2 Amateka 7

Ibitambo byatuwe Uhoraho

1 Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka mu ijuru utwika ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, maze ikuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro.

2 Abatambyi ntibashobora kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho kuko ikuzo ry’Uhoraho ryari riyuzuyemo.

3 Abisiraheli bose bari aho babona umuriro n’ikuzo by’Uhoraho bimanukira ku Ngoro, bapfukama hasi bubitse umutwe, bahimbaza Uhoraho bavuga bati: “Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.”

4 Nuko umwami n’abantu bose batambira Uhoraho ibitambo.

5 Umwami Salomo yatambye ibimasa ibihumbi makumyabiri na bibiri, n’intama ibihumbi ijana na makumyabiri. Bataha batyo Ingoro y’Imana.

6 Abatambyi bari mu myanya yabo, Abalevi na bo bari ku rundi ruhande bafite ibicurangisho byo kuririmbira Uhoraho, Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho kuko ineza ye ihoraho iteka ryose, bakurikije uko Dawidi yabibatoje. Abatambyi bavuzaga amakondera, abantu bose bahagaze.

7 Nuko uwo munsi igice cyo hagati mu kibuga cy’urugo rw’imbere y’Ingoro y’Uhoraho, Salomo ahatambira ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’urugimbu rw’ibitambo by’umusangiro. Yagenje atyo kuko urutambiro rw’umuringa yari yarakoze rutari gukwirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ibinyampeke n’urugimbu.

8 Icyo gihe Salomo amara iminsi irindwi yizihiza iminsi mikuru y’ingando, ari kumwe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli. Ryari ikoraniro rinini ry’abantu baturutse mu gihugu hose, uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri mu majyepfo.

9 Nuko ibirori byo kwegurira Uhoraho urutambiro bimara iminsi irindwi, bakurikizaho iminsi mikuru na yo imara iminsi irindwi, ku munsi wa munani haba ikoraniro rikuru ryo gusoza.

10 Ibyo birangiye, ku itariki ya makumyabiri n’eshatu y’ukwezi kwa karindwi, umwami asezerera abantu. Basubira iwabo banezerewe kandi bishimye, kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bw’Abisiraheli.

Imana yongera kubonekera Salomo

11 Salomo arangiza kubaka Ingoro y’Uhoraho n’iye bwite, ndetse arangiza no kubaka ibyo yifuzaga byose mu Ngoro no mu ye bwite.

12 Uhoraho aramubonekera nijoro aramubwira ati: “Numvise amasengesho yawe, none nihitiyemo aha hantu ngo habe Ingoro yo gutambiramo ibitambo.

13 Nimbuza imvura kugwa cyangwa ngategeka inzige ngo ziyogoze igihugu, cyangwa ngateza ubwoko bwanjye icyorezo cy’indwara,

14 maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi bakansenga, bakangarukira bakareka ibyaha byabo, nzabumva ndi mu ijuru. Nzabumva maze mbababarire ibicumuro byabo, kandi ngarure ituze mu gihugu cyabo.

15 “Kuva ubu ngiye kuba maso, nite ku masengesho asengerwa aha hantu.

16 Nahisemo iyi Ngoro kandi ndayiyegurira, kugira ngo nyibemo iteka ryose kandi nzayitaho iminsi yose.

17 Nunyobokana umutima uboneye kandi utagira amakemwa nk’uko so Dawidi yabigenje, nukora ibyo ngutegetse byose kandi ugakurikiza amateka yanjye n’ibyemezo mfata,

18 intebe yawe ya cyami nzayishimangira ubuziraherezo. Koko rero nasezeraniye so Dawidi nti: ‘Ntihazigera habura umuntu ugukomokaho, uzagusimbura ku ngoma ya Isiraheli.’

19 Nyamara mwebwe nimuteshuka mukareka gukurikiza amabwiriza n’amateka nabahaye maze mukayoboka izindi mana, mukazikorera kandi mukaziramya,

20 icyo gihe nzamenesha Abisiraheli mu gihugu nabahaye, n’iyi Ngoro ngize umwihariko wanjye nzayizinukwa izabe iciro ry’imigani, kandi abanyamahanga bose bayihindure urw’amenyo.

21 Nubwo iyi Ngoro ari akataraboneka, icyo gihe abazahanyura bose bazatangara bati: ‘Ni iki cyatumye Uhoraho agenza atya iki gihugu n’iyi Ngoro?’

22 Abandi bazabasubiza bati: ‘Abisiraheli baretse Uhoraho Imana ya ba sekuruza yabavanye mu Misiri. Bayobotse izindi mana baraziramya, ndetse baranazikorera. Ngicyo icyatumye Uhoraho abateza ibi byago byose.’ ”