2 Bami 13

Yehowahazi aba umwami wa Isiraheli

1 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatu Yowasi mwene Ahaziya ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowahazi mwene Yehu yabaye umwami wa Isiraheli, amara imyaka cumi n’irindwi ari ku ngoma i Samariya.

2 Yehowahazi yakoze ibitanogeye Uhoraho, akomeza gukora ibyaha nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.

3 Bityo Uhoraho arakarira Abisiraheli, akajya abagabiza umwami Hazayeli wa Siriya n’umuhungu we Benihadadi. Ibyo bimara igihe kirekire.

4 Yehowahazi atakambira Uhoraho, Uhoraho amwitaho kuko yari yabonye ukuntu umwami wa Siriya yagiye akandamiza Abisiraheli.

5 Nuko Uhoraho ahagurutsa umurengezi wo gutabara Abisiraheli maze barokoka Abanyasiriya, bityo Abisiraheli basubirana umutekano nka mbere.

6 Nyamara Abisiraheli ntibihana gukora ibyaha nk’iby’inzu ya Yerobowamu watoje Abisiraheli gucumura, ndetse n’inkingi yari yareguriwe imanakazi Ashera yakomeje kuba i Samariya.

7 Yehowahazi yari asigaranye gusa abarwanira ku mafarasi mirongo itanu, n’amagare y’intambara icumi, n’ingabo ibihumbi icumi zigenda ku maguru. Abandi bose umwami wa Siriya yari yarabatsembye abahindura umukungugu.

8 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yehowahazi n’ubutwari bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

9 Yehowahazi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya. Umuhungu we Yehowasi amusimbura ku ngoma.

Yehowasi aba umwami wa Isiraheli

10 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi Yowasi ari ku ngoma mu Buyuda, Yehowasi mwene Yehowahazi yabaye umwami muri Isiraheli, amara imyaka cumi n’itandatu ari ku ngoma i Samariya.

11 Yehowasi yakoze ibitanogeye Uhoraho, yakomeje gukora ibyaha byose nk’ibyo Yerobowamu mwene Nebati yatoje Abisiraheli, ntiyigera abireka.

12 Ibindi bikorwa n’ibigwi byose bya Yehowasi, n’ubutwari yagaragaje arwana na Amasiya umwami w’u Buyuda, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by’abami ba Isiraheli”.

13 Hanyuma Yehowasi yisazira amahoro bamushyingura i Samariya hamwe na ba sekuru, abami ba Isiraheli. Yerobowamu amusimbura ku ngoma.

Elisha ahanura ugutsindwa kw’Abanyasiriya

14 Elisha ararwara araremba byo gupfa. Yehowasi umwami wa Isiraheli agiye kumusura amwubararaho aramuririra, araboroga ati: “Mubyeyi, mubyeyi wanjye! Mbega ukuntu wari uhwanye n’amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi, byose bya Isiraheli!”

15 Elisha aramubwira ati: “Ngaho zana umuheto n’imyambi.” Yehowasi arabizana.

16-17 Elisha ati: “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Amaze kurikingura yungamo ati: “Fora umuheto.” Amaze kuwufora Elisha ashyira ibiganza bye ku biganza by’umwami. Aramubwira ati: “Rasa.” Na we ararasa. Elisha aravuga ati: “Uwo mwambi urashe urashushanya uko Uhoraho azaguha gutsinda Abanyasiriya.” Uzatsindira Abanyasiriya Afekaubatsembeho.

18 Nuko Elisha yongera kubwira umwami Yehowasi ati: “Zana indi myambi.” Nuko arayizana. Elisha abwira umwami wa Isiraheli ati: “Kubite hasi.” Akubita hasi gatatu arekara aho.

19 Elisha arakarira Yehowasi aramubwira ati: “Washoboraga gukubita hasi incuro eshanu cyangwa esheshatu, bityo ukazatsinda Abanyasiriya burundu. Ariko none uzabatsinda incuro eshatu gusa.”

20 Hanyuma Elisha arapfa baramushyingura.

Uko umwaka utashye udutsiko tw’Abamowabu twateraga muri Isiraheli.

21 Igihe kimwe Abisiraheli bagiye gushyingura umurambo mu irimbi aho bashyinguye Elisha, bahubirana n’udutsiko tw’Abamowabu maze umurambo bawujugunya mu mva ya Elisha. Umurambo ukoze ku magufwa ya Elisha, uwari upfuye agarura ubuzima arahaguruka.

Abanyasiriya batsindwa

22 Hazayeli umwami wa Siriya yari yarakandamije Abisiraheli ku ngoma yose ya Yehowahazi.

23 Nuko Uhoraho agirira impuhwe Abisiraheli, arabababarira abitewe no kuzirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze areka kubatsemba. Kugeza ubwo yari atarabamenesha, kugira ngo abacire kure ye.

24 Hazayeli umwami wa Siriya amaze gupfa, umuhungu we Benihadadi amusimbura ku ngoma.

25 Yehowasi mwene Yehowahazi yigarurira imijyi y’Abisiraheli, yari mu maboko ya Benihadadi mwene Hazayeli. Iyo mijyi Hazayeli yari yarayinyaze Yehowahazi se w’umwami Yehowasi. Yehowasi atsinda Benihadadi incuro eshatu, agaruza imijyi ya Isiraheli.