2 Amateka 21

1 Yozafati arapfa bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Yoramu amusimbura ku ngoma.

Ingoma ya Yoramu

2 Yoramu yari afite abavandimwe ari bo bahungu ba Yozafati umwami wa Isiraheli, abo ni Azariya na Yehiyeli, na Zakariya na Azariya, na Mikayeli na Shefatiya.

3 Se yari yabahaye impano nyinshi z’ifeza n’izahabu n’ibindi by’agaciro, n’imijyi ntamenwa yo mu Buyuda, ariko Yoramu ni we yahisemo kumusimbura kubera ko ari we mfura ye.

4 Nuko Yoramu asimbura se ku ngoma, amaze gukomera yicisha inkota abavandimwe be bose ndetse n’ibindi bikomangoma byo mu Bisiraheli.

5 Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu.

6 Yitwara nabi nk’abami ba Isiraheli, akurikiza n’imigenzereze y’inzu y’umuryango wa Ahabu kuko yari umukwe we, akora ibitanogeye Uhoraho.

7 Nyamara Uhoraho ntiyashatse gutsembaho umuryango wa Dawidi, kuko yari yaramusezeranyije ko we n’abazamukomokaho bazasimburana ku ngoma iteka.

8 Yoramu ari ku ngoma, Abedomu bigometse ku butegetsi bwe bishyiriraho uwabo mwami.

9 Yoramu ashyira nzira aherekejwe n’abatware b’ingabo ze n’amagare ye yose y’intambara, ariko Abedomu barabagota. Nuko nijoro, umwami n’abatwaye amagare y’intambara baca icyuho baracika.

10 Kuva icyo gihe Abedomu bakomeje kugomera Abayuda. Abatuye umujyi: wa Libuna na bo bagomera Yoramu, kuko yari yararetse kumvira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

11 Ubwe yari yarubakishije ahasengerwa ibigirwamana ku misozi y’u Buyuda, bityo atuma abantu b’i Yeruzalemu no mu Buyuda bagomera Imana.

12 Urwandiko ruturutse ku muhanuzi Eliya rugera kuri Yoramu ruvuga ruti: “Uhoraho Imana ya sokuruza Dawidi aravuze ati: ‘Ntiwakurikije imigenzereze ya Yozafati n’iya sokuru Asa, bakubanjirije ku ngoma mu Buyuda.

13 Ahubwo urakurikiza imigenzereze y’abami ba Isiraheli, utoza Abayuda n’abatuye i Yeruzalemu gusenga ibigirwamana nk’uko umuryango wa Ahabu wabigenje. Wicishije n’abavandimwe bawe nubwo bakurushaga ubutungane.

14 Kubera ibyo, Uhoraho agiye guteza ibyago bikomeye urugo rwawe, n’abana bawe n’abagore bawe, n’ibyo utunze byose.

15 Nawe ubwawe ugiye kurwara indwara zikomeye, imwe izagufate mu mara igende ikura kugeza ubwo uzana amagara.’ ”

16 Nuko Uhoraho ateza Yoramu Abafilisiti n’Abarabu, baturanye n’Abanyakushi.

17 Batera u Buyuda basahura ibintu byose byari biri mu ngoro ya cyami, banyaga n’abana n’abagore ba Yoramu, ntibagira umuhungu n’umwe bamusigira uretse Ahaziyawari umuhererezi.

18 Nyuma y’ibyo, Uhoraho amuteza indwara simusiga yo mu mara.

19 Iminsi irahita, nyuma y’imyaka ibiri azana amagara kubera iyo ndwara maze apfa ababara cyane. Ntibamucanira igishyito nk’uko babigenzerezaga ba sekuruza be.

20 Yoramu yabaye umwami afite imyaka mirongo itatu n’ibiri, amara imyaka umunani ari ku ngoma i Yeruzalemu. Kuko nta wababajwe n’urupfu rwe bamushyingura mu Murwa wa Dawidi, ariko hatari mu irimbi ry’abami.