Yowasi aba umwami w’u Buyuda
1 Mu mwaka wa karindwi Yehu ari ku ngoma muri Isiraheli, Yowasi yabaye umwami w’u Buyuda afite imyaka irindwi, amara imyaka mirongo ine ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Sibiya w’i Bērisheba.
2 Mu mibereho ye yose Yowasi yakoze ibinogeye Uhoraho, kuko umutambyi Yehoyada yari yaramureze neza.
3 Icyakora ntibigeze bakuraho ahasengerwaga, rubanda bakomeje kuhatambira ibitambo no kuhosereza imibavu.
Yowasi asanisha Ingoro y’Uhoraho
4 Yowasi abwira abatambyi ati: “Mukoranye amafaranga yose azanwa mu Ngoro ku bw’imirimo y’Uhoraho: umusoro wa buri muntu asoreshwa ku bintu bitandukanye n’ayo abantu batanga ku bushake bwabo.
5 Buri mutambyi yakire amafaranga avuye kuri buri mucungamutungo. Ayo mafaranga bazayakoresha mu gusana aho Ingoro y’Uhoraho yasenyutse hose.”
6 Nyamara kugeza mu mwaka wa makumyabiri n’itatu Yowasi ari ku ngoma, abatambyi bari bataratangira gusana Ingoro.
7 Umwami Yowasi ahamagaza Yehoyada n’abandi batambyi, arababaza ati: “Kuki mutasannye Ingoro? Nuko rero uhereye ubu ntimuzongere kwaka incuti zanyu imfashanyo. Zizajya zizigamirwa gusana Ingoro y’Uhoraho.”
8 Bityo abatambyi biyemerera kutazongera gukoranya amafaranga ya rubanda, no gushingwa imirimo yo gusana Ingoro.
9 Umutambyi Yehoyada azana isanduku atobora umwenge mu gipfundikizo cyayo, ayishyira iruhande rw’iburyo rw’urutambiro uvuye aho binjirira mu Ngoro. Abatambyi barindaga aho binjirira bakajya bayishyiramo amafaranga yose azanywe mu Ngoro y’Uhoraho.
10 Iyo babonaga ko ayo mafaranga amaze kugwira mu isanduku, bahamagazaga umunyamabanga w’umwami n’Umutambyi mukuru bakayabarura, bakayashyira mu mifuka yabigenewe.
11 Amafaranga amaze kubarurwa bakayashyikiriza abubakisha n’abagenzuzi b’imirimo yo ku Ngoro y’Uhoraho, kugira ngo na bo bayahembe abaconzi n’abafundi basana Ingoro y’Uhoraho,
12 kimwe n’abaconzi b’amabuye n’ababatsi. Bityo amafaranga asigaye bayaguraga ibikoresho birimo imbaho n’amabuye abaconzwe byo gusana Ingoro y’Uhoraho, no kwishyura ibindi bya ngombwa byose byo kuyisana.
13 Icyakora amafaranga yatangwaga mu Ngoro y’Uhoraho ntiyishyurwaga imirimo yo gucura ibikombe by’ifeza cyangwa ibikoresho by’ibyuma, cyangwa ibyungo cyangwa amakondera, cyangwa ibindi bikoresho byose by’izahabu n’ifeza.
14 Ahubwo yose bayashyikirizaga abubakishaga, kugira ngo basanishe Ingoro y’Uhoraho.
15 Nta n’ubwo birirwaga bagenzura abo bubakishaga uburyo bahembaga abakozi, kuko babikoranaga umurava.
16 Amafaranga yatangwaga mu mwanya wo kwitambira ibitambo byo kwigorora n’iby’impongano z’ibyaha byabo, ntiyashyirwaga mu bubiko bw’Ingoro y’Uhoraho, ahubwo yabaga umugabane w’abatambyi.
Iherezo ry’ingoma ya Yowasi
17 Muri icyo gihe Hazayeli umwami wa Siriya atera i Gati arahigarurira. Hanyuma agambirira no gutera i Yeruzalemu,
18 ariko Yowasi umwami w’u Buyuda akoranya impano zose z’agaciro, ba sekuruza Yozafati na Yoramu na Ahaziya abami b’u Buyuda na we ubwe beguriye Uhoraho, hamwe n’izahabu yose yari mu bubiko bw’Ingoro y’Uhoraho no mu bw’ingoro y’umwami. Byose babijyana kubitura Hazayeli umwami wa Siriya, maze areka gutera Yeruzalemu.
19 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yowasi, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami b’u Buyuda.”
20-21 Hanyuma abagaragu be baramugambanira, babiri muri bo ari bo Yozabadi mwene Shimeyati na Yehozabadi mwene Shomeri, bicira Yowasi i Betimilo mu nzira imanuka ijya i Sila. Bamushyingura hamwe na ba sekuruza mu Murwa wa Dawidi, umuhungu we Amasiya amusimbura ku ngoma.