Yozafati ashyiraho abacamanza mu Buyuda
1 Yozafati umwami w’u Buyuda atabaruka amahoro asubira iwe i Yeruzalemu.
2 Umuhanuzi Yehu mwene Hanani, aramusanganira aramubwira ati: “Mbese utekereza ko ari byiza gufasha abagome ugakunda abanzi b’Uhoraho? Ibyo wakoze byatumye Uhoraho akurakarira.
3 Nyamara hari ibintu byiza wakoze: watwitse inkingi zeguriwe ikigirwamanakazi Ashera uzitsemba mu gihugu, kandi ushakashaka Imana ubikuye ku mutima.”
Impinduka Yozafati yakoze
4 Nuko Yozafati atura i Yeruzalemu, hanyuma azenguruka igihugu kuva i Bērisheba kugera ku misozi ya Efurayimu, atoza abantu bose kugarukira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
5 Ashyira abacamanza muri buri mujyi: ntamenwa wo mu Buyuda,
6 arababwira ati: “Mwitondere umurimo mushinzwe. Si ku bw’abantu mugomba guca imanza, ahubwo ni ku bw’Uhoraho kuko azaba ari kumwe namwe igihe muzaba muca imanza.
7 Mujye mwubaha Uhoraho mwitondere ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu atihanganira akarengane, n’uburyamirane na ruswa.”
8 I Yeruzalemu na ho Yozafati ahashyira bamwe mu Balevi no mu batambyi, no mu bakuru b’imiryango y’Abisiraheli, kugira ngo bajye baca imanza mu izina ry’Uhoraho kandi bakemure ibibazo by’abaturage.
9 Arabihanangiriza ati: “Mugomba kurangwa n’icyubahiro mugirira Uhoraho, kugira ngo mukorane ubwitonzi n’umutima uboneye.
10 Igihe cyose abavandimwe banyu bazaza baturutse mu mijyi yabo, bakabagezeho imanza zabo zerekeye ubwicanyi, bakabagezeho n’izerekeye kwica amategeko n’amabwiriza n’amateka cyangwa ibyemezo Imana yafashe, muzabagire inama birinde gucumura ku Uhoraho, kuko nimutagenza mutyo azabarakarira mwebwe n’abavandimwe banyu. Nyamara nimubyubahiriza ntimuzabarwaho icyaha.
11 Dore Umutambyi mukuru Amariya azabayobora mu byerekeye Uhoraho byose, naho Zebadiya mwene Ishimayeli umukuru mu muryango wa Yuda, azabayobora mu byerekeye ubwami byose, Abalevi bo bazaba abayobozi banyu. Ngaho mugire umwete kandi mukurikize aya mabwiriza. Uhoraho azabane n’abakora neza!”