Ingoma ya Hezekiya
1 Hezekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’itanu, amara imyaka makumyabiri n’icyenda ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Abiya umukobwa wa Zekariya.
2 Hezekiya yakoze ibinogeye Uhoraho nka sekuruza Dawidi.
Gusukura Ingoro y’Uhoraho
3 Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa mbere ari ku ngoma, yakinguye imiryango y’Ingoro y’Uhoraho arayisana.
4 Atumira abatambyi n’Abalevi abakoranyiriza ku kibuga aherekera iburasirazuba.
5 Nuko arababwira ati: “Yemwe Balevi, nimunyumve! Nimwisukure kandi musukure n’Ingoro y’Uhoraho Imana ya ba sokuruza, muhumanure n’Icyumba kizira inenge.
6 Koko rero ba sokuruza baracumuye kandi bakora ibitanogeye Uhoraho Imana yacu, baramwimūye maze batera umugongo Ingoro y’Uhoraho.
7 Ikindi kandi bakinze n’inzugi z’Ingoro y’Imana, bazimya amatara, bareka kosa imibavu no gutamba ibitambo mu Ngoro y’Imana ya Isiraheli.
8 Ibyo bituma Uhoraho arakarira u Buyuda na Yeruzalemu, aduteza ibyago maze duhinduka urw’amenyo nk’uko namwe mubyirebera.
9 None kubera ibyo ababyeyi bacu bicishijwe inkota, naho abagore bacu n’abahungu bacu n’abakobwa bacu bajyanywe ho iminyago.
10 None rero ndashaka kugirana Isezerano n’Uhoraho Imana ya Isiraheli, kugira ngo areke kuturakarira.
11 Bana banjye, mwitererana Uhoraho kuko yabatoreye kumukorera kugira ngo mumubere abagaragu, kandi mumwosereze imibavu.”
12 Abalevi bari bahari ni aba:
mu muryango wa Kehati hari Mahati mwene Amasiya, na Yoweli mwene Azariya.
Mu muryango wa Merari hari Kishi mwene Abidi, na Azariya mwene Yehalelēli.
Mu muryango wa Gerishoni hari Yowa mwene Zima, na Edeni mwene Yowa.
13 Muri bene Elizafani hari Shimuri na Yeweli.
Muri bene Asafu hari Zakariya na Mataniya.
14 Muri bene Hemani hari Yehiyeli na Shimeyi.
Muri bene Yedutuni hari Shemaya na Uziyeli.
15 Nuko bakoranya abavandimwe babo, barisukura hanyuma basukura n’Ingoro y’Uhoraho nk’uko umwami yari yabitegetse, akurikije amagambo y’Uhoraho.
16 Nuko abatambyi binjira mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bayisukure, bashyira hanze ikintu cyose gihumanye basanze mu Ngoro, Abalevi barabifata babijyana inyuma y’umujyi: mu kabande ka Kedironi.
17 Batangiye umuhango wo guhumanura Ingoro ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, bagera ku muryango w’Ingoro ku itariki ya munani, Ingoro bayisukura indi minsi umunani, barangiza ku itariki ya cumi n’esheshatu y’uko kwezi kwa mbere.
Hezekiya asubizaho imihango yo mu Ngoro y’Uhoraho
18 Nuko basanga Umwami Hezekiya baramubwira bati: “Twahumanuye Ingoro yose y’Uhoraho, n’urutambiro n’ibikoresho byarwo byose, n’ameza ashyirwaho imigati ituwe Imana n’ibikoresho byayo byose.
19 Ibikoresho byose Umwami Ahazi yanduje mu bwigomeke bwe akiri ku ngoma, twabisubije mu mwanya wabyo ndetse turanabihumanura. Biri imbere y’urutambiro rw’Uhoraho.”
20 Bukeye mu gitondo Umwami Hezekiya akoranya abatware b’umujyi:, maze barazamuka bajya mu Ngoro y’Uhoraho.
21 Bazana ibimasa birindwi n’amapfizi y’intama arindwi, n’abana b’intama barindwi, n’amasekurume y’ihene arindwi. Ibyo bitambo byagombaga guhongerera ibyaha by’umuryango w’umwami, no guhumanura Ingoro y’Uhoraho n’Abayuda. Umwami ategeka abatambyi bakomoka kuri Aroni ngo babitambire ku rutambiro rw’Uhoraho.
22 Nuko batamba ibimasa, abatambyi bafata amaraso bayamisha ku rutambiro, batamba n’amapfizi y’intama n’abana b’intama, amaraso yabyo na yo bayamisha ku rutambiro.
23 Hanyuma bazana amasekurume y’ihene yo guhongerera ibyaha, bayashyira imbere y’umwami n’ikoraniro maze bayaramburiraho ibiganza.
24 Abatambyi barayica maze amaraso yayo bayamisha ku rutambiro, aba igitambo cy’impongano y’ibyaha by’Abisiraheli bose, kuko umwami yari yarategetse gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro, n’igitambo cy’impongano y’ibyaha by’Abisiraheli bose.
25 Umwami ashyira Abalevi mu Ngoro y’Uhoraho bafite inanga y’indoha n’inanga nyamuduri nk’uko byategetswe na Dawidi, na Gadi umuhanuzi w’umwami n’umuhanuzi Natani, kuko ayo mabwiriza yari aturutse ku Uhoraho ayanyujije ku bahanuzi be.
26 Abalevi bajya mu myanya yabo bafite ibicurangisho bya Dawidi, bakurikirwa n’abatambyi bafite amakondera.
27 Hezekiya ategeka ko batamba igitambo gikongorwa n’umuriro ku rutambiro, maze igihe cyo gutamba kigeze batera indirimbo yo gusingiza Uhoraho, amakondera aravuga aherekejwe n’ibicurangisho bya Dawidi umwami wa Isiraheli.
28 Ikoraniro ryose rikomeza kuramya, abaririmbyi bakomeza kuririmba no kuvuza amakondera, kugeza igihe barangije gutamba igitambo gikongorwa n’umuriro.
29 Bamaze gutamba igitambo, umwami n’abari kumwe na we bose barapfukama baramya Imana.
30 Hanyuma Umwami Hezekiya n’abatware bategeka Abalevi gusingiza Uhoraho, baririmba indirimbo za Dawidi ni z’umuhanuzi Asafu, basingiza Uhoraho n’ibyishimo byinshi maze barapfukama baramuramya.
31 Nuko Hezekiya aravuga ati: “Noneho ubwo mwiyeguriye Uhoraho, nimwigire hino muzane ibitambo n’amaturo y’ishimwe mu Ngoro y’Uhoraho.”
Abari bateraniye aho bazana ibitambo n’amaturo y’ishimwe, naho abafite umutima w’ubushake bazana ibitambo bikongorwa n’umuriro.
32 Nuko bazana ibimasa mirongo irindwi, n’amapfizi y’intama ijana, n’abana b’intama magana abiri, byose babitambira Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.
33 Ibindi bitambo byari bigizwe n’amatungo maremare magana atandatu, n’amatungo magufi ibihumbi bitatu.
34 Nyamara kubera ko abatambyi batari bahagije kugira ngo bashobore kubaga ayo matungo yose, Abalevi barabafashije kuva batangira kugeza barangiza, no kugeza igihe abatambyi bamariye kwihumanura. Abalevi bari batanze abatambyi kwihumanura. Koko rero Abalevi barushaga abatambyi umutima uboneye.
35 Ikindi kandi hari n’ibitambo byinshi bikongorwa n’umuriro, n’urugimbu rw’ibitambo by’ishimwe, n’amaturo asukwa y’ibyokunywa ajyana n’ibitambo bikongorwa n’umuriro. Bityo umuhango wo mu Ngoro y’Uhoraho uravugururwa.
36 Hezekiya n’ikoraniro ryose bishimira ibyo Imana yari yabakoreye, kubera ko yabafashije gukora ibyo byose mu gihe gito.