2 Amateka 22

Ingoma ya Ahaziya

1 Abaturage b’i Yeruzalemu basimbuza Yoramu umuhungu we w’umuhererezi Ahaziya, kuko cya gitero cy’Abarabu na bagenzi babo cyari cyishe abahungu be bakuru bose. Bityo Ahaziya mwene Yoramu aba umwami mu Buyuda.

2 Ahaziya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya wakomokaga kuri Omuri.

3 Ahaziya na we yitwara nabi nk’abo mu muryango wa Ahabu, kubera ko nyina yamwoshyaga gukora ibibi.

4 Akora ibitanogeye Uhoraho nk’abo mu muryango wa Ahabu, kuko ari bo bamugiraga inama zo kumuyobya.

5 Inama zabo ni zo zateye Ahaziya kujyana na Yehoramu mwene Ahabu umwami wa Isiraheli, gutera Hazayeli umwami wa Siriya i Ramoti y’i Gileyadi.

6 Abanyasiriya bakomeretsa Yehoramu, agaruka i Yizerēli kwivurizayo ibikomere yari yakomerekeye i Ramoti arwana Hazayeli umwami wa Siriya. Nuko Ahaziya mwene Yoramu umwami w’u Buyuda, ajya i Yizerēli gusura Yehoramu mwene Ahabu wari wakomeretse.

7 Imana ni yo yashatse ko Ahaziya asura Yehoramu kugira ngo agweyo. Ahaziya ageze kwa Yehoramu bajyana kwa Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yatoranyije kugira ngo arimbure umuryango wa Ahabu.

8 Nuko Yehu ahana umuryango wa Ahabu mu izina ry’Imana, akoranya ibikomangoma by’u Buyuda na bene wabo wa Ahaziya bamuherekeje arabica.

9 Yehu ashakisha Ahaziya bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamuzanira Yehu aramwica, baramushyingura kuko bavugaga bati: “Uyu ni we mwene Yozafati washakashatse Uhoraho abikuye ku mutima.” Nuko habura n’umwe mu muryango wa Ahaziya ubasha kumusimbura ku ngoma.

Ataliya afata ubutegetsi

10 Ataliya nyina wa Ahaziya yumvise ko umuhungu we yapfuye, atsemba abakomoka ku mwami w’u Buyuda bose.

11 Igihe babicaga, Yehosheba mushiki wa Ahaziya afata Yowasi mwene Ahaziya, amukura mu bahungu b’umwami bari bagiye kwicwa. Aramujyana hamwe n’umurezi we, amuhisha mu cyumba cy’Ingoro bararagamo ku buryo Ataliya atashoboye kumwica. Yehosheba umugore w’umutambyi Yehoyada yari umukobwa wa Yoramu wahoze ari umwami w’u Buyuda, bityo akaba mushiki wa Ahaziya.

12 Nuko Yowasi amara imyaka itandatu hamwe n’umurezi we na Yehosheba, bihishe mu Ngoro y’Imana. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.