Ijambo rya Salomo
1 Salomo arangurura ijwi ati:
“Uhoraho, wavuze ko uzatura mu gicu kibuditse!
2 Dore nkubakiye n’Ingoro y’akataraboneka,
uzayituramo iteka ryose.”
3 Abisiraheli bari bakoranye bahagaze aho, maze Salomo arahindukira abasabira umugisha.
4 Aravuga ati: “Nihahimbazwe Uhoraho Imana ya Isiraheli, we ubwe wasohoje Isezerano yagiranye na data Dawidi muri aya magambo:
5 kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye mu Misiri, nta mujyi: n’umwe nigeze mpitamo mu ntara zose za Isiraheli wo kubakwamo Ingoro bansengeramo. Nta n’undi muntu nigeze ntoranya kugira ngo ayobore ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.
6 Nyamara nahisemo i Yeruzalemu ngo abe ari ho bansengera, naho Dawidi namutoranyije kugira ngo ayobore ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.”
7 Salomo arakomeza ati: “Data Dawidi yari afite umugambi wo kubaka Ingoro y’Uhoraho Imana ya Isiraheli.
8 Nyamara Uhoraho yaramubwiye ati: ‘Wagize umugambi wo kunyubakira Ingoro kandi wagize neza.
9 Icyakora si wowe uzanyubakira Ingoro, ahubwo umwana wawe ni we uzayubaka.’
10 None Uhoraho yasohoje icyo yasezeranye, dore nasimbuye data Dawidi ku ngoma, ubu ni jye mwami w’Abisiraheli nk’uko Uhoraho yari yarabivuze, kandi ni jye wubakiye Ingoro Uhoraho Imana y’Abisiraheli.
11 Byongeye kandi nashyizemo Isanduku irimo bya bisate by’amabuye, yanditseho Isezerano Uhoraho yagiranye n’Abisiraheli.”
Isengesho rya Salomo
12 Nuko Salomo ahagarara imbere y’urutambiro rw’Uhoraho, imbere y’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, arambura amaboko arasenga.
13 Salomo yari yarakoresheje uruhimbi mu muringa rungana na metero ebyiri n’igice z’uburebure, na metero ebyiri n’igice z’ubugari, na metero imwe n’igice z’ubuhagarike, barushyira mu rugo rw’Ingoro. Nuko Salomo ararwurira apfukama imbere y’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, arambura amaboko ayerekeje hejuru
14 arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Isiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano wagiranye n’abantu bawe, kandi ukababera indahemuka igihe bakumvira babikuye ku mutima.
15 Wasohoje Isezerano wagiranye na data Dawidi umugaragu wawe. Ibyo wivugiye ukabisezerana kubera ububasha bwawe, uyu munsi byose urabisohoje.
16 None rero Uhoraho Mana y’Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye data Dawidi umugaragu wawe, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakumvira Amategeko yanjye nk’uko wanyumviye, ntihazigera habura umuntu wo muri bo uzicara ku ntebe ya cyami, kugira ngo abe umwami w’Abisiraheli.’
17 Bityo rero Uhoraho Mana y’Abisiraheli ndakwinginze, ijambo wavuze ukarisezeranira umugaragu wawe Dawidi ngaho risohoze.
18 “Mbese koko Mana, wabasha guturana n’abantu ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje, ntabwo urikwirwamo nkanswe iyi Ngoro nakubakiye!
19 Ahubwo Uhoraho Mana yanjye, wite kuri iri sengesho jyewe umugaragu wawe nsenga nkwinginga. Nyagasani, wite ku gutakamba kwanjye no ku isengesho nkugezaho.
20 Iyi Ngoro ujye uyihozaho amaso amanywa n’ijoro, aha hantu wavuze uti: ‘Ni ho nzajya mba.’ None rero Nyagasani, umva amasengesho nsenga nerekeje aha hantu!
21 Ujye wita ku ugutakamba kwanjye, no ku ugutakamba k’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire.
22 “Umuntu naregwa ko yacumuye kuri mugenzi we maze akarahizwa indahiro yo kwivuma, akarahirira iyo ndahiro imbere y’urutambiro rwawe muri iyi Ngoro,
23 uzumve uri mu ijuru maze ukemure impaka. Uzacire urubanza abagaragu bawe bombi. Uwo icyaha gihamye umuhane, icyo yakoze kimugaruke. Umwere umuhanagureho icyaha.
24 “Ubwoko bwawe bw’Abisiraheli nibatsindwa n’umwanzi kubera ko bagucumuyeho, hanyuma bakihana bakakugarukira, bakagusenga bagutakambira berekeye iyi Ngoro,
25 uzumve uri mu ijuru maze ubabarire ubwoko bwawe bw’Abisiraheli icyaha cyabo, bityo ubagarure mu gihugu wabahaye bo na ba sekuruza.
26 “Nubuza imvura kugwa kubera ko abantu bawe bagucumuyeho, nibasenga berekeye aha hantu bakakuyoboka, bakareka ibyaha byabo kubera ko uzaba wabahannye,
27 uzumve uri mu ijuru maze Abisiraheli ari bo bagaragu bawe ubabarire ibyaha byabo. Uzabigishe imigenzereze nyakuri bagomba gukurikiza, bityo ugushe imvura mu gihugu wahaye abantu bawe ho gakondo.
28 “Inzara nitera mu gihugu cyangwa hagatera icyorezo cy’indwara, cyangwa imyaka igatsembwa n’amapfa cyangwa ikabora, inzige cyangwa ibihōre nibitera, cyangwa umwanzi akagotera abantu bawe mu mijyi yabo, icyago cyangwa icyorezo icyo ari cyo cyose kigatera,
29 maze uwo ari we wese mu bwoko bwawe bw’Abisiraheli akagusenga cyangwa akagutakambira, umuntu wese wiyumvamo ko ibyo yakoze bimushengura umutima, akagusenga arambuye amaboko ayerekeje kuri iyi Ngoro,
30 uzumve uri mu ijuru aho utuye. Uzamubabarire kubera ko uzi umutima w’umuntu (koko rero ni wowe wenyine uzi imitima y’abantu bose), uzamugirire ibikwiranye n’ibyo yakoze.
31 Bityo Abisiraheli bazagutinya kandi bakurikize imigenzereze yawe, igihe cyose bazaba bakiri mu gihugu wahaye ba sekuruza.
32 Abantu bo mu mahanga ya kure bazumva ko uri ikirangirire, bumve n’ibikorwa bihambaye wakoze kubera ububasha bwawe. Umunyamahanga naza akagusengera muri iyi Ngoro,
33 uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk’uko ubwoko bwawe bwite bw’Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye.
34 “Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe ku rugamba kurwanya umwanzi wabo, aho urugamba ruzaba rwabereye hose nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n’iyi Ngoro nakubakiye,
35 uzumve uri mu ijuru wite ku masengesho yabo no ku ugutakamba kwabo maze ubahe gutsinda.
36 “Abisiraheli nibagucumuraho dore ko nta muntu udacumura, ukabarakarira maze ukabateza umwanzi akabajyana ho iminyago mu gihugu cye, yabajyana kure cyane cyangwa hafi,
37 bagera mu gihugu bajyanywe ho iminyago bakihana bakagutakambira bati: ‘Twakoze ibyaha, twaracumuye, twakoze iby’ubugome.’
38 Nibakugarukira babikuye ku mutima n’ubuzima bwabo bwose, aho bari mu gihugu abanzi babo babajyanye ho iminyago, bakagusenga berekeye igihugu wahaye ba sekuruza, berekeye n’uyu murwa witoranyirije n’iyi Ngoro nakubakiye,
39 uzumve uri mu ijuru aho utuye wite ku masengesho yabo no ku ugutakamba kwabo. Uzabagoboke bityo ubabarire abantu bawe bagucumuyeho.
40 Mana yanjye, ba maso!
Ita ku byo ngusaba ndi aha hantu.
41 None rero Uhoraho Mana, haguruka,
ngwino aho wateguriwe gutura,
ngwino ube hamwe n’Isanduku iranga ububasha bwawe.
Uhoraho Mana, Abatambyi bawe nibarangwe n’agakiza,
abayoboke bawe nibasābwe n’ibyishimo.
42 Uhoraho Mana, ntuntererane jyewe umwami wimikishije amavuta,
ujye uzirikana ubuntu wagiriye umugaragu wawe Dawidi.”