Umwamikazi w’i Sheba aza gusura Salomo
1 Umwamikazi w’i Sheba yumvise ko Umwami Salomo yabaye ikirangirire, aza kumusura kugira ngo amubaze ibibazo by’insobe. Yageze i Yeruzalemu ashagawe n’abantu benshi, n’ingamiya nyinshi zihetse imibavu n’izahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro. Ubwo agirana imishyikirano na Salomo, amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.
2 Salomo asubiza ibibazo byose umwamikazi w’i Sheba yari amubajije. Nta kibazo na kimwe cyabereye Salomo insobe, ngo ananirwe kukibonera igisubizo.
3 Umwamikazi w’i Sheba yibonera ubwenge bwa Salomo hamwe n’Ingoro yari yarubatse.
4 Yiboneye ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n’uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n’ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe. Yiboneye kandi gahunda y’abashinzwe ibyokurya by’umwami, n’ibitambo yatambiraga mu Ngoro y’Uhoraho. Umwamikazi aratangara cyane.
5 Nuko abwira umwami ati: “Ibyo nabwiwe nkiri mu gihugu cyanjye bikwerekeyeho n’ibyerekeye ubwenge bwawe, ni iby’ukuri.
6 Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n’igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n’ubukungu bwawe birenze ibyo nabwiwe.
7 Hahirwa abantu bawe, hahirwa ibyegera byawe bo baguhora imbere, bakiyumvira amagambo yawe y’ubwenge.
8 Nihasingizwe Uhoraho Imana yawe, yo yagutoranyije ikakwicaza ku ntebe ya cyami kugira ngo ube umwami w’Abisiraheli. Kubera urukundo ruhoraho Uhoraho akunda Abisiraheli, yakugize umwami kugira ngo ubumbatire ubutabera n’ubutungane.”
9 Umwamikazi w’i Sheba aha Umwami Salomo toni eshatu n’igice z’izahabu n’imibavu myinshi, n’amabuye y’agaciro. Nta kindi gihe higeze haboneka imibavu ingana n’iyo umwamikazi w’i Sheba yatuye Umwami Salomo.
10 Byongeye kandi abagaragu b’Umwami Hiramu n’aba Salomo bazanaga izahabu bayivanye Ofiri, bazanaga n’ibiti by’indobanure n’amabuye y’agaciro.
11 Ibyo biti by’indobanure Umwami Salomo yabikoreshaga mu iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho n’ingoro ye bwite, bikabāzwamo n’inanga z’abaririmbyi. Kuva icyo gihe mu Buyuda ntihigeze haboneka ibiti nk’ibyo.
12 Umwami Salomo aha umwamikazi w’i Sheba ibyo yashakaga byose, birenze impano yari yahaye umwami. Nuko umwamikazi w’i Sheba asubira mu gihugu cye hamwe n’abari bamuherekeje.
Ubukungu bw’Umwami Salomo
13 Buri mwaka Umwami Salomo yinjizaga mu mutungo we izahabu ipima toni makumyabiri,
14 utabariyemo amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu. Abami bose bo muri Arabiya n’abategetsi b’intara bazaniraga Salomo izahabu n’ifeza.
15 Umwami Salomo yacurishije ingabo nini magana abiri mu izahabu y’imvange. Buri ngabo yayomekagaho ibiro bitandatu by’izahabu.
16 Yacurishije n’izindi ngabo nto magana atatu mu izahabu y’imvange. Buri ngabo yayomekagaho izahabu ipima ikiro n’igice. Izo ngabo zose umwami yazibitse mu nzu yiswe “Ingoro y’Ishyamba rya Libani.”
17 Umwami arongera akoresha intebe ya cyami mu mahembe y’inzovu, ayomekaho izahabu inoze.
18 Iyo ntebe yari ifite ingazi esheshatu zigana aho iteye, ikagira akabahobakandagiraho kometsweho izahabu. Buri ruhande rwari rufite aho kurambika inkokora, n’amashusho y’intare imwe mu ruhande rumwe, indi mu rundi.
19 Andi mashusho cumi n’abiri y’intare yari ahagaze impande zombi z’ingazi uko ari esheshatu. Nta kindi gihugu kigeze gikoresha intebe ya cyami nk’iyo.
20 Ibikombe byose by’ibwami kwa Salomo byari bikozwe mu izahabu, n’ibikoresho byose byo mu nzu yiswe “Ingoro y’Ishyamba rya Libani” byari bikozwe mu izahabu inoze. Nta kintu na kimwe cyari gikozwe mu ifeza, kuko mu gihe cya Salomo ifeza itari ifite agaciro.
21 Umwami Salomo yari afite amato yajyaga mu bucuruzi bwa kure, atwawe n’abasare b’Umwami Hiramu. Buri myaka itatu ayo mato yatahukanaga izahabu n’ifeza, n’amahembe y’inzovu, n’inkima hamwe n’inyoni.
22 Umwami Salomo yarushaga cyane ubukungu n’ubwenge abandi bami bose bo ku isi.
23 Abami bose bo ku isi bifuzaga kubonana na we, kugira ngo biyumvire ubwenge Imana yamuhaye.
24 Buri mwaka umuntu wese wazaga kumureba yazanaga amaturo agizwe n’ibikoresho by’ifeza n’iby’izahabu, n’imyambaro n’intwaro n’imibavu, n’amafarasi n’inyumbu.
25 Salomo yari afite ibigo ibihumbi bine bigenewe amafarasi n’amagare y’intambara, akagira n’ingabo ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi. Amagare n’amafarasi amwe ayasigarana iwe i Yeruzalemu, andi bayajyana mu mijyi yagombaga kubamo.
26 Yategekaga abami bose kuva ku ruzi rwa Efurati kugeza mu gihugu cy’Abafilisiti, no kugeza ku mupaka wa Misiri.
27 Ku ngoma ye ifeza yabaye nyinshi i Yeruzalemu inganya ubwinshi n’amabuye yaho, imbaho z’amasederi na zo zanganyaga ubwinshi n’imivumu yo ku misozi migufi y’iburengerazuba.
28 Amafarasi ya Salomo yatumizwaga mu Misiri no mu yandi mahanga.
Urupfu rwa Salomo
29 Ibindi bikorwa bya Salomo, ibyabanje n’ibyaherutse, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibyakozwe n’umuhanuzi Natani”, no mu gitabo cy’umuhanuzi Ahiya w’i Shilo, no mu iyerekwa ry’umuhanuzi Ido, ku byerekeye Yerobowamu mwene Nebati.
30 Salomo yamaze imyaka mirongo ine ari ku ngoma Yeruzalemu, ategeka Isiraheli yose.
31 Salomo yisazira amahoro bamushyingura mu murwa wa se Dawidi, umuhungu we Robowamu amusimbura ku ngoma.