Yosiya yizihiza umunsi mukuru wa Pasika
1 Yosiya yizihiriza Uhoraho umunsi mukuru wa Pasika i Yeruzalemu, ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa mbere, bica umwana w’intama wa Pasika.
2 Yosiya ashyira abatambyi ku mirimo yabo, kandi abahatira kwita ku mirimo y’Ingoro y’Uhoraho.
3 Abwira abo Balevi bashinzwe kwigisha Abisiraheli bose, kandi biyeguriye Uhoraho ati: “Mushyire Isanduku y’Isezerano mu Ngoro yubatswe na Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli. Si ngombwa kuyiheka ku ntugu. None nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’ubwoko bwayo bwa Isiraheli.
4 Nimwishyire hamwe mukurikije imiryango yanyu n’imirimo yanyu, nk’uko bivugwa mu mabwiriza ya Dawidi umwami wa Isiraheli n’umuhungu we Salomo.
5 Abalevi bahagarare mu Ngoro bakurikije imiryango ya ba sekuruza, haboneke abahagije bakorera buri muryango w’Abisiraheli basanzwe.
6 Mwihumanure maze mutambe umwana w’intama wa Pasika, muyigaburire abavandimwe banyu mukurikize itegeko ry’Uhoraho ryanyujijwe kuri Musa.”
7 Yosiya aha abantu bose bari bahari abana b’intama n’ab’ihene bo mu mikumbi ye, kugira ngo bazitambe ho ibitambo bya Pasika. Umubare wazo wari ibihumbi mirongo itatu, n’ibimasa ibihumbi bitatu na byo bivuye mu mutungo w’umwami.
8 Ibyegera bye na byo bitanga amatungo bititangiriye itama, biyaha rubanda n’abatambyi n’Abalevi. Hilikiya na Zakariya na Yehiyeli abayobozi b’Ingoro y’Imana, bahaye abatambyi abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atatu.
9 Abayobozi b’Abalevi ari bo Konaniya n’abavandimwe be, Shemaya na Netanēli, hamwe na Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalevi abana b’intama ibihumbi bitanu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n’ibimasa magana atanu.
10 Dore uko bateguye Pasika: abatambyi bahagaze mu myanya yabo, n’amatsinda y’Abalevi bajya ku mirimo yabo nk’uko umwami yabibategetse.
11 Nuko batamba abana b’intama ba Pasika, Abalevi bagahereza abatambyi amaraso na bo bakayamisha ku rutambiro, Abalevi bagakuraho impu.
12 Bashyira ku ruhande ibitambo bikongorwa n’umuriro kugira ngo babigabanye bakurikije amatsinda y’imiryango ya rubanda, ngo babitambire Uhoraho nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Babigenza batyo no ku bimasa.
13 Botsa intama ya Pasika ku muriro nk’uko byemejwe, ibindi bitambo bidafite inenge babiteka mu nkono, no mu byungo no mu masafuriya, bihutira kubigaburira rubanda bose.
14 Hanyuma bitegurira ibyokurya byabo bwite n’iby’abatambyi, kubera ko abatambyi bakomoka kuri Aroni bakomeje gutamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’urugimbu bukarinda bwira. Ni yo mpamvu Abalevi bateguye ibyabo, bagategura n’iby’abatambyi bakomoka kuri Aroni.
15 Abaririmbyi bakomoka kuri Asafu baguma mu myanya yabo bakurikije itegeko rya Dawidi, na Asafu na Hemani na Yedutuni wahoze ari umuhanuzi w’ibwami. Abarinzi na bo baguma ku marembo yose, kuko bagenzi babo b’Abalevi bari babateguriye Pasika.
16 Mu birori by’uwo munsi byateguriwe Uhoraho byo kwizihiza Pasika, batamba n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, babitambira ku rutambiro rw’Uhoraho, byose biba nk’uko Umwami Yosiya yari yabitegetse.
17 Icyo gihe cya Pasika, Abisiraheli bari bahari bamara iminsi irindwi bizihiza iminsi mikuru y’imigati idasembuye.
18 Koko rero kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, nta Pasika nk’iyo yari yarigeze kwizihizwa muri Isiraheli, kandi nta mwami wa Isiraheli wari warijihije Pasika nk’iyo Yosiya yizihije afatanyije n’abatambyi n’Abalevi n’Abayuda bose, n’Abisiraheli bose bari kumwe n’abaturage b’i Yeruzalemu.
19 Iyo Pasika bayizihije mu mwaka wa cumi n’umunani Yosiya ari ku ngoma.
Iherezo ry’ingoma ya Yosiya
20 Nyuma y’ibyo, Yosiya amaze gutunganya Ingoro y’Uhoraho, Neko umwami wa Misiri arazamuka ajya gutera Karikemishi ku ruzi rwa Efurati, Yosiya ajya kumurwanya.
21 Neko amutumaho intumwa ngo zimubaze ziti: “Mpfa iki nawe, mwami w’u Buyuda? Si wowe nteye, ni umwanzi wanjye usanzwe kandi Imana integetse kugira vuba. Ntushake kubangamira Imana iri kumwe nanjye.”
22 Nyamara Yosiya ntiyahindura umugambi we wo kurwanya Neko kuko yari yabyiyemeje, ntiyigera yumva amagambo ya Neko aturutse ku Mana. Ajya kurwanira na we mu kibaya cya Megido.
23 Abarwanisha imiheto barasa Umwami Yosiya, maze abwira abagaragu be ati: “Nimunjyane kuko nkomeretse cyane.”
24 Abagaragu be bamukura mu igare ry’intambara bamushyira mu rindi, maze bamujyana i Yeruzalemu. Agezeyo arapfa bamushyingura mu irimbi rya ba sekuruza, Abayuda bose n’abatuye Yeruzalemu baramuririra.
25 Umuhanuzi Yeremiya ahimbira Yosiya indirimbo y’amaganya, ndetse n’ubu abaririmbyi bose b’abagabo n’abagore basingiza Yosiya mu ndirimbo y’amaganya. Ibyo babigize umuco muri Isiraheli, kandi iyo ndirimbo yanditswe mu gitabo cy’indirimbo z’amaganya.
26 Ibindi bikorwa bya Yosiya n’ibyiza yakoze akurikije ibyanditswe mu Mategeko y’Uhoraho,
27 n’ibikorwa bye byose, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.”