2 Amateka 27

Ingoma ya Yotamu

1 Yotamu yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Yerusha umukobwa wa Sadoki.

2 Yotamu akora ibinogeye Uhoraho nka se Uziya. Icyakora we ntiyigeze yinjira mu Ngoro y’Uhoraho, ariko abantu bakomeza gukora nabi.

3 Yotamu ni na we wubakishije irembo ryo mu majyaruguru y’Ingoro y’Uhoraho, asana n’ahantu henshi ku rukuta rwa Ofeli.

4 Yubatse kandi imijyi mu misozi y’u Buyuda, yubaka n’ibigo ntamenwa n’iminara mu mashyamba.

5 Yarwanye intambara n’umwami w’Abamoni aramutsinda. Uwo mwaka Abamoni bamuhaye amakoro agizwe na toni eshatu z’ifeza, na toni ibihumbi bitatu by’ingano za nkungu, na toni ibihumbi bitatu by’ingano za bushoki, no mu myaka ibiri ikurikiyeho babigenza batyo.

6 Yotamu arakomera cyane, kuko yari yarakoze ibinogeye Uhoraho Imana ye.

7 Ibindi bikorwa n’ibigwi bya Yotamu n’intambara yarwanye, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda”.

8 Yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Yeruzalemu.

9 Hanyuma Yotamu yisazira amahoro bamushyingura mu Murwa wa Dawidi. Umuhungu we Ahazi amusimbura ku ngoma.