Hezekiya avugurura imirimo y’abatambyi
1 Iyo minsi mikuru irangiye, Abisiraheli bose bari aho bajya mu mijyi yose y’u Buyuda barimbura amabuye yashingiwe ibigirwamana n’inkingi zeguriwe Ashera, basenya ahasengerwaga ibigirwamana n’intambiro. Bagenza batyo mu Buyuda hose no mu Babenyamini, no mu Befurayimu no mu Bamanase. Nuko Abisiraheli bose basubira iwabo.
2 Hezekiya ashyiraho ibyiciro by’abatambyi n’Abalevi, kandi agenera buri wese umurimo we mu cyiciro cye. Bagombaga gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Bagombaga no gukora imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho bamushimira kandi bamusingiza.
3 Umwami atanga mu mutungo we ibitambo bikongorwa n’umuriro, ibya mu gitondo n’ibya nimugoroba, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro byo ku isabato, n’ibyo mu mboneko z’ukwezi, n’ibyo ku yindi minsi mikuru nk’uko biri mu Mategeko y’Uhoraho.
4 Ategeka abaturage b’i Yeruzalemu gutanga ituro ry’abatambyi n’Abalevi, kugira ngo biyegurire burundu umurimo ubagenewe mu Mategeko y’Uhoraho.
5 Umwami amaze gutangaza ayo mabwiriza, Abisiraheli batanga umuganura w’ingano n’uwa divayi n’uw’amavuta y’iminzenze, n’uw’ubuki n’uw’indi myaka, bazana na kimwe cya cumi cya byose.
6 Nuko abatuye mu mijyi y’u Buyuda batanga kimwe cya cumi cy’amatungo maremare n’amagufi, na kimwe cya cumi cy’amatungo yeguriwe Uhoraho Imana yabo, maze ibirundo biba byinshi.
7 Batangiye kurunda ibirundo by’amaturo mu kwezi kwa gatatu, barangiza mu kwezi kwa karindwi.
8 Hezekiya n’ibyegera bye baza kureba ibyo birundo, maze bashimira Uhoraho n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli.
9 Hezekiya abaza abatambyi n’Abalevi ibyerekeye ibyo birundo,
10 umutambyi mukuru Azariya ukomoka kuri Sadoki aramusubiza ati: “Kuva igihe batangiye kuzanira amaturo mu Ngoro y’Uhoraho twarariye turahaga, dusigaza ibintu byinshi kubera ko Uhoraho yahaye ubwoko bwe umugisha, none ibi birundo ni byo byasagutse.”
11 Hezekiya abategeka gutegura ububiko mu Ngoro y’Uhoraho, maze barabikora.
12 Bashyiramo cya kimwe cya cumi n’andi maturo yeguriwe Uhoraho, Konaniya w’Umulevi ashingwa kubicunga, we n’umuvandimwe we Shimeyi wari umwungirije.
13 Yehiyeli na Azaziya, na Nahati na Asaheli, na Yerimoti na Yozabadi, na Eliyeli na Isimakiya, na Mahati na Benaya bari ibisonga bya Konaniya n’umuvandimwe we Shimeyi, bakurikije itegeko ry’Umwami Hezekiya, na Azariya umutware w’Ingoro y’Imana.
14 Kore w’Umulevi mwene Yimuna wari umurinzi w’irembo ry’iburasirazuba bw’Ingoro, yari ashinzwe kwakira amaturo yaturwaga Uhoraho, no kugabura imigabane yeguriwe Uhoraho n’andi maturo yamweguriwe.
15 Mu yindi mijyi ituwe n’abatambyi, Kore yafashwaga n’Abalevi bakurikira: Edeni na Miniyamini, na Yeshuwa na Shemaya, na Amariya na Shekaniya. Bari bashinzwe kugaburira abavandimwe babo b’abatambyi bakurikije ibyiciro byabo, batabogamiye ku muryango uyu n’uyu.
16 Ab’igitsinagabo bagejeje ku myaka mirongo itatun’abayirengeje babaruwe, bagombaga no kugaburira umutambyi uwo ari we wese winjiraga mu Ngoro y’Uhoraho gukora imirimo inyuranye ya buri munsi, bakurikije inshingano zabo n’ibyiciro byabo.
17 Abatambyi bahabwaga imirimo hakurikijwe imiryango, Abalevi bo babaga bamaze imyaka makumyabiri cyangwa irenga, bakabarurwa hakurikijwe inshingano zabo.
18 Babarurirwaga hamwe n’imiryango yabo yose, abagore n’abahungu n’abakobwa, n’abo mu rugo bose kuko babaga bihumanuriye umurimo wo mu Ngoro.
19 Naho ku batambyi batuye imijyi igenewe abakomoka kuri Aroni, no ku batuye mu cyaro gikikije iyo mijyi, habaga abantu muri buri mujyi: bashyiriweho kugaburira ab’igitsinagabo bo muri iyo miryango, n’Abalevi bose babaruwe.
20 Hezekiya abigenza atyo mu Buyuda hose, yakoze ibitunganye kandi binogeye Uhoraho Imana ye.
21 Ibyo yakoze byose byerekeye Ingoro y’Imana no kubaha Amategeko yayo n’amabwiriza yayo, yabikoranaga umutima ushaka Imana. Bityo agira ishya n’ihirwe.