1 Salomo yubaka urutambiro rw’umuringa, rufite uburebure bwa metero icumi n’ubugari bwa metero icumi, na metero eshanu z’ubuhagarike.
Ikizenga n’ibikarabiro by’umuringa
2 Acura ikizenga kiburungushuye mu muringa ushongeshejwe. Cyari gifite metero eshanu z’umurambararo, na metero ebyiri n’igice z’ubuhagarike, na metero cumi n’eshanu z’umuzenguruko.
3 Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z’amashusho y’ibimasa biruzengurutse. Kuri buri metero hariho ibimasa makumyabiri byakoranywe n’icyo kizenga.
4 Icyo kizenga cyari giteretse ku migongo y’ibimasa cumi na bibiri bikozwe mu muringa. Bitatu byarebaga mu majyaruguru, ibindi bitatu bireba iburengerazuba, ibindi bitatu bireba mu majyepfo, naho ibindi bitatu bireba iburasirazuba. Icyo kizenga cyari giteretse hejuru yabyo, kandi byari biteranye imigongo.
5 Umubyimba w’icyo kizenga wari sentimetero umunani, urugara rwacyo kandi rwari ruteye nk’urw’igikombe, rushushanyijeho ururabo rwa lisi rubumbuye. Icyo kizenga cyajyagamo litiro ibihumbi mirongo itandatu n’esheshatu.
6 Yacuze kandi ibikarabiro icumi, bitanu abishyira mu majyepfo y’Ingoro, ibindi bitanu abishyira mu majyaruguru, kugira ngo bajye bogerezamo ibikoresho bigenewe ibitambo bikongorwa n’umuriro. Abatambyi biyuhagiriraga muri cya kizenga gikozwe mu muringa.
Ibikoresho byo mu Ngoro
7 Salomo yakoze ibitereko icumi by’amatara mu izahabu akurikije uko byagenwe maze abishyira mu Ngoro y’Imana, bitanu mu ruhande rw’iburyo, na bitanu mu ruhande rw’ibimoso.
8 Yakoze ameza icumi ayashyira mu Ngoro y’Imana, atanu mu ruhande rw’iburyo, n’atanu mu ruhande rw’ibumoso, akora n’ibikombe ijana by’izahabu.
9 Yubatse kandi urugo rw’abatambyi n’urugo runini, maze amarembo ayakingisha inzugi zometseho umuringa.
10 Icyo kizenga yagiteretse ku nguni y’Ingoro, ahagana mu majyepfo y’iburasirazuba.
11 Huramu yacuze ibikarabiro n’ibitiyo n’ibikombe. Nuko arangiza imirimo yagombaga gukorera Umwami Salomo mu Ngoro y’Imana.
12 Dore ibyo Huramu yakoze: inkingi ebyiri
n’imitwe yazo yiburungushuye,
inshundura ebyiri zo gushyira ku mitwe yo hejuru y’inkingi,
13 n’amashusho magana ane y’imikomamanga yo gutāka kuri izo nshundura, ni ukuvuga imirongo ibiri y’imikomamanga, kuri buri rushundura rutwikiriye imitwe iri hejuru y’inkingi,
14 n’ibigare n’ibikarabiro byari bibiteretseho,
15 n’ikizenga kimwe n’ibimasa cumi na bibiri cyari giteretsweho,
16 n’ibikarabiro n’ibitiyo n’amakanya yo kwarura inyama n’ibindi byabigenewe.
Ibyo bikoresho byose by’Ingoro y’Uhoraho Huramu yakoreye Umwami Salomo, byari bikozwe mu muringa unoze.
17 Umwami yabikoreshereje hagati ya Sukoti na Zaretani mu kibaya cya Yorodani, ahashongesherezwaga umuringa.
18 Salomo akoresha ibikoreho byinshi cyane, ku buryo batashobora kumenya uburemere by’umuringa wakoreshejwe.
19 Salomo yakoresheje n’ibindi bikoresho byose byerekeranye n’Ingoro y’Imana ari byo ibi: igicaniro cy’imibavu cyari gikozwe mu izahabu, n’ameza ashyirwaho imigati iturwa Uhoraho,
20 n’ibitereko by’amatara n’amatara yabyo akozwe mu izahabu inoze, yamurikaga mu Cyumba kizira inenge nk’uko byari bigenwe,
21 n’indabyo n’amatara n’udufashi twayo byose bikozwe mu izahabu inoze,
22 n’ibyuma n’ibikarabiro n’ibikombe n’amasafuriya mu izahabu inoze, n’inzugi z’Ingoro, n’inzugi zinjira mu Cyumba kizira inenge, no mu Cyumba kizira inenge cyane zometsweho izahabu.