2 Amateka 30

Hezekiya atumira Abisiraheli n’Abayuda ngo bizihize Pasika

1 Hezekiya atumira Abisiraheli n’Abayuda bose, yandikira n’Abefurayimu n’Abamanase kugira ngo baze i Yeruzalemu mu Ngoro y’Uhoraho, kwizihiza Pasika y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.

2 Umwami n’ibyegera bye n’ikoraniro ryose ry’i Yeruzalemu, bari bemeje ko uwo munsi mukuru wa Pasika bazawizihiza mu kwezi kwa kabiri.

3 Koko rero ntibashoboye kuwizihiza mu gihe cyawo, kubera ko umubare w’abatambyi bihumanuye utari uhagije, kandi abantu bakaba batari bateraniye i Yeruzalemu.

4 Icyo cyemezo gishimisha umwami n’ikoraniro ryose.

5 Nuko bohereza inzandiko muri Isiraheli hose, kuva i Bērisheba kugera i Dani, batumira abantu kugira ngo bakoranire i Yeruzalemu kwizihiza Pasika y’Uhoraho Imana ya Isiraheli. Nyamara ntiyizihijwe n’abantu benshi nk’uko byari bitegetswe.

6 Izo nzandiko zoherejwe n’umwami n’ibyegera bye, intumwa zizijyana muri Isiraheli hose no mu Buyuda nk’uko umwami yabitegetse zivuga ziti: “Bantu ba Isiraheli, mwebwe mwarokotse umwami wa Ashūru, nimugarukire Uhoraho Imana ya Aburahamu na Izaki na Yakobo, na yo izabagarukira.

7 Ntimukabe nka ba sokuruza n’abavandimwe banyu bagomeye Uhoraho Imana ya ba sekuruza, none ikaba yarabatsembye nk’uko namwe mubyirebera.

8 Mwikwigomeka nka ba sokuruza, ahubwo nimuyoboke Uhoraho muze mu Ngoro ye yiyeguriye iteka ryose, mukorere Uhoraho Imana yanyu maze ireke kubarakarira.

9 Nimugarukira Uhoraho, abavandimwe banyu n’abana banyu bazagirirwa imbabazi, bityo n’abajyanywe ho iminyago bagaruke muri iki gihugu, kuko Uhoraho Imana yanyu ari umugwaneza n’umunyampuhwe, ntazabatererana nimumugarukira.”

10 Intumwa zizenguruka intara yose ya Efurayimu n’iya Manase kugera mu ntara ya Zabuloni, ariko rubanda barazisekaga bakazikwena.

11 Nyamara abantu bake mu Bashēri no mu Bamanase no mu Bazabuloni barumvira, baza i Yeruzalemu.

12 Mu Buyuda na ho Imana ituma bahuza umutima wo kubahiriza itegeko ry’umwami n’ibyegera bye, bashingiye ku ijambo ry’Uhoraho.

Hezekiya yizihiza Pasika

13 Mu kwezi kwa kabiri, abantu benshi bakoranira i Yeruzalemu kugira ngo bizihize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Ryari ikoraniro rinini cyane.

14 Nuko basenya intambiro zari zubatse i Yeruzalemu n’ibicaniro by’imibavu, babijugunya mu kabande ka Kedironi.

15 Ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa kabiri, bica amatungo y’igitambo cya Pasika. Abatambyi n’Abalevi batihumanuye bakorwa n’isoni maze barihumanura, bazana ibitambo bikongorwa n’umuriro mu Ngoro y’Uhoraho.

16 Nuko bajya mu myanya yabo bakurikije Itegeko rya Musa umuntu w’Imana. Abalevi bazanye amaraso y’ibitambo bayahereza Abatambyi na bo bayamisha ku rutambiro.

17 Kubera ko abantu benshi batari bihumanuye, Abalevi babaga amatungo y’igitambo cya Pasika kigenewe buri muntu wese utari wihumanuye, kugira ngo batambire Uhoraho igitambo kitagira inenge.

18 Abantu benshi ntibari bihumanuye, cyane cyane abo mu Befurayimu n’abo mu Bamanase, n’abo mu ba Izakari no mu Bazabuloni, bariye Pasika banyuranyije n’ibyanditswe. Hezekiya abasabira avuga ati:

19 “Uhoraho Mana ya ba sokuruza gira impuhwe, maze ubabarire umuntu wese ugushaka abikuye ku mutima, nubwo yaba adakurikije itegeko ryo kwihumanura.”

20 Uhoraho yumva isengesho rya Hezekiya, arabababarira.

21 Nuko Abisiraheli bari baje i Yeruzalemu, bizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye uko ari irindwi banezerewe cyane. Buri munsi Abalevi n’abatambyi basingizaga Uhoraho bakoresheje ibicurangisho bihambaye byagenewe uwo murimo.

22 Hezekiya ashimira Abalevi bose bakoranaga umurava umurimo w’Uhoraho.

Umusangiro wa kabiri

Abantu bamaze iyo minsi irindwi y’ibirori batura ibitambo by’umusangiro kandi basingiza Uhoraho Imana ya ba sekuruza.

23 Abari bateraniye aho bemeza ko bamara indi minsi irindwi bizihiza iminsi mikuru, bayimara banezerewe.

24 Hezekiya umwami w’u Buyuda yatanze ibimasa igihumbi n’intama ibihumbi birindwi, ibyegera bye bitanga ibimasa igihumbi n’intama ibihumbi icumi, kandi abatambyi benshi bari bihumanuye.

25 Ikoraniro ryose ry’Abayuda n’abatambyi n’Abalevi, n’abantu bose baturutse muri Isiraheli ndetse n’abanyamahanga bahatuye n’abatuye mu Buyuda, bari banezerewe.

26 Nuko i Yeruzalemu bose barishima, kuko kuva igihe cya Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli, nta birori nk’ibyo byigeze biba i Yeruzalemu.

27 Abatambyi n’Abalevi barahaguruka basabira abantu bari aho umugisha, Imana irabumva kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru.