2 Amateka 23

Iyimikwa rya Yowasi

1 Mu mwaka wa karindwi Yehoyada afata icyemezo cyo kugirana amasezerano n’abagaba b’ingabo, ari bo Azariya mwene Yerowamu, na Ishimayeli mwene Yehohanani, na Azariya mwene Obedi, na Māseya mwene Adaya, na Elishafati mwene Zikiri.

2 Bazenguruka u Buyuda, bakoranya Abalevi bo mu mijyi yose n’abakuru b’imiryango y’Abisiraheli, bagarukana na bo i Yeruzalemu.

3 Nuko iryo koraniro ryose ry’abantu rigirana amasezerano n’umwami mu Ngoro y’Imana. Yehoyada arababwira ati: “Nguyu umwana w’umwami. Ni we ugomba kwimikwa nk’uko Uhoraho yabisezeranyije abakomoka kuri Dawidi.

4 Dore uko mugiye kubigenza: abatambyi n’Abalevi bashinzwe imirimo yo ku isabato, itsinda rya mbere rizarinda amarembo y’Ingoro y’Imana,

5 itsinda rya kabiri ririnde ingoro ya cyami, irya gatatu ririnde irembo ry’urufatiro. Naho rubanda bazaba bari mu kibuga cy’Ingoro y’Uhoraho.

6 Ntihazagire undi winjira mu Ngoro y’Uhoraho, uretse abatambyi n’Abalevi bazaba bari ku murimo wabo, kuko ari bo babyeguriwe. Abandi bose bazubahiriza itegeko ry’Uhoraho.

7 Abalevi bazaba bakikije umwami buri wese afite intwaro mu ntoki, maze uzashaka kwinjira mu Ngoro y’Imana azicwe. Muzabe mushagaye umwami aho azajya hose!”

8 Abalevi n’Abayuda bose bakora uko umutambyi Yehoyada yari yabategetse, buri wese afata abantu be, ari abatangiraga umurimo wabo wo ku isabato, ari n’abawurangizaga uwo munsi, kubera ko umutambyi Yehoyada nta tsinda na rimwe ry’abakozi yari yahaye ikiruhuko.

9 Abakuru b’ingabo abaha amacumu n’ingabo z’amoko yose by’Umwami Dawidi, byari byarabitswe mu Ngoro y’Uhoraho.

10 Nuko afata abaturage bose buri wese afite icumu rye mu ntoki, abashyira hafi y’urutambiro n’Ingoro y’Uhoraho, uhereye mu ruhande rw’amajyepfo ukageza mu rw’amajyaruguru kugira ngo bakikize umwami.

11 Nuko Yehoyada n’abahungu be bazana Yowasi umwana w’umwami, bamwambika ikamba, bamushyikiriza n’inyandiko irimo amategeko, amwerekana ku mugaragaro. Bamwimikisha amavuta bavuga bati: “Harakabaho umwami!”

12 Ataliya yumvise urusaku rwa rubanda bagendaga basingiza umwami, aragenda asanga imbaga y’abantu mu Ngoro y’Uhoraho.

13 Arebye abona umwami ahagaze ku ibaraza imbere y’umuryango w’Ingoro y’Uhoraho. Abaririmbyi n’abacuranga amakondera bari bamukikije. Abantu bose bagaragazaga ibyishimo byabo bavuza n’amakondera. Abacuranzi bavuzaga ibicurangisho byabo, bigaherekeza indirimbo zisingiza umwami. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye, arataka cyane ati: “Mbega ubugambanyi! Mbega ubugambanyi!”

14 Yehoyada ntiyashatse kumwicira mu Ngoro y’Uhoraho, ahubwo abwira abagaba b’ingabo ati: “Nimumusohore mumushyire hanze y’Ingoro, nihagira umukurikira mumwicishe inkota.”

15 Nuko bajyana Ataliya bamunyuza mu irembo ry’amafarasi, bamugejeje ku ngoro y’umwami baba ari ho bamwicira.

Impinduka Yehoyada yakoze

16 Yehoyada agirana amasezerano na rubanda rwose n’umwami, kugira ngo babe umuryango w’Uhoraho.

17 Nuko rubanda rwose rwiroha ku ngoro ya Bāli barayisenya, bamena intambiro zayo n’amashusho yayo, maze bahicira Matani umutambyi wayo.

18 Yehoyada ashinga abatambyi b’Abalevi kurinda Ingoro y’Uhoraho. Dawidi yari yarabaremyemo amatsinda, kugira ngo bajye batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro mu Ngoro y’Uhoraho, nk’uko Musa yari yarabategetse ngo bajye bakora uwo murimo baririmba indirimbo z’ibyishimo.

19 Yehoyada yashyizeho n’abarinzi ku miryango y’Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo hatagira umuntu uhumanye winjiramo.

20 Yehoyada akoranya abagaba b’ingabo n’ibikomangoma, n’abayobozi b’abaturage na rubanda, maze bashagara umwami kuva ku Ngoro y’Uhoraho bamugeza mu ngoro ye ya cyami, bamunyujije mu irembo rya ruguru. Nuko Yowasi yicara ku ntebe ya cyami.

21 Rubanda bose basābwa n’ibyishimo, umujyi: ugira amahoro nyuma y’aho Ataliya yicishijwe inkota.