2 Amateka 20

Yozafati asengera u Buyuda

1 Nyuma y’ibyo, Abamowabu n’Abamoni bashyigikiwe n’ab’Abamewunibatera Yozafati.

2 Haza abantu baramubwira bati: “Ingabo nyinshi zaguteye ziturutse hakurya y’Ikiyaga cy’Umunyu mu gihugu cya Edomu, none dore zigeze i Hasasoni-Tamari ari ho Enigedi.”

3 Nuko Yozafati ashya ubwoba yiyemeza kwambaza Uhoraho, ategeka n’Abayuda bose kwigomwa kurya.

4 Abayuda baza baturutse mu mijyi yose y’u Buyuda bakoranijwe no kwambaza Uhoraho, maze baramutakambira.

5 Yozafati akikijwe n’ikoraniro ry’ab’i Yeruzalemu n’Abayuda bose, ahagarara mu Ngoro y’Imana ahateganye n’urugo rushya rw’Ingoro,

6 arasenga ati: “Uhoraho Mana ya ba sogokuruza, ni wowe Mana nyir’ijuru kandi ni wowe utegeka abami bose bo ku isi. Ufite imbaraga n’ububasha ku buryo nta waguhangara.

7 Mana yacu wamenesheje abaturage b’iki gihugu imbere y’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli, maze uhatuza iteka ryose abakomoka ku ncuti yawe Aburahamu.

8 Barahatuye bahakubakira Ingoro bagusengeragamo bati:

9 ‘Ibyago nibitugwirira, byaba kwicwa n’intambara cyangwa guhanwa, byaba kwicwa n’icyorezo cyangwa inzara, tuzaza imbere y’iyi Ngoro n’imbere yawe. Bityo tuzagutakambira turi mu kaga, utwumve maze udukize.’

10 None ubu dore Abamoni n’Abamowabu n’Abedomu baduteye. Nyamara ba sogokuruza igihe ubakuye mu Misiri ntiwatumye banyura muri ibyo bihugu, ahubwo wabanyujije iruhande kugira ngo be gutsemba ayo moko.

11 None abo bantu inyiturano yabo, ni ukuza kutwirukana mu gihugu waduhayeho gakondo!

12 Mana yacu, ese ntiwabaha igihano kibakwiriye? Dore nta mbaraga dufite zo guhangana na kiriya gitero kinini kiduteye, rwose twabuze uko tugira. Ahubwo ni wowe duhanze amaso.”

Uhoraho aha Abayuda gutsinda

13 Igihe Yozafati yasengaga, Abayuda bose hamwe n’abagore babo n’abana babo, bari bahagaze imbere y’Ingoro.

14 Nuko igihe bari bakoranye, Mwuka w’Uhoraho aza kuri Yahaziyeli mwene Zekariya umuhungu wa Benaya, mwene Yeyiyeli umuhungu wa Mataniya w’Umulevi ukomoka kuri Asafu.

15 Yahaziyeli aravuga ati: “Nimutege amatwi Bayuda mwese, namwe baturage b’i Yeruzalemu n’Umwami Yozafati. Uhoraho aravuze ngo: ‘Mwitinya kandi mwikuka umutima kubera kiriya gitero kinini kuko atari mwe muzakirwanya, ahubwo ari Uhoraho.

16 Ejo muzamanuke mubatere dore barazamuka umusozi wa Zizi, muzabasanga aho ikibaya kirangiriye ahateganye n’ubutayu bwa Yeruweli.

17 Ntimuzigere mubarwanya, ahubwo muzashinge ibirindiro maze mwirebere uko Uhoraho azabaha gutsinda. Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu, mwitinya kandi mwikwiheba! Ejo muzabatere, kandi Uhoraho azaba ari kumwe namwe.’ ”

18 Nuko Yozafati yikubita hasi yubamye, Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu babigenza batyo, baramya Uhoraho.

19 Abalevi bakomoka kuri Kehati no kuri Kōra, barahaguruka basingiza Uhoraho Imana y’Abisiraheli baranguruye amajwi.

20 Abayuda bazinduka kare mu gitondo, bose bashyira nzira bajya mu butayu bw’i Tekowa. Bagiye kugenda Yozafati arababwira ati: “Bayuda namwe baturage b’i Yeruzalemu, nimunyumve! Nimwizera Uhoraho Imana yanyu muzagira imbaraga, kandi nimwizera abahanuzi bayo muzatsinda.”

21 Amaze kujya inama na rubanda, Yozafati ashyiraho abaririmbyi baza kugenda imbere y’ingabo bambaye imyambaro yeguriwe Imana, bahimbaza Uhoraho bati: “Musingize Uhoraho kuko urukundo rwe ruhoraho iteka.”

22 Igihe bateruye indirimbo zo gusingiza, Uhoraho ateza umwiryane mu Bamoni n’Abamowabu n’Abedomu bari bateye Abayuda maze basubiranamo.

23 Abamoni n’Abamowabu barwanya Abedomu barabatsemba. Bamaze gutsemba Abedomu, na bo ubwabo basubiranamo baramarana.

24 Abayuda bageze ku munara wari mu butayu, bareba cya gitero basanga abantu bose babaye imirambo, nta n’umwe wacitse ku icumu.

25 Yozafati n’ingabo ze baje gucuza imirambo bahasanga amatungo menshi n’ibintu, n’imyenda n’ibindi by’agaciro. Bajyanamo bimwe kuko batashoboraga kubitwara byose, maze bamara iminsi itatu batwara iminyago kuko yari myinshi.

26 Ku munsi wa kane bakoranira mu Kibaya cya Beraka. Aho hantu na n’ubu haracyitwa “Ikibaya cya Beraka” kuko ari ho basingirije Uhoraho.

27 Abayuda bose n’abaturage b’i Yeruzalemu, Yozafati abarangaje imbere basubira i Yeruzalemu banezerewe, kuko Uhoraho yari yabahaye kwishima abakiza abanzi babo.

28 Nuko binjira mu mujyi: wa Yeruzalemu bavuza amakondera, n’inanga n’imyirongi bagera ku Ngoro y’Uhoraho.

29 Mu mahanga bamenya ko Uhoraho Imana yarwanyije abanzi b’Abisiraheli, bose bashya ubwoba baramutinya.

30 Nuko Yozafati ategeka mu ituze, kuko Imana yari yamuhaye amahoro impande zose.

Iherezo ry’ingoma ya Yozafati

31 Yozafati mwene Asa yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka mirongo itatu n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Azuba umukobwa wa Shiluhi.

32 Yozafati yakurikije se Asa muri byose, akora ibinogeye Uhoraho.

33 Icyakora ntiyasenya ahasengerwaga, kandi n’abantu bari batariyegurira Imana ya ba sekuruza.

34 Ibindi bikorwa bya Yozafati, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu bikorwa bya Yehu mwene Hanani, byashyizwe mu gitabo cy’abami ba Isiraheli.

35 Nyuma y’ibyo, umwami w’u Buyuda Yozafati yuzura na Ahaziya umwami wa Isiraheli wari umunyangesombi.

36 Bafatanya gukora amato yajyaga mu gihugu cya kure, bayakorera mu cyambu cya Esiyoni-Geberi.

37 Ariko umuhanuzi Eliyezeri mwene Dodavahu w’i Maresha aburira Yozafati ati: “Kubera ko wuzuye na Ahaziya, Uhoraho agiye gutsemba ibyo wakoze.” Nuko amato amenagurika atarajya mu bihugu bya kure.