2 Amateka 3

1 Salomo atangira kubaka Ingoro y’Uhoraho i Yeruzalemu ku musozi wa Moriya, ku mbuga ya Arawunaw’Umuyebuzi. Aho ni ho se Dawidi yari yarateguye kubera ko ari ho Uhoraho yamubonekeye.

2 Yatangiye imirimo yo kubaka mu kwezi kwa kabiri, mu mwaka wa kane ari ku ngoma.

3 Dore ingero z’Ingoro Salomo yubakiye Imana: uburebure bwari metero mirongo itatu, ubugari bukaba metero icumi.

4 Uburebure bw’ibaraza ry’Ingoro bwari metero icumi bungana n’ubugari bw’iyo Ngoro, naho ubugarike bwari metero mirongo itandatu. Nuko imbere mu Ngoro ahomeka izahabu inoze.

5 Inkuta z’Icyumba kizira inenge zari zubakishijwe imbaho z’amasipure zometseho izahabu inoze, maze ashushanyaho imikindo n’imitako imeze nk’iminyururu.

6 Icyo Cyumba agitākisha amabuye y’agaciro. Naho izahabu yakoreshaga yaturukaga i Paruvayimu.

7 Mu Ngoro ahomeka izahabu, ayomeka ku nkingi no mu rwinjiriro, no ku nkuta no ku nzugi, kandi ku nkuta ashushanyaho abakerubi.

8 Hanyuma yubaka Icyumba kizira inenge cyari gifite uburebure bungana n’ubugari bw’Ingoro. Uburebure bwari metero icumi n’ubugari ari metero icumi. Acyomekaho izahabu ipima toni makumyabiri.

9 Uburemere bw’imisumari yakoreshejwe bwanganaga na garama magana atanu y’izahabu. Ibyumba byo hejuru na byo abyomekaho izahabu.

10 Mu Cyumba kizira inenge cyane ahashyira amashusho abiri y’abakerubi, ayomekaho izahabu.

11-12 Buri baba ry’umukerubi ryari rifite metero ebyiri n’igice z’uburebure. Ibaba rimwe rya buri mukerubi ryakoraga ku rukuta rw’Ingoro, irindi baba na ryo rigakora ku ry’undi mukerubi, ku buryo amababa y’abo bakerubi bombi yari afite uburebure bwa metero icumi.

13 Abo bakerubi bari bahagaze berekeye Icyumba kizira inenge.

14 Salomo aboha umwenda wo gukinga Icyumba kizira inenge cyane, ufite amabara y’isine n’umuhemba n’umutuku n’umweru, awufumaho amashusho y’abakerubi.

Inkingi z’imiringa n’urutambiro

15 Salomo akora inkingi ebyiri azishyira ku ibaraza ry’Ingoro. Buri nkingi yari ifite metero icyenda z’ubuhagarike, ifite n’umutwe uyiteretseho wari ufite metero ebyiri n’igice.

16 Akora imitako imeze nk’iminyururu isobekeranye, ayishyira ku mitwe y’izo nkingi. Muri iyo minyururu ashyiramo amashusho ijana y’imikomamanga.

17 Ashinga izo nkingi ku ibaraza ry’Ingoro. Inkingi yo mu majyepfo ayita Yakini, iyo mu majyaruguru ayita Bowazi.