Ingoma ya Manase
1 Manase yabaye umwami afite imyaka cumi n’ibiri, amara imyaka mirongo itanu n’itanu ari ku ngoma i Yeruzalemu.
2 Yakoze ibitanogeye Uhoraho, akora ibiteye ishozi n’iby’amahanga Uhoraho yari yarirukanye imbere y’Abisiraheli.
3 Manase asubizaho ahasengerwaga ibigirwamana se Hezekiya yari yarashenye, yubakira za Bāli intambiro ashinga n’inkingi yeguriwe Ashera, ndetse yaramyaga n’inyenyeri.
4 Yubatse n’intambiro z’ibigirwamana mu Ngoro y’Uhoraho i Yeruzalemu, aho Uhoraho yari yaravuze ati: “Ni ho bazajya bansengera.”
5 Izo ntambiro yazubatse mu ngo zombi z’Ingoro y’Uhoraho, zari zigenewe kuramya inyenyeri.
6 Manase yageze n’aho atamba abana be bacishwa mu muriro mu kabande ka Hinomu, araraguza, ararogesha, arashikisha, bityo akabya gukora ibitanogeye Uhoraho, aramurakaza.
7 Hanyuma Manase ashyira ikigirwamana mu Ngoro y’Uhoraho, iyo yavuganiyemo na Dawidi n’umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli, kuzajya bahansengera ubuziraherezo.
8 Byongeye kandi, sinzongera kwimura Abisiraheli mu gihugu nahaye ba sekuruza ngo bazerere, nibitondera amabwiriza yanjye mbagezaho, n’Amategeko bahawe n’umugaragu wanjye Musa.”
9 Manase ayobya Abayuda, abatoza gukora ibyaha bikomeye kuruta iby’amoko Uhoraho yari yaratsembye mu gihugu, akabasimbuza Abisiraheli.
Manase yihana
10 Uhoraho aburira Manase n’abantu be, ariko ntibabyitaho.
11 Nuko Uhoraho abateza abatware b’ingabo z’umwami wa Ashūru, maze bafata Manase bamushyiramo inkōnzo, bamubohesha iminyururu y’umuringa bamujyana i Babiloni.
12 Manase ageze muri ayo makuba atakambira Uhoraho Imana ye, yicisha bugufi cyane asenga Imana ya ba sekuruza.
13 Imana yumva isengesho rye imugirira impuhwe, imusubiza ku ngoma ye i Yeruzalemu. Bityo Manase amenya ko Uhoraho ari we Mana.
14 Nyuma y’ibyo, yubaka urukuta hanze y’Umurwa wa Dawidi, runyuze mu kabande k’iburengerazuba bw’isōko ya Gihoni rukagera ku Irembo ry’Amafi, ruzengurutse rukagera Ofeli, arugira rurerure cyane. Ashyira abatware b’ingabo mu mijyi ntamenwa yose yo mu Buyuda.
15 Avana mu Ngoro y’Uhoraho imana z’amahanga na cya kigirwamana yashyizemo, ajugunya hanze y’umujyi: intambiro zose yari yarubatse ku musozi w’Ingoro y’Uhoraho n’ahandi muri Yeruzalemu.
16 Asana urutambiro rw’Uhoraho arutambiraho ibitambo by’umusangiro n’iby’ishimwe, maze ategeka Abayuda kuyoboka Uhoraho Imana ya Isiraheli.
17 Bakomeje gutambira ibitambo ahasengerwaga hose, ariko babitambira Uhoraho Imana yabo.
Iherezo ry’ingoma ya Manase
18 Ibindi bikorwa bya Manase, isengesho rye ku Mana n’amagambo yabwiwe n’abahanuzi mu izina ry’Uhoraho Imana ya Isiraheli, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli.”
19 Ibyerekeye isengesho rye n’uko Imana yaryakiriye, ibyerekeye ibyaha bye n’ubuhemu bwe n’ahasengerwa yubatse, n’inkingi zeguriwe Ashera n’ibigirwamana yaremye igihe yari ataricisha bugufi, ibyo byose byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abahanuzi.”
20 Nuko Manase yisazira amahoro bamushyingura iwe mu rugo. Umuhungu we Amoni amusimbura ku ngoma.
Ubutegetsi bwa Amoni
21 Amoni yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’ibiri, amara imyaka ibiri ari ku ngoma i Yeruzalemu.
22 Yakoze ibitanogeye Uhoraho nka se Manase. Amoni atambira ibitambo ibigirwamana byose se Manase yari yakoresheje akabiramya.
23 Ariko Amoni ntiyicisha bugufi imbere y’Uhoraho nka se Manase, ahubwo arushaho gucumura.
24 Hanyuma ibyegera bye byaje kumugambanira, bamwicira mu ngoro ye.
25 Abantu bo mu Buyuda bica abagambaniye Umwami Amoni bose, maze bimika umuhungu we Yosiya.