2 Amateka 8

Ibindi bikorwa bya Salomo

1 Salomo yubatse Ingoro y’Uhoraho n’iye bwite mu myaka makumyabiri,

2 asana n’imijyi Umwami Hiramu wa Tiri yari yaramuhaye ayituzamo Abisiraheli.

3 Nuko atera umujyi: wa Hamati-Soba arawigarurira.

4 Yubaka umujyi: wa Tadimori wari mu butayu, yubaka n’indi mijyi yose y’ububiko i Hamati.

5 Yongera kubaka Beti-Horoni ya ruguru na Beti-Horoni y’epfo, imijyi ntamenwa izengurutswe n’inkuta igakingishwa inzugi z’ibyuma.

6 Yubatse na Bālati n’imijyi yose y’ububiko, n’indi mijyi yose yabagamo amagare n’amafarasi ye y’intambara. Umwami Salomo yubatse kandi n’icyo ashatse cyose i Yeruzalemu no mu bisi bya Libani, n’ahandi hose mu gihugu yategekaga.

7 Mu gihugu hari Abaheti n’Amori n’Abaperizi, n’Abahivi n’Abayebuzi.

8 Bakomokaga ku banyamahanga bahoze batuye gihugu, abo Abisiraheli batashoboye gutsemba. Salomo yabagize inkoreragahato ze, ni na ko bakiri kugeza n’ubu.

9 Icyakora nta Mwisiraheli n’umwe Salomo yagize inkoreragahato, ahubwo yabagize ingabo ze n’abagaragu be, n’abatware b’ingabo n’ibyegera bye, n’abarwanira ku magare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi.

10 Abategetsi bakuru bari bashinzwe imirimo ya Salomo, bari magana abiri na mirongo itanu bahagarikiraga abakozi.

11 Salomo avana umukobwa w’umwami wa Misiri mu Murwa wa Dawidi, amujyana mu nzu yamwubakiye. Yaribwiraga ati: “Ntabwo umugore wanjye agomba kuguma mu Murwa wa Dawidi umwami wa Isiraheli, kuko ahashyizwe Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho ari ahamweguriwe.”

12 Nuko Salomo atura Uhoraho ibitambo bikongorwa n’umuriro, ku rutambiro yari yaramwubakiye imbere y’ibaraza.

13 Yabigenzaga atyo gatatu ku mwaka buri gihe nk’uko byategetswe na Musa: ku masabato no ku mboneko z’amezi no ku minsi mikuru y’ingenzi, ni ukuvuga iminsi mikuru y’imigati idasembuye n’iminsi mikuru ya Pentekote n’iminsi mikuru y’Ingando.

14 Akurikije amabwiriza ya se Dawidi, Salomo ashyiraho igice cy’abatambyi mu mirimo bashinzwe, ashyiraho n’Abalevi bo guhimbaza Uhoraho no gufasha abatambyi, no gukora imirimo bagenewe buri munsi, ashyiraho n’abarinzi ba buri rembo akurikije amabwiriza ya Dawidi umuntu w’Imana.

15 Ntibigeze bateshuka ku mategeko ya Dawidi agenga abatambyi n’Abalevi, yerekeye ububiko n’ibindi.

16 Nuko ibyo Salomo yari yarateganyije birangira bityo, kuva igihe atangiriye kubaka Ingoro y’Uhoraho kugeza igihe irangiriye. Ubwo rero Ingoro y’Uhoraho yari itunganye.

17 Ibyo birangiye Salomo ajya kuri Esiyoni-Geberi no kuri Elati, ibyambu byo ku nyanja mu gihugu cya Edomu.

18 Umwami Hiramu amwoherereza amato atwawe na bamwe mu basare be bazobereye mu by’amazi. Abo basare bajyana n’aba Salomo mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n’eshanu z’izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo.