Yozafati, kuko yagenzaga nka sekuruza Dawidi kandi ntayoboke za Bāli.
4 Yihatiraga gushaka Uhoraho Imana ya se agukurikiza amabwiriza yayo, ntiyagenza nk’Abisiraheli bo mu majyaruguru.
5 Uhoraho akomeza ingoma ya Yozafati maze Abayuda bose bamuzanira amaturo, bityo agira ubukire bwinshi n’ikuzo.
6 Akomeza gushakashaka Uhoraho abikuye ku mutima, asenya ahasengerwaga, amenagura n’inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera.
7 Mu mwaka wa gatatu Yozafati ari ku ngoma, yohereza mu mijyi y’u Buyuda abo kwigisha abaturage. Aba ni bo bari ibyegera bye: Benihayili na Obadiya na Zakariya, na Netanēli na Mikaya.
8 Bari baherekejwe n’Abalevi ari bo Shemaya na Netaniya na Zebadiya, na Asaheli na Shemiramoti na Yehonatani, na Adoniya na Tobiya na Tobadoniya, bari hamwe n’abatambyi Elishama na Yehoramu.
9 Bajyana igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho, bazenguruka imijyi yose y’u Buyuda bigisha abayituye.
Ubushishozi bwa Yozafati
10 Uhoraho atuma abami bose b’ibihugu bikikije u Buyuda bagira ubwoba, ntibatinyuka kurwanya Yozafati.
11 Bamwe mu Bafilisiti bazanira Yozafati amaturo, bamuzanira n’ifeza ho imisoro, Abarabu na bo bamuzanira amapfizi y’intama ibihimbi birindwi na magana arindwi, n’amasekurume y’ihene ibihumbi birindwi na magana arindwi.
12 Nuko Yozafati agenda arushaho gukomera, yubakisha mu Buyuda imijyi ntamenwa, n’indi yo kubikamo ibintu.
13 Yari afite ibigega byinshi mu mijyi y’u Buyuda, i Yeruzalemu akahagira abagabo b’intwari ku rugamba.
14 Dore umubare wabo ukurikije ibisekuruza byabo. Mu Buyuda abagaba b’ingabo bayoboraga ingabo ibihumbi ni aba: Aduna watwaraga ingabo ibihumbi magana atatu z’intwari,
15 agakurikirwa na Yehohanani watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri na mirongo inani,
16 na Amasiya mwene Zikiri witanze akorera Uhoraho, yatwaraga ingabo ibihumbi magana abiri z’intwari.
17 Mu Babenyamini hari Eliyada, umugabo w’intwari watwaraga ingabo ibihumbi magana abiri zirwanishaga imiheto n’ingabo,
18 na Yehozabadi watwaraga ingabo ibihumbi ijana na mirongo inani zambariye urugamba.
19 Abo ni bo bagaba b’ingabo bakoreraga umwami, utabariyemo abandi yashyize mu mijyi ntamenwa yose y’u Buyuda.